Ubuyobozi bw’ ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru FERWAFA riravuga ko ryahaye ikipe ya Mukura VS amahirwe yo kuganira n’ umutoza Kayiranga Baptiste wirukanywe muri iyi kipe byananirana bukayifatira ibihano mu gihe Mukura VS yo ivuga ko nifatirwa ibihano iziyambaza CAF na FIFA kuri iki kibazo
Umutoza Kayiranga Baptiste wirukanywe n’ ikipe ya Mukura VS ikamusimbuza Okonkwo Godfroid ubwo yashinjwaga kudatanga umusaruro no kurema udutsiko mu bakinnyi, yashikirije ikirego cye FERWAFA asaba ikipe ya Mukura ko yakubahiriza ibikubiye mu masezerano bari bafitanye maze akirukanwa nabi kandi amasezerano ye atubahirijwe. Ubwo yamaraga kugeza iki kibazo muri komisiyo ishinzwe imyitwarire, iyi komisiyo yahise isaba Mukura ko yakumvikana na Kayiranga Baptiste maze akishyurwa gusa ariko Mukura yo ivuga ko FERWAFA niramuka iyifatiye ibihano iziyambaza inzego ziyikuriye
IKIBAZO KIRI HAGATI YA MUKURA VS NA KAYIRANGA BAPTISTE GITEYE GITE?
Kayiranga Baptiste yahawe amasezerano n’ ikipe ya Mukura yo kuyitoza umwaka w’ imikino wa 2014/2015 ariko aza gusezererwa ashinjwa ko adatanga umusaruro ndetse banongeraho ko arema udutsiko mu bakinnyi kandi akagira abakinnyi yanga gukinisha nk’ uko byatangajwe n’ ubuyobozi bwa Mukura busobanura impamvu bwasezereye Kayiranga Baptiste
Kayiranga Baptiste asezera ku bakinnyi ba Mukura ku mukino wa nyuma yari amaze gutoza
Nyuma y' umukino abayobozi ba Mukuira bahise bafatira icyemezo cyo kwirukana Baptiste bakiri ku kibuga
Icyo gihe Kayiranga Baptiste yirukanwa ubuyobozi bwa Mukura VS bwasobanuye ko nta kibazo na kimwe bufitanye na Kayiranga Baptiste kuko mu masezerano bwavugaga ko bumvukanye ko umutoza aramutse adatanze umusaruro azirukanwa nta nteguza kandi nta kindi ahawe. Aha bikaba byarasaga n’ ibitumvikana uburyo ubuyobozi buzamenya ko umutoza nta musaruro yatanze igihe nta gipimo kigaragara bashingiraho cyane ko ntanigikome yari yasabwe ngo wenda babe bavuga ko atagitanze. Ikindi kandi niyo aba yarasabwe igikombe n’ igihe yirukaniwe hari hakiri kare cyane ntago byaba byumvikana
Kayiranga Baptiste akimara kwirukanwa ntakindi yari gukora usibye kugerageza kwereka Mukura ko hari ibyo birengagije mu masezerano bagiranye ni nabwo yabonye ko batamwishyura yegera ubuyobozi bw’ ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Rwanda ngo ribe ryamurenganura, arigezaho ikiba zo cye ngo Mukura ibe yamwishyura asaga miliyoni 10 z’ amanyarwanda nk’ uko abanyamategeko babivuga
ESE UBUYOBOZI BWA FERWAFA BWAKIRIYE IKIREGO BUBIBONA GUTE?
Nk’ uko umuvugizi wa FERWAFA, Dr Hakizimana Moussa yabitangaje mu kiganiro kirambuye yagiranye na Inyarwanda.com, yasobanuye ko Mukura hari ibyo itabashije kubahiriza bityo ikaba yarahawe amahirwe ya nyuma yo gukemura ikibazo ku bwumvikane na Kayiranga Baptiste bitakorwa hagafatwa ibihano
Umuvugizi wa FERWAFA, Hakizimana Moussa yagize ati: “ Byari bikiri muri discipline yatumyeho Mukura itanga n’ inama ko barangiza ikibazo hagati yabo mbere y’ uko bagira icyo bakora. Ariko nyirubwite niwe ugomba kwibutsa niba ntakirakorwa ngo harebwe ikindi cyakorwa. Buriya Baptiste niyandikira iyi komisiyo ayimbwira ko ntacyakozwe nibwo hazarebwa niba bahana cyangwa hari ikindi cyakorwa”
Umugizi wa FERWAFA avuga ko Mukura hari ibyo yemera n’ ibyo itemera ari nayo mpamvu yahawe umwanya ngo yicarane na Kayiranga Baptiste barangize ikibazo neza
Yagize ati: “Hari ibyo bemeraga n’ ibyo batemeraga ariko komisiyo y’ imyitwarire yabategetse ko bumvikana. Erega buriya iyo umuntu afite kontaro hakaba hari ibitubahirijwe birumvikana ko haba hari ikibazo. Ariko baba bafite uko bavugana mbere, ntago bihutira guhana ahubwo ni ukumvikanisha kugirango ikibazo gikemuke, ahubwo iyo habaye uruhande rumwe rugaragaza ko hari amananiza hanyuma hagakurikiraho ibihano ”
Hakizimana Moussa uvugira FERWAFA kandi asanga amakipe akunda kwirukana atabanje kureba neza ibikubiye mu masezerano aho guhita birukana umukozi uko biboneye ahubwo baba bakwiye kubyitondera bakubahiriza amasezerano
FERWAFA Kandi ikomeza itangaza ko nihatabaho kumvikana hagati ya Mukura na Kayiranga Baptiste bashobora gufatira ibihano bikomeye ikipe ya Mukura nko gukurwaho amanota ndetse hakaba hafatirwa amafaranga yayo aca muri FERWAFA kugirango harangizwe ikibazo cya Kayiranga
ESE MUKURA YO IBONA GUTE IKI KIBAZO?
Ku ruhande rwa Mukura ariko biciye ku muvugizi wayo ntago bemereanywa na FERWAFA ku bihano itangaza ko izayifatira ahubwo bakavuga ko Mukura yahita yiyambaza CAF na FIFA mu maguru mashya igihe cyose baramuka bategetswe ibihano
Ntakirutimana Emmanuel yagize ati: “ Ikibazo yagitanze muri federasiyo kandi ntirafata umwanzuro, amasezerano twagiranye nawe arahari kandi nawe yasigaranye ikopi ubu ntacyo twabivugaho, dutegereje umwanzuro komisiyo ibishinzwe izatubwira, niduhamagaza tuzitaba kandi nitaduhamagaza tuzategereza umwanzuro”
“Federasiyo ntago itegeka idafite aho ihereye nibiba ngombwa tuzitabaza izindi nzego zirenze federasiyo kuko CAF irahari na FIFA irahari, football ifite inzego zubatse neza”
Alphonse M.PENDA
TANGA IGITECYEREZO