RFL
Kigali

FERWAFA na ADEPR batangije gahunda yo gukundisha abakobwa umupira w'amaguru-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/12/2018 19:52
1


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Ukuboza 2018 nibwo itorero rya ADEPR n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) batangiye gahunda yo gukundisha umupira w'amaguru abana b'abakobwa bakiri bato.



Ni gahunda izamara icyumweru  kuko umunsi wa mbere byari kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Ukuboza 2018, biteganyijwe ko tariki ya 8 Ukuboza 2018 aribwo iyi gahunda izahumuza ubwo hazaga hanakinwa umukino w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda na Cleveland Ambassadors WFC yamaze kugera mu Rwanda.

Muri gahunda, ntabwo abana bakina gusa ahubwo bifatanye na gahunda yo kwigisha abana uburyo bakwirinda ibishuko no kurwanya ihohoterwa ribakorerwa hirya no hino mu ngo babamo cyangwa barererwamo.

Ni gahunda yibariwe n’abana ijana (100)bajen bava mu makipe atanu (5 Centres) bari kumwe n’abatoza babo baje kwiyongeraho abakinnyi n’abatoza ba Cleveland Ambassadors WFC.

Foo

Football

Football

Imyitozo yaberaga kuri sitade ya Kigali

Imyitozo yaberaga kuri sitade ya Kigali

Nyuma yo kuba abana bigishijwe uko umuntu ahagarara mu kibuga, kumenya gutanga umupira kwa mugenzi wawe no kumenya gutera mu izamu umaze gucenga, abana bahawe inyigisho bityo umunsi wa mbere usozwa utyo.

Seneza Jean Paul ushinzwe guhuza ADEPR n’abafatanyabikorwa avuga ko nk’itorero bisunze FERWAFA bitewe nuko ariryo shyirahamwe rirebana n’umupira w’amaguru, umukino bifuje ko banyuzamo ubutumwa bwo kwamaganira kure ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa.

“ADEPR yegereye FERWAFA kugira ngo twese dushyire hamwe turebe mu by’ukuri uburyo twafatanya kugira ngo n’abana bo hasi batabona amahirwe babashe kugaragaza impano zabo. Twahisemo iki gikorwa tugihuza n’ikindi gikorwa gikomeye cy’ubukangura mbaga bushingiye mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana twubaka  umuryango. Umupira w’amaguru ushobora guhinduka inzira yo kunyuzamo ubwo butumwa”. Seneza Jean Paul

Seneza Jean Paul umukozi muri ADEPR ushinzwe kuyihuza n;abafatanya bikorwa

Seneza Jean Paul umukozi muri ADEPR ushinzwe kuyihuza n;abafatanya bikorwa

Seneza Jean Paul yavuze ko kuri iyi nshuro barebye cyane abana b’abakobwa gusa kuko ngo baje gusanga akenshi bahabwa umwanya muto bityo bakaba babahaye umwanya kugira ngo bisanzure.

Ndanguza Theonas umtekinisiye wa FERWAFA ukorera mu ntara y’amajyepfo wakurikiranye iki gikorwa, yabwiye abanyamakuru ko yabonye abana bitabiriye bari bafite ishyaka ryo kumenya umupira w’amaguru kandi ko hari abana yabonye babishoboye. Gusa ngo bacyeneye kwitabwaho no kubakurikirana kugira ngo bazamure tekinike zizabafasha mu mwuga wabo w’ejo hazaza.

“Nk’uko nabibonye, ni abana ubona ko atari ubwa mbere batangiye umupira ariko n’ubundi intego y’iki gikorwa ni ukubafasha kugira ngo bazamure urwego banakunde umupira mbere na mbere. Bagomba kuzamura urwego rwa tekinike harimo gucenga, guhana umupira n’ibindi. Nk’aba bana batarengeje imyaka 12 bagomba kubanza kubikundishwa, bacyeneye kwitabwaho kugira ngo bazamure tekinike zabo kugira ngo mu gihe bazaba bakina bazabe bari ku rwego rwiza”. Ndanguza

Ndanguza Theonas umutekinisiye wa FERWAFA ushinzwe intara y'amajyepfo

Ndanguza Theonas umutekinisiye wa FERWAFA ushinzwe intara y'amajyepfo

Ndanguza Theonas avuga ko bitewe nuko amaze igihe abana n’abana bakizamuka abona abana bari mu gikorwa cy’uyu wa Gatandatu nabo bazagira urugendo rwiza mu mupira w’amaguru mu gihe baba bitaweho.

Football

Football

Abana bakina

abana bakina Football

Abana bakina hagati yabo 

Football

Football

Football

Abakinnyi ba Cleveland Ambassadors WFC nibo bafatanyaga n'abanyarwanda gutoza abana

Football

Abakinnyi ba Cleveland Ambassadors WFC nibo bafatanyaga n'abanyarwanda gutoza abana

Abatekinisiye ba FERWAAAFA

Abatekinisiye ba FERWAAAFA  bakurikirana igikorwa 

Football

Abana bahabwa amasomo ajyanye n'ihohoterwa

Abana bahabwaga umwanya bakagira icyo bavuga

 Abana bahabwa amasomo ajyanye n'ihohoterwa 

Football

Abana bahabwaga umwanya bakagira icyo bavuga 

Caleb Fortune umutoza mukuru wa Cleveland Ambassadors WFC

Caleb Fortune umutoza mukuru wa Cleveland Ambassadors WFC 

Julian Mc Vicker umunyezamu wa Cleveland Ambassadors WFC

Julian Mc Vicker umunyezamu wa Cleveland Ambassadors WFC

Abakobwa ba Cleveland Ambassadors

Abakobwa ba Cleveland Ambassadors  bagomba gucakiraa n'u Rwanda kuri uyu wa Mbere 

Ubwo gahunda yari irangiye

Football

Ubwo gahunda yari irangiye 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Placide Pazzo5 years ago
    Ndabona Bacyeye 2 Gs Kuraje





Inyarwanda BACKGROUND