RFL
Kigali

FERWAFA itegereje ko FIFA yemerera Issa Bigirimana gukinira u Rwanda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/07/2017 22:06
0


Mu gihe ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira (Amavubi) igifite ikibazo cyo kubura abakinnyi bakina bataha izamu banashaka ibitego ni nako Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riticaye ubusa rikubita hirya no hino mu gushaka ahava ibisubizo. Muri iki gihe FERWAFA itegereje ibisubizo kuri Issa Bigirimana umurundi ukinira iki



Emery Kamanzi ushinzwe ibikorwa by’ikipe y’igihugu (Team Manager) yemereye abanyamakuru ko FERWAFA yateye intambwe yandikira Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) isaba ko yareba neza niba Issa Bigirimana nta yindi miziro afite kugira ngo abe yashyirwa mu ikipe y’igihugu Amavubi.

“Habamo kwandika, hakabaho no gutegereza kuko muzi inzira FIFA ibicishamo (Procedures), hakaba n’ibyangombwa baba basabye babwiriza gutanga biza no gutangwa mu ishyirahamwe aba yarakinnyemo. Ibyo byose ni ibyangombwa biba bikenewe intambwe bisaba zo zaratangiwe ariko navuga ko ari ibintu bikiri mu nzira ariko intambwe ya mbere yo irimo irakorwa”. Kamanzi Emery

Issa Bigirimana kuri ubu ni umukinnyi w’ikipe ya APR FC wanakiniye ikipe y’igihugu y’u Burundi mu bakinnyi batarengeje imyaka 17 kuri ubu akaba akina nk’uwushaka ibitego yaba aturuka imbere y’izamu cyangwa aciye ku ruhande rw’iburyo nk’uko ari gukoreshwa muri iyi mikino y’igikombe cy’Amahoro. Mu mikino ya shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2016-2017 yabashije gutsinda ibitego bitandatu (6).

 Issa Bigirimana mu mukino APR FC yanyagiyemo Sunrise FC ibitego 4-0 mu gikombe cy'Amahoro 2017 yanabonyemo igitego

Issa Bigirimana mu mukino APR FC yanyagiyemo Sunrise FC ibitego 4-0 mu gikombe cy'Amahoro 2017 yanabonyemo igitego

Ibyangombwa byaburiwe Kagere Meddie biri gushakirwa Issa Bigirimana

Ibyangombwa byaburiwe Kagere Meddie biri gushakirwa Issa Bigirimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND