Ku gicamunsi cy’uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2017 ni bwo ibiro by'umukuru w'igihugu byashyikirije FERWACY imodoka yo mu bwoko bwa Land Cruiser bari baremerewe na perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu 2014 ubwo Ndayisenga Valens yari amaze kwegukana Tour du Rwanda.
Minisitiri muri perezidansi Tugireyezu Venantia wari intumwa ya perezida wa Repubulika y’u Rwanda yabwiye abayobozi mu ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ko mu byo yatumwe na perezida Paul Kagame harimo ko bazakora ibishoboka iyi modoka igakoreshwa neza initabwaho kugira ngo izagire akamaro mu buryo burambye.
Tugireyezu kandi yakomeje avuga ko perezidansi yifuza ko FERWACY yakomeza umurego ifite mu kugera ku ntego kuko ngo bifuza ko u Rwanda rwaba igicumbi cy’umukino w’amagare nk’uko Brezil izwi mu mupira w’amaguru. Agaruka ku bakinnyi b’umukino w’amagare, Tugireyezu yavuze ko bagomba gukina uyu mukino ariko bakibuka no kujya mu ishuli kwiga amasomo asanzwe kugira ngo mu gihe bazaba basoje gukina batazagorwa n’ubuzima.
Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame inkunga adahwema gutera siporo kugira ngo igere ku rundi rwego kandi ko bazakomeza gukora ibishoboka nk’abafite siporo mu nshingano kugira ngo ive ku rwego iriho ijya ku rundi rushimishije kurushaho.
Bayingana Aimable umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), yabwiye abanyamakuru ko yishimiye imodoka bahawe nyuma yo kuba bari bayemerewe mu 2014 kandi ko bazayikoresha neza nk’igikoresho bari basanzwe babura muri gahunda yo gutwara abakinnyi n’ibindi bikoresho mu gihe cy’amarushanwa atandukanye abera imbere mu gihugu.
Bayingana kandi yavuze ko abakinnyi b’umukino w’amagare batarangije amashuli bagomba kujya kwiga imyuga izabafasha mu gihe bazaba batagikina kuko ngo ni gahunga FERWACY ifitanye na Minisiteri y’uburezi mu Rwanda (MINEDUC).
Minisitiri muri perezidansi Tugireyezu Venantia atanga ubutumwa yahawe na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame
Uwacu Julienne Minisitiri w'Umuco na Siporo mu Rwanda
Bayingana Aimable perezida wa FERWACY
Bayingana Aimable ashyikira infunguzo z'imodoka
Ifoto y'urwibutso
Minisitiri muri perezidansi Tugireyezu Venantia yumva ko iyi modoka igenda
Lt.Col Patrice Rugambwa umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC
Amb. Munyabagisha Valens perezida wa Komite Olempike
Bayingana Aimable yumva ko iyi modoka ari nzima
Ministiri wa Siporo n'Umuco Uwacu Julienne yishimira ko imodoka nta kibazo ifite
Bayingana Aimable yagarutse ababwira ko imodoka imeze neza
Ikipe ya Les Amis Sportifs de Rwamagana na Fly Cycling Club begera imodoka izabagirira akamaro
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO