RFL
Kigali

FERWABA yashyize hanze uko amakipe azahura mu mpera z’iki Cyumweru

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/05/2017 13:31
0

Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2017 nibwo imikino y’umunsi wa 15 wa shampiyona mu cyiciro cy’abagabo izaba ikomeza hakinwa imikino ibiri harimo uzahuza Patriots BBC na UGB nyuma REG ikazaba yakira APR BBC, imikino izabera kuri sitade nto ya Remera.

Patriots Basketball Club iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 26 izaba yakira UGB saa kumi n’ebyiri (18h00’) mu mukino byitezwe ko izatsinda igahita igira amanota 28 mbere yuko REG Basketball Club izaba ikina na APR BBC saa mbili za nimugoroba (20h00’). Mu gihe yaba Patriots na APR zatsinda, ikinyuranyo cyakomeza kuba inota rimwe.

Imikino izakomeza izakomeza kuwa Gatandatu tariki 13 Gicurasi 2017 ubwo CSK izaba yamanutse i Rusizi guhura na Rusizi BBC saa tatu za mugitondo (09h00’).

Kuwa Gatandatu kandi imikino mu cyiciro cy’abagore izakomeza Ubumwe Women Basketball Club ikina na APR BBC saa tanu za mugitondo (11h00’) kuri sitade nto ya Remera.

Umukino ukomeye uri ku Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2017, ikipe ya Espoir Basketball izaba iri mu ntara y’amajyepfo aho izaba yagiye gusura IPRC South Baskeyball Club mu mukino uzakinwa saa sita z’amanywa (12h00’).

Dore uko imikino iteganyijwe:

Kuwa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2017

*Patriots BBC vs UGB (Petit Stade Remera, 18h00’)

*REG BBC vs APR BBC (Petit Stade Remera, 20h00’)

Kuwa Gatandatu tariki 13 Gicurasi 2017

*Rusizi BBC vs CSK BBC (Rusizi, 09h00’)

*Ubumwe WBBC vs APR WBBC (Petit Stade Amahoro, 11h00’)

*IPRC South WBBC vs The Hoops Rwa (IPRC South, 13h00’)

*IPRC South BBC vs Trente Plus BBC (IPRC South, 15h00’)

Ku Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2017

*Rusizi BBC vs 30 Plus (Rusizi, 09h00’)

*IPRC South BBC vs Espoir BBC (IPRC South , 12h00’)

Patriots BBC izabanza gukina na UGB  mu gihe REG nayo izaba yicaye itegereje kom ikina na APR BBC

Patriots BBC izabanza gukina na UGB  mu gihe REG nayo izaba yicaye itegereje kom ikina na APR BBC

REG BBC izamanuka mu kibuga saa mbili z'umugoroba yakira APR BBC

REG BBC izamanuka mu kibuga saa mbili z'umugoroba yakira APR BBC

APR BBC izakina ishyigikiwe na Patriots BBC izaba ivuye mu kibuga igira ngo iyitisndire REG

APR BBC izakina ishyigikiwe na Patriots BBC izaba ivuye mu kibuga igira ngo iyitisndire REG

Shyaka Olivier (10) kapiteni wa Espoir BC na mugenzi we Mbanze Bryan (6)bazaba bafatanya na bagenzi babo mu mukino bazasuramo IPRC South BBC

Shyaka Olivier (10) kapiteni wa Espoir BC na mugenzi we Mbanze Bryan (6)bazaba bafatanya na bagenzi babo mu mukino bazasuramo IPRC South BBC

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona haba mu bagore n'abagabo

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona haba mu bagore n'abagabo

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND