RFL
Kigali

FERWABA: Inteko rusange yasize ihinduye ibyagenderwagaho mu kwitabira imikino ya Zone 5. (Indi myanzuro)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/10/2017 16:06
0


Kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2017 nibwo hateranye inteko rusange y’ishyuirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) bareba ibyaranze umwaka w’imikino ushize n’uzaza ndetse banahindura amwe mu mabwiriza agenga amarushanwa arimo n’ayagenga kwitabira imikino y’Akarere ka Gatanu.



Buri mwaka hakinwa imikino y’Akarere ka Gatanu ku makipe (Clubs) yitwaye neza mu bihugu bya Afurika y’iburasirazuba na Misiri. Mu Rwanda hagendaga amakipe yitwaye neza mu mwaka wabaga warashize harebwa ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona n’ikipe yatwaye irushanwa rya Kamarampaka (Play-offs).

Urugero rwa hafi ni uko muri uyu mwaka w'2017, ikipe ya Patriots BBC yasohokeye u Rwanda kuko yatwaye igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino 2015-2016 ari nako byari kugenda kuri IPRC South BBC yatwaye igikombe cya Kamarampaka muri uwo mwaka w’imikino.

Iri tegeko ryahinduwe muri iyi nama y’inteko rusange yari yateraniye mu cyumba cy’inama cya MINISPOC. Kuri ubu mu mikino y’akarere ka Gatanu (Zone V), u Rwanda ruzajya rwohereza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona n’iyatwaye Playoffs muri uwo mwaka nyir'izina imikino igomba kuberamo. Gusa muri gahunda yo kugira ngo amakipe azatangirane n’ubu buryo, mu mikino y’akarere ka Gatanu 2018 hazasohoka REG BBC yatwaye igikombe uyu mwaka w’imikino ushize (2016-2017)  ndetse n’izatwara igikombe cya shampiyona cya 2017-2018.

Amakipe agize iri shyirahamwe yari ahabaye

Abanyamuryango mu nteko rusange y'2017

Rugema Patrick perezida w'ikipe ya APR Women Basketball Club

Mu yindi myanzuro yafatiwe muri iyi nama ni uko, umwaka w’imikino 2017-2018 ugomba gutangira tariki ya 1 Ukuboza 2017 hakinwa imikino ya shampiyona gusa mbere kuva kuwa 17-26 Ugushyingo 2017 hazakinwa imikino ibanziriza shampiyona (Pre-season Tournament).

Muri uyu  mwaka w’imikino kandi niho hazatangira shampiyona y’abana bakiri bato mu mukino wa Basketball (FERWABA Junior League), shampiyona biteganyijwe ko izatangira mu Ukuboza. Bakiri  ku mikino y’abato, havuzwe ko hari irushanwa ry’abana rizajya riterwa inkunga na NBA ariko basobanura ko byinshi bijyanye naryo bizasobanurwa mu minsi ya vuba.

Mutabazi Richard umunyamabanga akaba n’umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, yabwiye abanyamakuru ko uburyo amarushanwa y’abato azajya akinwamo ari ubuzaba bworohereza FERWABA bitewe n’ikibazo cy’amikoro.

“Twabyemeranyijeho ko mu kwezi kwa 12 aribwo twakora icyo nakwita irushanwa kuko nkise shampiyona kandi uburyo izakinwamo atari ibyabo ntabwo byaba aribyo. Buri kipe iri muri shampiyona yakinnye uyu mwaka (2016-2017) izazana ikipe y’abana bato bafite imyaka 18 kumanuka ikuye aho yitoreza, amashuri ahari, abana bahakinira aho hafi…umutoza wabo agafata inshingano ikipe ikabandikisha bakaba bari mu nshingano z’ikipe”. Mutabazi Richard

“Mu kwezi kwa 12 tuzabahuriza hamwe bakine. Tugakora uburyo buborohereza wenda bakaba hamwe cyangwa baharya, bakina imikino ibiri ku munsi ku buryo amakipe yose azakina tukamenya ngo Junior ya Patriots, Junior ya REG, Junior ya Espoir…yabaye iya kangahe muri uyu mwaka. Hanyuma bikaba biduhaye intangiriro yo kugira ngo noneho umwaka utaha iyo shampiyona izabeho n'ubwo izaguma muri ubwo buryo bworoshya kubera ikibazo cy’amikoro”. Mutabazi

Muri iyi nteko rusange kandi, abanyamuryango bemeranyijwe ko hagiye gushakwa uko haboneka umutoza w’ikipe y’igihugu y’Abagore y’u Rwanda. Nta mukinnyi uzahabwa icyangombwa cyo gukina (Player License) adafite ubwishingizi ku buzima buhera nibura ku bwisungane mu kwivuza.

Mugwiza Desire perezida wa FERWABA aganira n'abanyamuryango

Mugwiza Desire perezida wa FERWABA aganira n'abanyamuryango

Mutabazi Richard umunyamabanga akaba n'umuvugizi wa FERWABA

Mutabazi Richard umunyamabanga akaba n'umuvugizi wa FERWABA 

Amafoto: UWASE Denyse-FERWABA

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND