FC Zanaco ikipe yo muri Zambia kuri ubu iri mu Rwanda aho yaje gusura APR FC mu mukino wo kwishyura mu riushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, ntiyishimiye ikibuga yahawe cyo gukoreraho imyitozo mbere yo kuba yakorera muri sitade Amahoro nk'uko amategeko ya CAF abiteganya.
Ubwo FC Zanaco yari igeze i Kigali abakinnyi bamaze kuruhuka bajyanwe ku kibuga cy’imyitozo kiri inyuma ya sitade Amahoro, ikibuga cyubatswe hitegurwa imikino ya CHAN2016. Gusa amagambo ya Numba Mumamba umutoza w’iyi kipe yabwiye urubuga rwabo avuga ko yatunguwe n’ubwoko bw’ikibuga yagenewe ngo ashyireho abakinnyi bakore imyitozo.
“Ikibuga cy’imyitozo twahawe ntabwo ari cyiza na gato , twahisemo kureba ubundi buryo twakoramo imyitozo twirinda ko twapfusha ubusa umunsi muri gahunda yacu. Twakoze byinshi mu rugo mu bijyanye n’imyiteguro twasabwaga gusa reka ntitwiyibagize ko turi hano (Kigali) tuje gutsinda”. Numba Mumamba umutoza mukuru wa FC Zanaco.
Ibi yabitangaje nyuma yaho ku rukuta rwa Facebook rw’iyi kipe hagaragayeho ifoto y’ikibuga kiri inyuma ya sitade Amahoro iherekejwe n’amagambo agaragaza ko batishimiye uko ikibuga bahawe kimeze.
FC Zanaco ni ikipe yubashywe muri Zambia nyuma yo kuba ifite ibikombe birndwi (7) bya shampiyona , ikaba yinubiye ikibuga yasanze i Remera bagahitamo kwitoreza inyuma y’izamu.
Iyi kipe y’Abanyamabanki bo muri Zambia izacakirana na APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2017 kuri sitade Amahoro nyuma yo kuba umukino ubanza amakipe yombi yaraguye miswi akanganya 0-0. Kwinjira kuri uyu mukino ni 1000 FRW, 2000 FRW, 3000 FRW, 5000 FRW na 10.000 FRW.
Kamwe mu duce tw'ikibuga cy'imyitozo cyahawe FC Zanaco
FC Zanaco yasanze ikibuga kiri inyuma ya sitade Amahoro kitaberanye na gahunda za CAF
FC Zanaco yakoreye imyitozo ku gace gato k'ikibuga
Imyobo yazanwe n'imiswa
Bakoreye imyitozo inyuma y'izamu
FC Zanaco mu myitozo yoroheje
FC Zanaco iheruka kunganya na APR FC 0-0
FC Zanaco ntiyishimiye ikibuga yateguriwe na APR FC
TANGA IGITECYEREZO