Ikipe ya FC Barcelona niyo yatsinze umukino wa mbere wa El Clasico, muri shampiyona ya 2015-2016, aho yasanze Real Madrid mu murwa kuri stade yayo ya Santiago Bernabeu mu murwa mukuru i Madrid iyinyagirira imbere y’abafana bayo ibitego 4 byose ku busa ihita ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona iyirusha amanota 6.
Ni umukino ikipe ya FC Barcelona yarushije bikomeye Real Madrid mu mpande zose, maze ibifashijwemo na Luiz Suarez wafunguye amazamu, Neymar Jr watsinze ibitego bibiri na Iniesta bihaniza Real Madrid mu mukino kizigenza wayo Cristiano Ronaldo yabanje mu kibuga akina iminota yose y’umukino, mu gihe ku ruhande rwa Barcelona, kabuhariwe wayo Lionel Messi wari umaze amezi abiri mu mvune, yagarutse mu kibuga aho yinjiye asimbuye mu gice cya kabiri.
Luis Suarez niwe watangije ibirori
Ku munota wa 11 gusa w'igice cya mbere, Luis Suarez yari amaze gufungura amazamu
Ku mupira mwiza yahawe na Iniesta, umunya-Brazil Neymar Jr yatsinze igitego cya 2 ku munota wa 39
Iniesta yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 53 ku mupira mwiza yari ahawe na Neymar akoresheje agatsinsino
Cristiano Ronaldo uyu mugoroba ntabwo wari uwe, dore ko yanahushije amahirwe agera kuri abiri yari yabazwe
Gareth Bale nawe ntacyo yafashije ikipe ye
Isco yaje guhabwa ikarita y'umutuku nyuma y'ikosa rikomeye yakoreye Neymar ku munota wa 84
Messi yagarutse mu kibuga adasabwa byinshi kuko bagenzi be bari barangije kwangiza Real Madrid
Cristiano Ronaldo byamurenze
Abakinnyi ba FC Barcelona nyuma y'umukino bashimira abafana bake bari babaherekeje i Madrid
Iniesta yashyize iyi foto ye na bagenzi be kuri Instagram, ahamya ko ikipe yabo ari ikipe nini kandi ikomeye
Ubusatirizi bwa basore bakomoka muri Amerika y'amajyepfo: Messi, Neymar na Suarez ni bumwe mu busatirizi bwagize ibihe byiza muri FC Barcelona
TANGA IGITECYEREZO