RFL
Kigali

Faruk Ruhinda ntabwo akunda ubuzima bwe- Mashami Vincent

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/02/2017 14:35
0


Mashami Vincent umutoza mukuru w’ikipe ya Bugesera FC avuga ko kuba rutahizamu Faruk Ruhinda bari baguze mbere y'uko umwaka w’imikino utangira ariko akaza gutoroka ikipe abona ko uyu mukinnyi ubwe atikunda ndetse atanazi icyo ashaka mu iterambere rye mu mupira w’amaguru.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino Bugesera FC yatsinzemo Police FC igitego 1-0, Mashami Vincent yavuze ko kuri ubu ikipe ya Bugesera FC itazi aho Ruhinda aba kuko na we ubwe (Ruhinda) atazi aho ari niba ashaka gutera imbere ndetse akaba atabasha kwibuka ibihe bibi yanyuzemo mu myaka yashize.

“Sha! Sinzi aho niba natangirira hehe nkarangiriza hehe ariko Faruk we yaribuze. Iyo aza kuba azi aho ari na twe twari kumenya aho ari ariko biragaragara ko atazi aho ari. Buriya igihe nikigera azahunguka aho yahungiye ntabwo tuhazi nta n'ubwo tuzi icyamujyanye gusa icyangombwa n'uko ikipe ikomeza gukora”. Mashami Vincent

Mashami akomeza avuga ko agendeye ku bibazo n’ingorane Faruk yahuye na byo mu myaka ishize bigendanye n’umupira w’amaguru, yakabaye abyigiraho akaba umuntu utuje ukeneye iterambere muri ruhago ye, ariko kuri ubu abona ko atikunze atanakunze ubuzima bwe.

“Reka ndeke kuvuga byinshi ntaza no kuvuga ibitari ngombwa ariko niyishakisha akibona tuzamubona. Mu by'ukuri Faruk ntabwo umuntu yakabaye avugana nawe kuko ni umukinnyi uzi ibibazo yahuye nabyo, ni umukinnyi uzi ingorane yahuye nazo  mu myaka ishize…uyu munsi yakabaye mu byukuri ari umuntu utuje, uzi icyo ashaka, ushaka gutera imbere ariko birababaje cyane kubona mu byukuri atikunda.”. Mashami Vincent

Mashami Vincent

Mashami Vincent umutoza wa Bugesera FC ababazwa no kuba Faruk Ruhinda yaraciye mu bibazo ariko akaba atabyibuka

Uyu mutoza watoje Amavubi na APR FC avuga ko Faruk Ruhinda afite ikibazo cye bwite kuko iyo aba agihuje na bagenzi be nabo bakabaye baragiye ariko ko kandi ibibazo bitajya bishira. Asoza avuga ko igihe cyose azaba ashaka kugaruka ku kazi ke ko gukina umupira muri Bugesera FC amarembo akinguye.

Zimwe mu nshuti za Faruk Ruhinda zivuga ko uyu mugabo yabwiye ikipe ya Bugesera FC ko yamureka akajya ataha Kicukiro kuko atabasha kuba i Nyamata kuko we abona ko ari  mu cyaro, nyuma ubuyobozi bw’ikipe bwaje kumuhakanira ahitamo kwivumbura.

Faruk Ruhinda ni umukinnyi ukina ataha izamu ufite amavuko mu gihugu cya Uganda wari waranahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda ubwo yari mu ikipe ya APR FC n'ubwo nyuma yaje kugira ikibazo cy’imvune yavuriwe muri Algeria mu 2014 ariko nyuma APR FC ikamurekura kuri ubu akaba yari umukinnyi ikipe ya Bugesera FC yari yarambagije imutezeho umusaruro.

Farouk Ruhinda

Faruk Ruhinda ntabwo ikipe ya Bugesera FC izi aho ari

Farouk Ruhinda

Faruk Ruhinda yari umwe mu bakinnyi Bugesera FC yaguze ndetse inamwitezeho ibitego, Aha yarimo yishyushya mbere yo gukina na Mukura Victory Sport mu mikino yo gutegura shampiyona (Pre-season Friendly games)

AMAFOTO: Inyarwanda (Ububiko)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND