ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Mata nibwo hari hategerejwe imikino yo kwishyura ya 1/4 mu irushanwa rya Europa League. Ni imikino itari yoroshye kuko mu mikino ine yakinwaga, imikino itatu yose byabaye ngombwa ko hitabazwa iminota 30 y’inyongera, ndetse ikipe imwe gusa mu zakiniraga mu rugo niyo yakomeje muri 1/2.
Duhereye ku mukino wahuje ikipe ya Manchester United ari nayo rukumbi yo mu Bwongereza kuri ubu ikiri mu marushanwa yo ku mugabane w’u Burayi yari yakiriye Anderlecht yo mu bubiligi. Iyi kipe byayisabye gutegereza umunota w’107 kugirango ibone itike yo gukomeza muri ½ cy’irangiza, dore ko iminota 90 y’umukino yari yarangiye ari igitego 1-1, byatumye igiteranyo cy’imikino yombi iba 2-2 kuko n’umukino wari wabanje mu Bubiligi bari banganyije 1-1.
Henrikh Mkhitaryan yarekuye ishoti rikomeye
Mkhitaryan, Lingard, Rashford bishimira igitego cya mbere
Manchester United ibifashijwemo na Mkhitaryan ni yo yari yafunguye amazamu ku munota wa 10 ku mupira mwiza wari uturutse kuri Marcus Rashford, gusa ibyishimo byo muri stade ya Old Trafford byaje gusubira irudubi ubwo Anderlecht yishyuraga iki gitego ku munota wa 31 ndetse amakipe yombi ajya kuruhuka bakinganya.
Hanni, umukinnyi mpuzamahanga w'umunya-Algeria niwe wishyuriye iyi kipe yo mu Bubiligi
Hanni na bagenzi be bishimira iki gitego
Ibrahimovic yavunikiye muri uyu mukino mbere gato y'uko binjira mu minota yinyongera, cyo kimwe na myugarriro Marcos Rojo wari wavunitse hakiri kare
Mu gice cya kabiri Manchester United yagerageje kotsa igitutu Anderlect ariko ba rutahizamu Ibrahimovic na Rashford ntibabashe kubyaza umusaruro amahirwe anyuranye bagiye babona imbere y’izamu ndetse mu minota ya nyuma y’umukino Ibrahimovic yaje kuvunika bituma ubwo bari bagiye mu minota yinyongera ahita asimburwa na Antony Martial . Cyera kabaye Rashford wari wagiye ahusha uburyo bukomeye yaje kubonera igitego cya 2 amashitani atukura y’i Manchester ari nako umukino warangiye.
Umucunguzi Rashford nyuma yo gushyiramo igitego cya 2
Bishimira iki gitego
Mourinho n'abasore be bahaye ibyishimo abafana
Mu yindi mikino yari ihanzwe amaso harimo uwahuzaga Lyon yo mu Bufaransa yari yerekeje muri Turikiya kwisobanura na Beskitas. Umukino wa mbere wabereye mu Bufaransa Lyon yari yaturutse inyuma igombora igiotego yari yatsinzwe hakiri kare birangira itahanye itsinzi y’ibitego 2-1. Iyi mpamba benshi bayibonaga nk’idahagije gusa Lyon yagerageje gufungura umukino ihangana bikomeye na Beskitas.
Talisca yishimira igitego cye
Ikipe ya Besiktas yakiniraga imbere y'imbaga y'abafana bayo yafunguye amazamu ku munota wa 27 ku gitego cyatsinzwe na Talisca. Ku munota wa 34 Alexandre Lacazette yishyuye iki gitego ndetse igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganyije. Mu gice cya kabiri umunya Portugal Talisca yaboneye ikipe ye igitego cya kabiri yatsinze ku munota wa 58 ari nao iminota isanzwe y'umukino yarangiye bihagaze.
Lacazette yatsindiye ikipe ye igitego cyayifashije kwerekeza mu minota y'inyongera ariko kandi nanone yahushije uburyo bwinshi imbee y'izamu
Nyuma y’uko iminota 90 irangiye ndetse na 30 y’inyongera ikarangira aya makipe atarisobanura, kamarampaka yabaye penaliti, maze amahirwe asekera Lyon yatsinze 7 kuri 6 za Beskitas. Penaliti eshanu za mbere kuri buri ruhande bazinjije, iya gatandatu nayo bose bayinjije, maze bigeze kuya 7 Beskitas yateraga bwa mbere ihusha iyayo, ariko Lyon nayo iza guhita iyihusha, mu gihe abafana ba Beskitas bari batangiye kwiruhutsa umukinnyi wabo Mitrovic wateye iya 8 nawe yahise yongera arayihusha, mu gihe ku rundi ruhande Gonalons wateye iya 8 ya Lyon yayiboneje mu izamu maze Beskitas isezererwa mu maso y’abafana bayo.
Lopez yakuyemo penaliti ebyiri, aha ni iyambere yafashe ya Tosic
Christophe Jallet yateye mu bicu penaliti ya 7 ya Lyon bituma bitabaza iya 8
Kapiteni Maxime Gonalons yatsindiye ikipe penalite ya 8 yabahesheje intsinzi
Byari ibyishimo bikomeye ku bakinnyi ba Lynon babonye kui= nshuro ya mbere itike ya 1/2 mu mikino ya Europa League
Indi mikino yabaye Schalke 04 yo mu Budage yabashije kwishyura ibitego 2 yari yatsinzwe na Ajax mu mukino ubanza. Ni ibitego byabonetse ku munota wa 53 gitsinzwe na Goretzka no ku munota wa 56 gitsinzwe na Burgstaller, gusa abafana ba Schalke bategereje igitego gishyiramo ikinyuranyo baragihebakugezaubwo iminota 90 y’umukino yarangira.
Aya makipe yombi nayo byahise bibangombwa ko akiranurwa n’iminota 30 y’inyongera, maze ku munota w’101 iyi kipe iyishyiramo igitego cya 3 cyatsinzwe na Caligiuri, kugeza ubwo bikababyari bimaze kuba igiteranyo cy’ibitego 3 bya Schalke kuri 2 bya Ajax ndetse benshi batekerezaga ko urugendo rwa Ajax rurangiriyeho aho, nyamara iyi kipe yaje kubona igitego ku munota w’111 cyatsinzwe na Viergever biba 3-3 ndetse aha Ajax niyo yahise ijya imbere kubera igitego cyo hanze yari ibonye cyanayihaye ingufu ibona icya kabiri ku munota w’120 cyatsinzwe na Younes maze Ajax ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 4-3 bya Schalke 04.
Ajax yaturutse inyuma isezerera Schalke 04
Umukino wundi wakinwaga ni uwahuje Genk yo mu Bubiligi yari yakiriye Celta Vigo yo muri Esipanye maze amakipe yombi anganya igitego 1-1, byatumye Celta Vigo ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 4 kuri 3 kuko umukino ubanza yari yatsinze Genk 3-2.
Pione Sisto umunya-Danemark ufite inkomoko mu Bugande niwe watsindiye Celta Vigo
Celta Vigo bashimira abafana babo bari babaherekeje
TANGA IGITECYEREZO