RFL
Kigali

Etincelles FC yafashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Amagaju FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/11/2017 19:21
0


Ikipe ya Etincelles FC yafashe umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona nyuma yo kwakira ikanatsinda Amagaju FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu waberaga kuri sitade Umuganda kuri iki Cyumweru.



Igitego cya kapiteni Kambale Salita Gentil cyatumye iyi kipe yambara umutuku n’umweru igira amanota icyenda (9) n’ibitego bine (4) izigamye magingo aya.

Police FC isanzwe yaranatsinzwe na Etincelles FC ku munsi wa mbere wa shampiyona (3-1) yamanutse ku mwanya wa kabiri n’amanota icyenda (9) n’ibitego bitatu (3) izigamye. Kiyovu Sport ni iya kane n’amanota icyenda (9) nta gitego izigamye cyangwa ibazwa, Rayon Sports iri ku mwanya wa munani (8) mu gihe APR FC ari iya gatandatu (6) n’amanota arindwi (7), amnaota zinganya na AS Kigali iri ku mwanya wa karindwi (7).

Image result for Etincelles Fc inyarwanda

Kambale Salita Gentil amaze gushyitsa ibitego bitatu (3) mu gihe Songa Isaie afite bine (4)

Musanze FC iterwa inkunga n’akarere ka Musanze ikomeje kujya ahabi kuko kuri ubu yicaye ku mwanya wa 15 n’amanota ane (4) nyuma yo kuba yanganyije na Mukura Victory Sport 0-0 mu mukino wakiniwe kuri sitade Huye kuri iki Cyumweru.

Umunsi wa 5 wa shampiyona:

Kuwa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2017

-Gicumbi FC 0-1 SC Kiyovu (Mugheni Kakule Fabrice 42')

Kuwa Gatandatu tariki 4 Ugushyingo 2017

-Kirehe Fc 2-1 Miroplast Fc  (Uwimbabazi Jean Paul 50' & 70', Tuyisenge Pekeake 10')

-Sunrise Fc 1-0 Marines Fc (Rugamba Cyprien)  

 Ku Cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2017

-Etincelles Fc 1-0 Amagaju FC ( Kambale Salita Gentil)

-Mukura VS  0-0 Musanze FC 

Kuwa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017

-Espoir FC vs AS Kigali (Rusizi, 15h30’)

-APR FC vs Bugesera FC (Stade de Kigali, 15h30’)

Kuwa Kane tariki 16 Ugushyingo 2017

-Police Fc vs Rayon Sports Fc (Kicukiro stadium, 15h30’)

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND