RFL
Kigali

Etincelles FC yafashe umwanya wa 6 nyuma yo gutsinda Police FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/04/2018 20:56
0

Mumbele Saiba Cluade yinjije ibitego bibiri mu izamu rya Police FC mu bice bitandukanye by’umukino kugira ngo Etincelles FC imanukane amanota atatu y’umunsi wa 16 wa shampiyona. Igitego cy’impozamarira cya Police FC cyatsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominique ku munota wa 30’.

Police FC yari mu rugo ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 30’ w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominique mbere yuko Mumbele Saiba Claude yishyura ku munota wa 44’. Amakipe ahita ajya kuruhuka banganya igitego 1-1. Mu gice cya kabiri ni bwo Etincelles FC yujuje ibitego bibiri ubwo Mumbele Saiba Claude yinjizaga igitego ku munota wa 68’ akoresheje umutwe.

Mumbele Saiba Claude watsinze ibitego bibiri bya Etincelles FC

Mumbele Saiba Claude watsinze ibitego bibiri bya Etincelles FC

Muri uyu mukino, Ruremesha Emmanuel yari yakoze impinduka mu bakinnyi yari yakoresheje akina na APR FC kuko nka Nduwimana Michel bita Ballack yaje muri 11 bisa n'aho yahaye umwanya Murutabose Hemdi mu gihe Mugenzi Cedric bita Ramires yaje muri 11 bisa n'aho yaje mu mwanya wa Niyonsenga Ibrahim waje asimbura akanatanga umjpira wabyaye igitego cya kabiri.

Ku ruhande rwa Seninga Innocent utoza Police FC yari yahinduye ikipe yakoresheje akina na FC Musanze ndetse anahinduramo umwe ugereranyije n’abakinnyi 11 yari yateguye ajya guhura na Etincelles FC umukino ukaza kuburizwamo kubera imvura. Muri izi mpinduka ni ho Patrick Umwungeri yaziye muri 11 bityo Habimana Hussein Eto ntiyaza mu rutonde kubera uburwayi.

Police FC yakinaga umukino wa 16 muri shampiyona yibuka neza ko umukino ubanza batsinzwe ibitego 3-1 kuri sitade Umuganda. Mu gusimbuza ni bwo Mugenzi Cedric yavuyemo hajyamo Niyonsenga Ibrahim, Tuyisenge Hackim asimbura Gikamba Ismael kapiteni wa Etincelles FC naho Muganza Isaac asimbura Nduwimana Michel Balack.

Ku ruhande rwa Police FC, Mushimiyimana Mohammed yasimbuwe na Amin Muzerwa naho Neza Anderson asimbura Nzabanita David bita Saibadi. Aya manota atatu aratuma ikipe ya Etincelles FC iva ku mwanya wa munani (8) yari iriho ihite iza ku mwanya wa gatandatu n’amanota 24 mu gihe Police FC ijya ku mwanya wa karindwi (7) n’amanota 22. APR Fc ni iya mbere n’amanota 31.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Police FC XI: Bwanakweli Emmanuel (27), Manishimwe Yves (22), Muvandimwe Jean Marie Vianney (12), Umwungeri Patrick (5) (C), Muhinda Bryan (15), Nizeyimana Mirafa (4), Nzabanita David (16), Mushimiyimana Mohamed (10), Mico Justin (12), Ndayishimiye Antoine Dominique (14), Songa Isaie (9).

Etincelles FC XI: Nsengimana Dominique (35), Gikamba Ismael (5) (C) Nahimana Is’haq (11), Kayigamba Jean Paul (24) Nsengiyumva Ilshad (23), Djumapili Iddy (14), Mbonyingabo Regis (7), Mugenzi Cedrick (22), Nsengiyumva Jean claude (22), Mumbele Saiba Claude (13), Nduwimana Michel ‘Ballack’ (2) Akayezu Jean Bosco (18)

Nduhirabandi Abdoulkarim Coka (Iburyo) yarebye uyu mukino

Nduhirabandi Abdoulkarim Coka (Iburyo) yarebye uyu mukino 

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC n'umufasha we bari baje kureba uko Mbonyingabo Regis akina

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC n'umufasha we bari baje kureba uko Mbonyingabo Regis akina

Mbonyingabo Regis murumuna wa Mugiraneza Jean Baptiste

Mbonyingabo Regis murumuna wa Mugiraneza Jean Baptiste

Ndayishimiye Celestin  (Ibumoso) na Muzerwa Amin (Iburyo)

Ndayishimiye Celestin (Ibumoso) na Muzerwa Amin (Iburyo) 

Umwungeri Patrick Kapiteni wa Police FC  ku mupira

Umwungeri Patrick Kapiteni wa Police FC  ku mupira 

Neza Anderson  atera umupira nyuma yo kwinjira asimbuye

Neza Anderson atera umupira nyuma yo kwinjira asimbuye 

Mushimiyimana Mohammed ku mupira mbere yo gusimburwa na Neza Anderson

Mushimiyimana Mohammed ku mupira mbere yo gusimburwa na Neza Anderson 

Mushimiyimana Mohammed ku mupira ariko abuzwainzira na Nsengiyumva Irshad

Mushimiyimana Mohammed ku mupira ariko abuzwa inzira na Nsengiyumva Irshad

Mico Justin mu kirere ahanganye na Mbonyingabo Regis

Mico Justin mu kirere ahanganye na Mbonyingabo Regis

Ndayishimiye Celestin ababariye ku ntebe y'abasimbura

Ndayishimiye Celestin ababariye ku ntebe y'abasimbura

Abakinnyi ba Police FC bajya inama

Abakinnyi ba Police FC bajya inama 

Abafana ba Etincelles FC

Abafana ba Etincelles FC

Abakinnyi ba Etincelles Fc bakora urukuta rwa Coup franc

Abakinnyi ba Etincelles Fc bakora urukuta rwa Coup franc

Ruremesha Emmanuel umtoza mukuru wa Etincelles FC ashimira Gikamba Ismael wari uvuye mu mkibuga

Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Etincelles FC ashimira Gikamba Ismael wari uvuye mu kibuga

Etincelles Fc bishimira intsinzi

Etincelles Fc bishimira intsinzi ubwo Mumbele Saiba Claude yari amaze kwinjiza igitego cya 2

Seninga Innocent aha amabwiriza Mico Justin

Seninga Innocent aha amabwiriza Mico Justin

Igitego cya kabiri cyavuye ku ruhande rwa Muvandimwe Jean Marie Vianney

Igitego cya kabiri cyavuye ku ruhande rwa Muvandimwe Jean Marie Vianney

Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira nyuma yo kuba yanatsinze igitego

Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira nyuma yo kuba yanatsinze igitego

Mbonyingabo Regis akurura Mushimiyimana Mohammed

Mbonyingabo Regis akurura Mushimiyimana Mohammed

Mumbele Saiba Claude (13) mu kirere

Mumbele Saiba Claude (13) mu kirere

Mico Justin ashaka aho yanyuza umupira

Mico Justin ashaka aho yanyuza umupira 

Mumbele Saiba Claude (13) ku mupira akurikiwe na Nizeyimana Mirafa

Mumbele Saiba Claude (13) ku mupira akurikiwe na Nizeyimana Mirafa

 Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona 

Nsengimana Dominique umunyezamu wa Etincelles FC

Nsengimana Dominique umunyezamu wa Etincelles FC

Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira

Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira

Muganza Isaac impanga ya Songa Isaie yinjiye asimbuye

Muganza Isaac impanga ya Songa Isaie yinjiye asimbuye

Myugariro Djumapili Iddy acunze Ndayishimiye Antoine Dominique

Myugariro Djumapili Iddy acunze Ndayishimiye Antoine Dominique

Nizeyimana Mirafa ku mupira ashaka aho awutanga

Nizeyimana Mirafa ku mupira ashaka aho awutanga 

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND