RFL
Kigali

Etincelles FC ishobora gukina umukino mpuzamahanga mbere yo kwakira APR FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/03/2017 10:13
0


Kuri iki cyumweru tariki 2 Mata 2017 ubwo hazaba hakinwa umunsi wa 22 wa shampiyona aho ikipe ya Etincelles FC igomba kwakira APR FC kuri sitade Umuganda. Mu kwitegura birushijeho iyi kipe y’i Rubavu irateganya gukina n’imwe mu makipe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



Ubwo yasurwaga na Radio y’abaturage ya Rubavu mu myitozo yo kuri uyu wa Gatatu, Ruremesha yavuze ko ikipe ye iri kwitegura neza kandi ko akarusho aruko afite umugambi wo kwipima n’imwe mu makipe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mukino wa gishuti. Mu gihe bitakunda ngo akaba yakina na Vision Jeunesse Nouvelle.

Turi gushakisha umukino wa gishuti n’ikipe zo muri Congo ariko bishobotse dushobora gukina na Stella (Vision JN) nko kuwa Kane kugira ngo turebe ko…(hari icyo byatanga). Burya niyo yaba ari ikipe nto, iyo byiswe umukino atari bagenzi bawe musanzwe mukinana biba ari umukino. Ruremesha Emmanuel aganira na RC Rubavu

Ruremesha akomeza avuga ko ikipe ya Vision JN ari ikipe nziza yamufasha kwitegura neza kuko ngo yayibonye ikina na FC Marines nubwo ngo agishakisha uko yabona ikipe yo muri Repubulika ya Congo bakwipima.

Andi makuru ari muri iyi kipe nuko izakina umunsi wa 22 idafite myugariro w’inyuma iburyo Mbonyingabo Regis murumuna wa Mugiraneza Jean Baptiste ukinira Gormahia FC (Kenya). Uyu musore azasiba uyu mukino bitewe nuko yamaze kugwiza amakarita atatu (3) y’umuhondo.

Kambale Salita Gentil kapiteni wa Etincelles FC unamaze kuyitsindira ibitego icyenda 9 muri shampiyona kuri ubu ntabwo amaze iminsi ahagaze neza bitewe no kuba mu muryango we hatarimo umwuka mwiza wo kuba yakumvikana n’umufasha we.

Agaruka kuri Kambale, Ruremesha avuga ko atizeye neza niba uyu rutahizamu azabasha kugaruka mu murongo asanzwemo ubwo bazaba bacakirana na APR FC nayo ikumbuye amanota atatu (3).

Wenda biragoye guhita uvuga ngo azasubira uko yari ameze. Ariko nkurikiranyije uko yari ameze mu cyumweru gishize, ibyo bibazo yari afite byiyongeragaho n’imvune ariko ndabona iby’imvune byarangiye ubwo wenda hasigaye mu mutwe. Ruremesha

Gusa uyu mutoza avuga ko afite ikizere ko muri uyu mukino yazitwara neza kuko ngo mu myitozo abasha gutsinda ibitego.

Kambale Salita Gentil

Kambale Salita Gentil ntabwo amerewe neza muri iyi minsi binatuma Ruremesha atamwitegamo umusaruro imbere ya APR FC

Etincelles FC iri ku mwanya wa munani (8) n’amanota 26, ishobora kandi kuzakira umukino idafite Gilomosa Guilain wagize ikibazo cy’imvune mu mukino batsinzwemo na Pepinieres FC ibitego 2-0.

Mbonyingabo Regis wa Etincelles FC

Mbonyingabo Regis azasiba umukino Etincelles FC izakiramo APR FC kuko yamaze gushyitsa amakarita atatu y'umuhondo

Ruremesha Emmanuel

Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Etincelles FC 

Dore uko umunsi wa 22 uteye:

Kuwa Gatandatu tariki 1 Mata 2017

*AS Kigali vs Mukura Victory Sport (Stade de Kigali, 15h30’)

*Bugesera FC vs Sunrise FC (Nyamata, 15h30’)

*FC Marines vs Gicumbi FC (Stade Umuganda, 15h30’)

*Kirehe FC vs Police FC (Nyakarambi, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki 2 Mata 2017

*Pepinieres FC vs SC Kiyovu (Ruyenzi, 15h30’)

*Etincelles FCvs APR FC (Stade Umuganda, 15h30’)

*FC Musanze vs Espoir FC (Ubworoherane, 15h30’)

Kuwa Gatatu tariki 5 Mata 2017

*Rayon Sports vs Amagaju FC (Sitade ya Kigali, 15h30’)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND