RFL
Kigali

Etincelles FC irakira Police FC kuri uyu wa Gatatu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/01/2018 7:56
0


Ikipe ya Etincelles FC igomba kwakira Police FC kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mutarama 2018 mu mukino wa gishuti muri gahunda yo guhashya ibiyobwa bwenge.



Ni mu mukino bitganyijwe ko uzabera kuri sitade Umuganda saa saba z'amanywa (13h00') bityo bikazanoroshya uburyo hazatangwamo ubutumwa n'ubukangura mbaga kuri gahunda n'imirongo migari yo kurwanya ibiyobyabwenge. Uyu mukino washyizwe mu Karere ka Rubavu nka hamwe mu hantu hari umupaka ugira urujya n'uruza rw'abantu binjira n'abasohoka u Rwanda bajya cyangwa bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uru rujya n'uruza rw'abantu mu buryo buhoraho, Polisi y'u Rwanda iteganya ko ariho hava ihererekanya ry'ibiyobyabwenge binagendanye no kuba hasanzwe hanyuzwa ibicuruzwa bitandukanye. Uretse kuba uyu mukino uzaba usa n'ubusabane, Police FC izawukina yibuka ko ubwo shampiyona y'uyu mwaka w'imikino 2017-2018 yatangiraga, batsinzwe na Etincelles FC ibitego 3-1 i Rubavu.

Uyu mukino kandi uzaba ari umwitozo mwiza kuri Police FC yitegura imikino y'igikombe cy'intwali 2018 nk'uko Seninga Innocent yabitangarije INYARWANDA. "Ni umukino uje mu gihe cyiza kuko muri iyi minsi nta shampiyona ihari. Kubona umukino uguhuza na Etincelles FC ni ikintu cyiza kuko ni ikipe itoroshye. Uzaba ari umwanya mwiza wo kwitegura irushanwa ry'intwali kandi nizera ko abakinnyi basanzwe bakina ku myanya y'abari mu ikipe y'igihugu bahawe umwanya usesuye wo kwerekana icyo bashoboye ". Seninga Innocent

Mu bakinnyi Police FC igomba kwitabaza ntibarimo, Nzarora Marcel, Ndayishimiye Celestin, Biramahire Abeddy na Mico Justin bari mu ikipe y'igihugu yitegura imikino ya CHAN 2018. Uretse aba, Iradukunda Jean Bertrand nawe aracyategereje kubagwa amavi yombi ndetse na Neza Anderson wakomerekejwe n'impanuka ya moto.

Police Fc

Police FC irakora imyitozo ya nyuma kuri uyu wa Kabiri (09h00'-11h00')






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND