RFL
Kigali

Etincelles FC 1-1 Rayon Sports: Masud Djuma yivuye inyuma anenga abasifuzi basifuye umukino (IJWI)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/05/2017 8:03
0


Irambona Masud Djuma umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports yanenze abasifuzi basifuye umukino iyi kipe yanganyijemo na Etincelles FC igitego 1-1 bakina umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona waberaga kuri sitade Umuganda kuwa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2017.



Nyuma y’umukino, Masud Djuma yabwiye abanyamakuru ko byaba byiza abasifuzi bagiye bakora ibyo bazi bize bakareka kwica umukino no kwica mu mitwe y’abakinnyi. Yagize ati:

Hari ibintu abasifuzi bakora ukumva….Hari igitego twatsinze, ama-coup franc , amakarito (Amakarita) kuko yatanga amakarita kuri twebwe?...Ariko umuntu akora ikosa rimwe, kabiri , gatatu..biriya birica mu mutwe h’abakinnyi. Bakoze amakosa menshi bagombaga gutanga amakarita, ibi ng’ibi birica. Rimwe bakagukoreraho ikosa, ubwa kabiri bagakora ikosa….Reba amakarita baduhaye (Rayon Sports). Ku ikosa rimwe hari uwakoze amakosa menshi nta muhe ikarita.

Masud Djuma yakomeje avuga ko hari coup franc Rayon Sports yabonye umusifuzi akayisubiza inyuma muri metero ebyiri. Ibi ngo abona bigomba gucika, abasifuzi bakajya bakora ibintu bazi neza.

“Reba coup franc twabonye…yayisubije inyuma hafi metero ebyiri. Ibi ntabwo bishoboka. Basifure ibintu uko babizi, babikore uko babizi, si bya bindi ngo baraza sinzi ibyo barimo gukora”. Masud ubwo yari amaze kugwa miswi na Etincelles FC.

Uyu mutoza wamaze guhesha Rayon Sports igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017 avuga ko igisigaye ari ugutegura umukino uzahuramo na APR FC ku munsi wa 29 wan shampiyona uzabera kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo. Abajijwe kuri ejo hazaza he mu ikipe ya Rayon Sports  nk’umutoza,yasubije ko azagira icyo abivugaho nyuma yuko umwaka w’imikino uzaba urangiye.

KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO KIRAMBUYE MASUD DJUMA YAGIRANYE N'ABANYAMAKURU I RUBAVU

Masud Djuma abona abasifuzi bakwiye kujya bakora ibyo bazi neza

Masud Djuma abona abasifuzi bakwiye kujya bakora ibyo bazi neza 

Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 69 imbere ya APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 56, Police FC ikayigwa mu ntege ku mwanya wa gatatu n’amanota 55 naho AS Kigali ikaba ku mwanya wa kane n’amanota 50.

Masud kandi avuga ko ibyo abasifuzi bakora bituma abakinnyi bapfa mu mutwe bityo amayeri umutoza yababwiye ata agaciro

Masud kandi avuga ko ibyo abasifuzi bakora bituma abakinnyi bapfa mu mutwe bityo amayeri umutoza yababwiye agata agaciro

Ibijyanye n'ahazaza he muri Rayon Sports ngo azabivugaho umwaka w'imikino 2016-2017 urangiye

Ibijyanye n'ahazaza he muri Rayon Sports ngo azabivugaho umwaka w'imikino 2016-2017 urangiye

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND