RFL
Kigali

Etincelles FC 0-0 Police FC: Nduhirabandi yashimye abakinnyi anabasaba guhindura imyumvire (Amafoto y’umukino)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/12/2018 13:14
0


Muri iyi minsi umunani ya shampiyona Etincelles FC imaze gukina, ntabwo umwuka ari mwiza kuko nk’ikipe yasoje ku mwanya wa kane muri shampiyona 2017-2018 bihabanye cyane n’umwanya wa 14 iriho n’amanota atanu.



Nyuma yo kuba Etincelles FC yari yatsinzwe na Espoir FC ibitego 4-1 i Rusizi, abayobozi b’ikipe ya Etincelles FC bahisemo kwirukana Baraka Hussein wari umutoza wungirije cyo kimwe na Muvunyi Haruna wari ushinzwe ibikorwa by’ikipe (Team Manager).

Mbere y'uko umukino wa Etincelles FC na Police FC utangira, uyu Muvunyi Haruna yari yafashe ibyangombwa by’abakinnyi abibika iwe (Playing Licenses) arangije avuga ko kuva bamwirukanye atagomba kubibaha batamuhaye ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (100,000 FRW) bityo babyanga Police FC ikabatera mpaga yihuta. Gusa aya mafaranga yaje kuyahabwa umukino uraba urangira amakipe yombi anganya 0-0.

Amakipe asohoka mu rwambariro

Amakipe asohoka mu rwambariro

Mumbele Saiba Claude niwe usigaye ari kapiteni wa Etincelles FC

Mumbele Saiba Claude niwe usigaye ari kapiteni wa Etincelles FC nyuma y'uko Nahimana Isiaka yambuwe izi nshingano

Nyuma y’umukino, Nduhirabandi Abdoulkalim bita Coka yabwiye abanyamakuru ko uyu mukino yari yizeye amanota atatu (3) ariko ko burya ngo iyo ubuze ibyo wifuzaga uhitamo gufata ibyo ubonye hafi. Nduhirabandi yanaboneyeho gushima abakinnyi be uburyo bitwaye bitandukanye n'uko byagenze bakina na Espoir FC.

“Iyo ubuze ibyo wifuza burya wishimira ibyo ubonye. Twaje twifuza amanota atatu byanze bikunze, twakoze ibishoboka byose. Navuga ko habayeho uguhitamo kw’Imana kuko icyo twabuze ni amahirwe naho ubundi abahungu ndabashimira kuko bakoze ibishoboka byose”. Nduhirabandi

Nduhirabandi Abdulkalim bita Coka umutoza wa Etincelles FC ubwo yarimo ashyushya abakinnyi mbere y'umukino

Nduhirabandi Abdulkalim bita Coka umutoza wa Etincelles FC ubwo yarimo ashyushya abakinnyi mbere y'umukino

Nduhirabandi avuga ko kuba ikipe ya Etincelles FC yakuye inota kuri Police FC ari intangiriro nziza yo kugira ngo bakomereze mu murongo wo gushaka intsinzi. Gusa ngo kugira ngo babigereho birasaba ko abakinnyi ubwabo bahinduka mu mitwe yabo bakagira imyumvire iri hejuru bakumva ko gutsinda ari ukwitegura ukora imyitozo atari ukuba wakwiringira izindi mbaraga zivuye ahandi.  

“Ndifuza ko twabona amanota, turakomeza turwane nabyo, turasaba Imana turebe ko yadufasha, aba bahungu bakomeje bagahinduka mu myumvire, tukaba ikintu kimwe , amanota twayabona. Ibanga mu mupira w’amaguru ni imyitozo no kugira mu mutwe hajyanye n’irushanwa turimo. Nta kipe Etincelles itatsinda nuko harimo imyumvire itari myiza mu mpande zitandukanye”. Nduhirabandi

Nduhirabandi yunzemo ko kuba Baraka Hussein yirukanwe ari kimwe mu bisubizo kuri Etincelles FC. Mu magambo ye yagize ati “Ntabwo nahita mvuga ko aricyo gisubizo ariko nabyo birimo. Ariko biraruhije ubonye uko ibintu bimeze ni bimwe mu bisubizo ariko sinahita nemeza ko aricyo gisubizo. Ibiri imbere nibyo bizatwereka igisubizo dukuyemo. Iyo urebye ikipe dufite birasaba akazi kenshi.Uburyo ikipe iteguye ntabwo byoroshye, tumaze iminsi dutakaza imikino wareba ugasanga birajyaja n’uburyo ikipe yateguwe”.

Nduhirabandi Abdulkalim bita Coka umutoza wa Etincelles FC afata amazi ngo asomeho

Nduhirabandi Abdulkalim bita Coka umutoza wa Etincelles FC afata amazi ngo asomeho

Abakinnyi ba Etincelles FC barasabwa guhindura imyumvire hakiri kare

Abakinnyi ba Etincelles FC barasabwa guhindura imyumvire hakiri kare

Tuyisenge Hackim bita Diemme umukinnyi ukina hagati muri Etincelles FC wanaciye muri Police FC

Tuyisenge Hackim bita Diemme umukinnyi ukina hagati muri Etincelles FC wanaciye muri Police FC

Abakinnyi ba Etincelles FC bajya inama

Abakinnyi ba Etincelles FC bajya inama 

Mu makuru atembere muri Etincelles FC avuga ko Baraka Hussein ariwe watumye iyi kipe itsindirwa i Rusizi bivuye mu kuba bamwe mu bakinnyi yari yatangiye kubagumura cyane bikavugwa ko Dukuzeyezu Pascal wari mu izamu yaragiye akora amakosa abantu batavuzeho rumwe ndetse kuva icyo gihe akaba ataragaruka mu myitozo y’ikipe.

Nsengimana Dominique umunyezamu wa Etincelles FC wakinnye iminota 90'

Nsengimana Dominique umunyezamu wa Etincelles FC wakinnye iminota 90'

Etincelles FC igomba gusura Amagaju FC ku munsi nwa cyenda wa shampiyona. Etincelles FC kuri ubu iri ku mwanya wa 14 n’amanota atanu mu mikino umunani (8) bamaze gukina. Bafite umwenda w’ibitego birindwi (7) kuko binjijwe ibitego bitanu (5) binjizwa 12.

Mushimiyimana Mohammed ku mupira awuganisha ku izamu ahunga Nahimana Isiaka myugariro wa Etincelles FC

Mushimiyimana Mohammed ku mupira awuganisha ku izamu ahunga Nahimana Isiaka myugariro wa Etincelles FC

Tuyisenge Hackim bita Diemme akurikirana Mushimiyimana Mohammed

Tuyisenge Hackim bita Diemme akurikirana Mushimiyimana Mohammed

Manishimwe Yves  (Hagati) wahoze muri Police FC umukino warangiye atabonye umwanya wo gukina n'ikipe yakinnyemo umwaka umwe

Manishimwe Yves  (12) wahoze muri Police FC umukino warangiye atabonye umwanya wo gukina n'ikipe yakinnyemo umwaka umwe

Djumapili Iddy akina mu mutima w'ubwugarizi bwa Etincelles FC

Djumapili Iddy akina mu mutima w'ubwugarizi bwa Etincelles FC

Akayezu Jean Bosco (7) yahoze muri Police FCyahuraga n'abo bahoranye

Akayezu Jean Bosco (7) yahoze muri Police FCyahuraga n'abo bahoranye

Nduwimana Michel bita Ballack azamukana umupira  imbere ya Cyubahiro Janvier (13)

Nduwimana Michel bita Ballack azamukana umupira  imbere ya Cyubahiro Janvier (13)

Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira abuzwa inzira na Tuyisenge Hackim

Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira abuzwa inzira na Tuyisenge Hackim

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND