RFL
Kigali

Espoir FC yakoreye imyitozo i Kigali mbere yo guhura na Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/02/2017 22:13
0


Ikipe ya Espoir FC ifashwa n’Akarere ka Rusizi yageze i Kigali ku gicamunsi cy’uyu wa Kabiri inakorera imyitozo ku kibuga cya Kicukiro ubwo Police FC yari imaze kuhatsindira Amagaju FC ibitego 2-0. Iyi kipe yakunze kwihagararaho muri shampiyona, irasura Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu kuri sitade ya Kigali.



Ndizeye Jimmy umutoza mukuru w’iyi kipe avuga ko abakinnyi be bose bameze neza kandi biteguye guhangana na Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo. Uyu mutoza avuga ko kuba Rayon Sports iri mu myanya y’imbere ugereranyije na Espoir FC, atari igitangaza kuko ngo n’ikipe ya nyuma itsinda iya mbere.

“Mu mupira ntakidashoboka. Rayon Sports ni ikipe nk’izindi, ifite amateka menshi, ifite izina hano mu Rwanda, ndibaza y'uko ibyo ntacyo bitubwiye (Espoir FC). Ibyo mu mupira bihora bibabaho, ushobora kubona ikipe ya nyuma itsinda iya mbere. Mu mupira w’amaguru byose birashoboka”. Ndizeye Jimmy umutoza wa Espoir FC.

Uyu mutoza asoza kuri iyi ngingo avuga ko n'ubwo mu mukino ubanza banganyirije i Rusizi (0-0), ntabwoba bafite bwo gusura Rayon Sports iri imbere y’abafana babo kuko ngo bashaka kuzakina umupira mwiza nk’uwo bakinnye banganya 0-0 mu mikino ibanza ya shampiyona.

Rayon Sports irahura na Espoir FC nyuma yo kuba iheruka kugwa miswi na Police FC bakanganya ibitego 2-2.Uretse  uyu mukino, ikipe ya APR FC iraba yakira Gicumbi FC ku kibuga cya Kicukiro nyuma y'uko wari kuba kuri uyu wa Kabiri.

Espoir FC

Espoir FC mu myitozo ku kibuga cya Kicukiro

Nkurunziza

Nkurunziza Felecien yitoza kurekura amashoti

Basile

Hatungimana Basile acengana na bagenzi be

Ancelme

Sozera Ancelme umunyezamu wa mbere wa Espoir FC

Nyandwi sadam

Myugariro Nyandwi Saddam ....................

Nyandwi sadam

Nyandwi Saddam na Hatungimana Basile bayoboye abandi mu myitozo

Mutunzi Clement

Mutunzi Clement umukinnyi wo hagati muri Espoir FC

Bao

 Bao umunya-Cameroun ukinira Espoir FC

Ndizeye Jimmy

Ndizeye Jimmy umutoza mukuru wa Espoir FC

Bodo

Ndikumana Bodo rutahizamu wa Espoir FC wanakiniye Rayon Sports

Mbogo Ally

Mbogo Ally myugariro wa Espoir FC

Nyandwi sadam

Nyandwi Saddam ufite ibitego bine muri shampiyona yatsindiye Espoir FC iri ku mwanya wa 7 n'amanota 26 mbere yo guhura na Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 37

AMAFOTO: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND