RFL
Kigali

Espoir BBC yigaranzuye Patriots BBC mu mukino wa kabiri-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/09/2016 22:23
0


Ikipe ya ESpoir Basketball Club yigaranzuye mucyeba wayo Patriots Basketvall Club iyitsinda amanota 59-56 mu mukino wa kabiri wa gishuti nyuma yaho umukino ubanza wakinwe kuwa Gatandatu ikipe ya Patriots BBC yari yatsinze Espoir BBC amanota 61-54.



Wari umukino w’umunsi wa kabiri ugamije imyiteguro inoze amakipe yombi azacyenyereraho agana i Dar Es Slam muri Tanzaniya mu mikino y’amakipe (Clubs) yo mu bihugu biherereye mu karere ka gatanu (Zone5) nk’uko FIBA ibiteganya.Ikipe ya Espoir BBC ikaba nayo ibashije gutsinda umukino.

Espoir BBC

Imbaraga ziba ari zose mu mukino uhuza aya makipe

Agace ka mbere Espoir yagaragaje ko iri mu mukino kuko yarangije ifite amanota 17-14, biza gukomeza mu gace ka kabiri ikomeza kuzamuka bityo itsindamo amanota 18 kuri 16 ya Patriots BBC.

Agace ka gatatu, ikipe ya Patriots BBC yabaye nk'aho izamura umwuka ihita itsinda amanota 15 kuri 11 ya Espoir BBC ariko agace ka kane yahise idohoka kuko Espoir BBC yahise yinjiza amanota 13 kuri 11 ya Patriots.

Mu cyiciro cy’abakobwa ikipe ya Ubumwe Basketball Club yongeye gukorwa mu jisho na PJB Goma iyitsinda amanota 68-55 (23-20, 14-10, 7-20, 24-5).Umukino wakinwe kuwa Gatandatu iyi kipe ikomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yatsinze Ubumwe BBC amanota 56-55.

Ubumwe BBC

PJB Goma (yambaye umukara) yananije Ubumwe BBC (yambaye umweru) mu mikino ibiri 

Mu gihe imikino ya Zone 5 iteganyijwe tariki 1-7 Ukwakira 2016, biteganyijwe ko amakipe arimo Espoir BBC, Patriots BBC na Ubumwe BBC agomba guhaguruka mu Rwanda kuwa 30 Nzeli 2016 agana i Dar Es Slam muri Tanzania ahazabera irushanwa rizamara iminsi irindwi (7)

  Ubumwe BBC

Umugwaneza Charlotte

Umugwaneza Charlotte (wambaye amasogisi y'umweru) usanzwe ari kapiteni wa APR kuri ubu azaba akinira Ubumwe BBC mu mikino ya Zone5

Shyaka Olivier

Shyaka Olivier kapiteni w'ikipe ya Espoir Basketball Club

Photos:FERWABA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND