Ikipe ya Espoir Basketball Club ikosorewe mu mukino wa gishuti yakinaga n’umucyeba wayo Patriots BBC iyitsinda amanota 61-54 mu mukino wafashaga amakipe yombi kwitegura imikino y’Akarere ka gatanu (Zone5).
Ni umukino watangiye ikipe ya Patriots BBC iri hejuru kuko yatsinze agace ka mbere ku manota 16 mu gihe Espoir BBC yari ifite amanota 12. Aka gace karangiye Espoir irushwa amanota 4. Agace ka kabiri karangiye irushwa amanota 5 kuko Patriots BBC yari ifite amanota 18 kuri 13 ya Espoir BBC. Agace ka gatatu karangiye Espoir BBC iri inyuma amanota 10 kuko Patriots BBC yari ifite amanota 20 ku 10 ya Espoir BBC itozwa na Aimé Kalim Nkusi.
Patriots BBC (ubururu) yihanije Espoir BBC (Umweu) iyitsinda mu mukino wa gishuti
Umukino waje kurangizwa n’agace ka kane karangiye Espoir BBC isa naho iri kugaruka mu mukino kuko yari ifite amanota 19 ku manota 7 ya Patriots BBC.Gusa umukino wahise urangira Patriots BBC ifite amanota 61 kuri 54 ya Espoir BBC. Uyu mukino wabanjirijwe n’undi wahuzaga Ubumwe BBC itsindwa na PJB Goma amanota 56-55 (22-13, 12-13, 10-17, 12-12).Ni umukino wari mu cyiciro cy’abagore.
Kalim Nkusi umutoza wa Espoir BBC
Henry Mwinuke umutoza wa Patriots BBC
Iyi mikino ya gishuti irasubirwamo kuri iki Cyumweru aho PJB Goma iraba yakira Ubumwe BBC saa tanu za mugitondo (11h00’) mbere yuko Espoir BBC ihura na Patriots BBC saa saba (13h00’), imikino ibera ku kibuga cya NPC i Remera. Gusa amakuru ataremezwa neza nuko kuri iki Cyumweru ikipe ya Patriots BBC ishobora kutazaboneka ku kibuga bityo uyu mukino ukaba ushobora gusubikwa.
PJB Goma yatsinze Ubumwe BBC ku kinyuranyo cy'inota rimwe
Patriots BBC (Ubururu) izamukana umupira ufitwe na Kubwimana Ally uzwi nka Kazingufu
Photos/FERWABA
TANGA IGITECYEREZO