RFL
Kigali

BASKETBALL: Espoir BBC yakoreye amateka kuri REG BBC iyitsinda imibare itatu (Trois-Chiffres)-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/01/2018 14:01
0


Mu mikino y’impera z’icyumweru gishize, Mwiseneza Maxime utoza ikipe ya Espoir BBCv yari yijeje abanyamakuru ko nta gikombe yakwizeza abakunzi b’iyi kipe ariko ko igisigaye ari ukujya atungura amakipe akayatesha amanota mu buryo abantu baba batiyumvisha. Ibi byaje kuba ubwo Espoir BBC yihereranaga REG BBC ikayitsinda amanota 100-77.



Ni umukino ikipe ya ESpoir BBC yayoboye kuva mu gace ka mbere kugeza mu gace ka gatatu kuko agace ka nyuma banganyije amanota 21-21. Agace ka mbere, Espoir BBC yatsinze amanota 22-16 mbere yo kwitwara neza mu gace ka kabiri n’amanota 23-16. Agace ka gatatu Espoir BBC yasaruyemo amanota 34 kuri 24 ya REG BBC.

Muri uyu mukino watangiye utinze kubera ko abana basanzwe bakora imyitozo bavuye muri sitade batinze bigatuma umukino wa APR BBC na UGB wagombaga kubanza nawo ugatangira utinze, ntabwo wabihiye abafana kuko ibyo bari biteze ko Espoir BBC yanyagirwa sibyo byabaye.

Abakinnyi nka Sangwa Almel, Kazeneza Emile Galois, Kubanatubane Jean Phillipe, Niyonkuru Pascal na Gatoto Regis ntabwo abakinnyi, abatoza n’abayobozi ba REG BBC bazibagirwa ibyo baraye babakoreye mu mukino wabereye ku rumuri nka serivisi basanzwe batanga mu gihugu.

Niyonkuru Pascal bita Kaceka azamura umupira imbere ya Ngandu Bienvenue

Niyonkuru Pascal bita Kaceka azamura umupira imbere ya Ngandu Bienvenue

Sangwa Armel wabaye umukinnyi w’umunsi, yatsinze amanota 35 muri uyu mukino anatanga imipira ibiri yabyaye amanota (Assists) mu gihe umukinnyi wa REG BBC waje hafi ari Kami Kabange Milambwe watsinze amanota 18 mu minota 29.35 yakinnye. Kubanatubane yatanze imipira umunani (8) yabyaye amanota mu nyungu za Espoir BBC.

Nkurunziza Chris Walter wa REG BBC yaguze muri Patriots BBC yakinnye iminota 31.10 atsinda amanota 18 mu gihe Niyonkuru Pascal bita Kaceka kapiteni wa Espoir BBC yakinnye apfutse ku mutwe agatsinda amanota 17. Shyaka Olivier wahoze ari kapiteni wa Espoir BBC mbere yo kujya muri REG BBC yakinnye iminota 32.22 atsinda amanota 10 naho Gatoto Regis wirukanwe muri REG BBC akaba agiye muri Espoir BBC yatsinze amanota 15.

Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC yakinnye iminota 32.59 atsinda amanota atatu (3) anatanga imipira itandatu (6) yatanze amanota. Nshizirungu Patrick bita LeBron wa REG BBC yakinnye iminota 19.13 atsinda amanota atandatu (6) nyuma yuko yari amaze igihe afite ibikomere mu kiganza cy’iburyo. Ngandu Bienvenue umukinnyi uba witezwe ko yatabara REG BBC, yakinnye iminota 21.26 atsinda amanota umunani (8) anatanga umupira umwe (1) wabyaye amanota.

Kami Kabange Milambwe 20 yatsinze amanota 18 mu mukino

Kami Kabange Milambwe 20 yatsinze amanota 18 mu mukino

Kubanatubane Jean Philippe (Espoir BBC) wahoze muri IPRC Kigali BBC yatsinze amanota 11 mu minota 22.29 yamaze mu kibuga. Mugenzi we Kazeneza Emile Galois yakinnye iminota 30.50 atsinda amanota 11 anatanga imipira ibiri yabyaye amanota.

Nyuma y’umukino, Mwiseneza yavuze ko mu myitozo bamaze iminsi bakora bagiye bita cyane mu gukosora amakosa bagiye bakora mu mikino yabanje kandi ko uko babiteguye ariko byagenze. Uyu mutoza yabwiye abanyamakuru ko gutsinda REG BBC bimuha amahirwe yo kuzitwara neza mu mikino y’Intwali kandi ko icyo abakinnyi ba REG BBC babura muri iyi minsi ari ukuba badateguye mu mutwe. Mwiseneza Maxime ati:

Navuga ko kuba dutsinze ikipe nka REG braduha icyizere ko abakinnyi banjye bumva ko ikipe iyo ariyo yose dushobora kuyitsinda. REG ni ikipe nziza, kuko urebye abakinnyi ifite, abatoza,..ni ikipe ikomeye ariko navuga ko bafite ikibazo cyo kuba badateguye mu mutwe. Urabona ko bari ku gitutu. Kuko iyo twe dutsindwa nta kibazo cyari kubamo ariko bo batsinzwe na Patriots BBC birabatungura, muri macye bari ku gitutu.

Kalima Cyrile umutoza wa REG BBC wasimbuye Bahufite John avuga ko mu mukino habamo gutsindwa no gutsinda kandi ko abana ba Espoir BBC  bamurushije kuko ngo bamutanze mu mukino hakiri kare. Yagize ati:

Mu mukino habamo gutsinda no gutsindwa. Uyu ntabwo wari umunsi wacu, Espoir wabonye ko ifite abana beza icyo bakoraga cyose cyakundaga bikaba byatumye badutsinda. Mu mukino bibaho gutsindwa no gutsinda, hari igihe uza witeguye gutsinda ikipe ikagutanga kwinjira mu mukino ikagutsinda. Ntacyo tubuze muri REG ariko byanze, ni ukwanga pe.

Mwiseneza Maxime umutoza wa Espoir BBC aganira n'abanyamakuru

Mwiseneza Maxime umutoza wa Espoir BBC aganira n'abanyamakuru

Kalima Cyrile umutoza mukuru wa REG BBC aganira n'abanyamakuru

Kalima Cyrile umutoza mukuru wa REG BBC aganira n'abanyamakuru 

Ngandu Bienvenue 80 afashwe na Gatoto Regis bahoranye muri REG BBC

Ngandu Bienvenue 80 afashwe na Gatoto Regis bahoranye muri REG BBC

Kazeneza Emile Galois ashaka aho yacisha umupira

Kazeneza Emile Galois 10 ashaka aho yacisha umupira  

Abaana batunguwe bikomeye

Abana batunguwe bikomeye n'uburyo REG BBC yitwaye 

Sangwa Almel (ufite umupira) yari yabaye ikibazo ku bakinnyi ba REG BBC

Sangwa Almel (ufite umupira) yari yabaye ikibazo ku bakinnyi ba REG BBC

Niyonkuru Pascal bita Kaceka azamura umupira imbere y'abakinnyi ba REG BBC

Niyonkuru Pascal bita Kaceka azamura umupira imbere y'abakinnyi ba REG BBC barimo Kami Kabange 20 na Mukengerwa Benjamin 3

Umukino wagoye REG BBC

Umukino wagoye REG BBC 

Nkurunziza Chris Walter 0 mu mwambaro wa REG BBC ahangana na  Espoir BBC

Nkurunziza Chris Walter 0 mu mwambaro wa REG BBC ahangana na  Espoir BBC

Dore uko amakipe ahagaze: Umwanya, ikipe, imikino bakinnye, iyo batsinze, batsinzwe , amanota 

1 APR BBC 6 4 2 10 425 409 16 L W L W W
2 REG 5 4 1 9 434 329 105 W W W W L
3 PATRIOTS 5 4 1 9 396 352 44 W W L W W
4 UGB 7 2 5 9 495 582 -87 L L L W L
5 ESPOIR 6 2 4 8 429 396 33 L W L L W
6 IPRC-South 5 3 2 8 370 345 25 W W L W L
7 IPRC-KIGALI 4 2 2 6 321 312 9 L L W W
8 RUSIZI 4 0 4 4 236 381 -145

 Ikishatse Herve 7 ashaka uko yabona inota rya REG BBC

Ikishatse Herve 7 ashaka uko yabona inota rya REG BBC

Mwisenza Maxime aganiriza Kubanatubane Jean Phillipe wari uhagaze neza mu mukino

Mwisenza Maxime aganiriza Kubanatubane Jean Phillipe wari uhagaze neza mu mukino

Niyonkuru Pascal (iburyo) nka kapiteni aba afite icyo yabwira Sangwa Armel (ibumoso)

Niyonkuru Pascal (iburyo) nka kapiteni aba afite icyo yabwira Sangwa Armel (ibumoso)

Abasifuzi

Abasifuzi bayoboye umukino wa APR BBC na UGB

Mu myanya y'icyubahiro

Mu myanya y'icyubahiro

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport yarebye uyu mukino

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport yarebye uyu mukino

Rutagarama Fidele perezida wa ESpoir BBC avuga ati "Dore ibyo nababwiye)

Rutagarama Fidele perezida wa ESpoir BBC avuga ati "Dore ibyo nababwiye)

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ashaka inzira

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson 4 ashaka inzira 

Abafana ba Espoir BBC mu minota ya nyuma

Abafana ba Espoir BBC mu minota ya nyuma 

Michael Makiadi  umukinnyi wa Patriots BBC ukomoka muri Kenya yari yicaye muri siatde na Micomyiza Riosine umunyarwandakazi ukinira UCU Canons muir Uganda

Michael Makiadi  umukinnyi wa Patriots BBC ukomoka muri Kenya yari yicaye muri stade na Micomyiza Riosine umunyarwandakazi ukinira UCU Canons muri Uganda

Bagabo Phenias (iburyo)ukinira Espoir BBC yari ku ntebe y'abasimbura akubita agatwenge

Bagabo Phenias (iburyo) ukinira Espoir BBC yari ku ntebe y'abasimbura akubita agatwenge

Shyaka Olivier wakosowe n'ikipe yahoze abereye kapiteni

Shyaka Olivier wakosowe n'ikipe yahoze abereye kapiteni

Kubanatubane Jean Phillpe adunda umupira gahoro arya iminota

Kubanatubane Jean Phillpe adunda umupira gahoro arya iminota 

Umukino urangiye

Umukino urangiye

Niyonkuru Pascal Kaceka kapiteni wa Espoir BBC nyuma y'umukino

Niyonkuru Pascal Kaceka kapiteni wa Espoir BBC nyuma y'umukino

Abakinnyi ba Espoir BBC wari umugoroba wabo

Abakinnyi ba Espoir BBC wari umugoroba wabo 

Iyakaremye Emmanuel amaze gufata umupira ubwo APR BBC yakinaga na UGB

Iyakaremye Emmanuel amaze gufata umupira ubwo APR BBC yakinaga na UGB

APR BBC yatsinze UGB amanota 73-67

APR BBC yatsinze UGB amanota 73-67

Dore uko gahunda y'imikino iteye:

Kuwa Gatanu tariki 12 Mutarama 2017

-Espoir BBC 100-77 REG BBC

-APR BBC 73-67 UGB

Kuwa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2018

-IPRC South BBC vs Patriots BBC (IPRC South , 11h00')

Ku Cyumweru tariki 14 Mutarama 2018

-Rusizi BBC vs Patriots BBC (GS Gihundwe, 09h00')

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND