RFL
Kigali

Ese n’iki utemerewe kunywa cyangwa kurya igihe uri gufata umuti runaka?

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:8/10/2015 15:42
2


Ibyo tunywa ndetse n’ibyo turya bishobora kubangamira uburyo umuti runaka turi gufata iri bubashe kuvura. Ubukana bw’umuti bushobora kwiyongera cyangwa bukagabanuka bitewe nibyo umuti uhuriye nabyo mu mubiri, ari nako havuka ingaruka nshya z’umuti cyangwa izari zihari zikiyongera.



Dore imwe mu miziro hagati y’imiti n’ibiribwa cyangwa n’ibinyobwa twagerageje kubakusanyiriza

1. Warfarin izirana n’ibiribwa cyangwa ibinyobwa birimo Vitamine K

Warfarin(soma worufarine) ni umuti uhabwa abantu bafite amaraso avura bikabangamira itembera ryayo, kurya ibiryo birimo vitamine K bigabanya imikorere ya warfarin kuko vitamine K ubwayo ituma amaraso abasha kuvura.Vitamine K nyinshi iboneka mu mboga cyane cyane. Ibi ntabwo bishatse kuvuga ko umurwayi yakwirinda kurya imboga, ahubwo yafata urugero rwa ngombwa umunsi ku munsi akurikiza inama za muganga.

2. Insulin n’indi miti ya diyabete bizirana n’inzoga(Alcohol)

Insuline ni umusemburo ukorwa n’umubiri ukawufasha kugabanya isukari mu maraso igihe yarenze urugero nyarwo. Iyo umubiri utakibasha kugenzura izamuka ry’isukari mu maraso, umusemburo wa insulin w’imbere mu mubiri ushobora kunganirwa nuwakorewe mu ruganda umuntu yitera mu mubiri.

Kunywa inzoga  mu gihe ukoresha imiti ya diyabete harimo na insulin bituma imikorere y’iyi miti yiyongera bityo hakabaho igabanuka noneho rikabije ry’isukari (hypoglycemia) naryo riteza ibibazo bikomeye nko kugwa muri koma, gutengurwa, gucika intege, gusonza bikomeye. Ariko mu gihe umuntu acitswe akanywa gake nabwo ni byiza ko akagafata ari no kurya.

3. Statins izirana n’imitobe cyangwa za divayi bikomoka ku mizabibu cyangwa izindi mbuto bisa(Grapefruit,grapevine,grape)

Statins ni imiti itanya ibinure bibi mu mubiri (bad cholesterol),imitobe na divayi biba bikungahayemo vitamine C bityo bikongera ikigero k’iyi miti mu maraso bityo imiti ikaba yakwangiza umubiri igihe ibayemo myinshi. Zimwe mu ngaruka ni nko kubabara umubiri wose ndetse no kwangirika k’umwijima.

4.Imwe mu miti igabanya umuvuduko w’amaraso izirana n’imitobe cyangwa za divayi bikomoka ku mizabibu cyangwa izindi mbuto bisa(Grapefruit,grapevine,grape)

Imitobe  cyangwa divayi bigabanya imikorere y’iyi miti ikanongera ingaruka zayo. Iyi mitobe izitira imikorere ya enzymes(soma anzime) utu tuntu dufasha cyane cyane mu guhindura ibyo umubiri wakiriye(reaction chimique zibera mu mubiri=metabolisme).

5. Imiti yongera umurego w’igitsina cy’abagabo izirana n’imitobe cyangwa za divayi bikomoka ku mizabibu cyangwa izindi mbuto bisa(Grapefruit,grapevine,grape)

Imiti nka  sildenafil (Viagra) iyo ihuriye mu mubiri n’iyi mitobe cyangwa divayi(vin),ishobora gutera ibibazo byo kuribwa umutwe, kugabanuka gukabije k’umuvuduko w’amaraso, n’ibindi.

Pharmacien

 6. Paracetamol(=Acetaminophen) izirana n’inzoga (Alcohol)

Paracetamol ni umuti ugabanya ububabare runaka ariko mu gihe ufashwe n’umuntu wanyweye inzoga byangiza umwijima. Byagaragaye ko abantu baraye banyweye inzoga bakazinduka bumva bababara umutwe bitabaza imiti nka,Hedex ,action ,efferalgan n’indi….ariko iyi miti yose burya ibamo paracetamol, rero si byiza kuyifashisha kuko umwijima uba wangirika, mu gihe umuntu abyukanye hangover(umunaniro no kutamera neza muri rusange) cyangwa ubundi bubabare nk’umutwe yanywa amazi menshi bikicyiza.

Ikindi twabibutsa ko umuntu mukuru usanzwe atemerewe kurenza amagarama 4 ya paracetamol ku munsi mu rwego rwo kubungabunga imikorere myiza y’umwijima.

7. Antibiyotiki zizirana n’amata n’ibiyakomokaho

Antibiyotiki ni imiti yica mikorobe zo mu bwoko bwa bagiteri, iyi miti rero akenshi usanga igenda izirana n’amata, fromage, yawurute, amavuta y’inka n’ibindi bikomoka ku mata. Ibi biterwa nuko amata n’ibiyakomokaho bibamo calcium(soma karisiyumu) nyinshi  igenda igafata kuri antibiyotiki ikayibuza kwinjira mu maraso.

Ni byiza ko antibiyotiki ifatwa mbere ho isaha imwe cyangwa nyuma y’amasaha abiri  ku gihe umuntu  anyweraho amata cyangwa akoresherezaho ibiyakomokaho.

8.Imiti ihangana n’umwingo izirana n’ibiribwa cyangwa ibinyobwa birimo iode(soma iyode)

Iode ni imwe mu myunyu ngugu iboneka mu mubiri wacu. Iyo habaye ho guhungabana kw’imisemburo ishinzwe kuringaniza iode mu mubiri, iriyongera bigatuma umuntu abyimba igice cy’imbere cy’umuhogo aribyo bita umwingo. Imikorere y’iyi miti usanga ahanini mu kugabanya iode mu maraso, iode iva mubyo turya iratangirwa ikabuzwa  kwinjira  mu maraso,sibyiza kurya ibiryo bikungahayemo iode mu rwego rwo gutuma iyi miti ikora neza kuko ubwinshi bwa iode mu biryo bukenera na dose iri hejuru y’umuti ari nako ingaruka zawo ku mubiri ziyongera. 

Bimwe mu biryo bikungahayemo iode ni ibiribwa biva mu Nyanja,ibikomoka ku matungo muri rusange ndetse n’imyunyu imwe n’imwe.

Bakunzi ba inyarwanda.com, muri rusange ni byiza kuganira n’umuhanga mu by’ubuzima ukamusobanuza byimbitse ku bijyanye nicyo umuti uhawe uzirana nacyo kuberako byagaragaye ko umuntu ashobora kudakira cyangwa akagubwa nabi mu gihe atitondeye amabwiriza yo gufata umuti runaka.

Muri rusange inzoga ni umwanzi w’imiti, imiti yose ntizirana n’amata nkuko bamwe babizi, ikindi cyo kwitondera ni imwe mu mitobe (juice) na za divayi cyangwa ibindi binyobwa cyangwa ibiryo  birimo caffeine(ibyayi,chocolate,…) hanyuma ni byiza ko umuntu amira ibinini akoresheje amazi.

Pharmacien

Ku yandi makuru yimbitse mwatugezaho igitekerezo mugicishije ahabugenewe cyangwa mugakoresha e-mail baumarco81@gmail.com.

Phn N.Marcel Baudouin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nana8 years ago
    Murakoze cyane kuduhugura, nabazaga niba imiti igabanya ubukana bwa SIDA bibujijwe kuyinywesha amata. Murakoze
  • Marcel Baudouin 8 years ago
    Nana urakoze ,turategura inkuru kubijyanye n imirire ku bantu bafata iyi miti ,igisubizo gicukumbuye uzakibonamo !ariko muri rusange iriya ni imiti umuntu afata kandi akarya n intungamubiri zihagije kugirango itaganza umubiri biba byiza ariko amata afashwe mbere ho isaha cg isaha 2 nyuma kuko amata abamo utuntu twinshi dushobora kwivanga n umuti bigakora ikintu kimwe aribyo bita complexe ,biba byiza iyo adahuriye n umuti mu rwungano ngogozi





Inyarwanda BACKGROUND