RFL
Kigali

Ese Mwemere Ngirinshuti atekereza iki kuri Bugesera FC n’Amavubi?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/09/2016 18:29
2


Mwemere Ngirinshuti myugariro w’ikipe ya Bugesera FC yagezemo avuye muri Police FC avuga ko intego afite muri iyi kipe ifashwa n’akarere ka Bugesera ari uko igomba kuva mu myanya mibi yagiye igira mu myaka yashize ikazamuka mu myanya myiza andi makipe aba yicayemo.



Mwemere wanakinnye mu ikipe ya AS Kigali abona ko byibura Bugesera FC iramutse igeze ku mwanya wa kane muri shampiyona yashima cyane. “Gahunda dufite ubu..Tubonye igikombe byaba ari sawa ariko tubaye n’aba kane twashima ariko ntabwo tuzongera (Bugesera FC) kuza muri ya myanya Bugesera yari irimo mbere.Turashaka ko Bugesera izamuka ikajya mu myanya myiza nk’iyo andi makipe aba arimo”.

Bigendanye na gahunda yo gufasha Bugesera FC kuva mu myanya mibi ku rutonde rwa shampiyona,Mwemere akomeza avuga ko bizanajyana no gukora cyane agamije kugaruka mu mwanya we mu ikipe y’igihugu Amavubi. “Urebye ubu ni ukuvuga ngo ndi gukora cyane kugira ngo nzisubize umwanya kuko n’ubundi uriya mwanya wari uwanjye”.

Mwemere Ngirinshuti

Mwemere Ngirinshuti myugariro wa Bugesera FC 

Uyu musore w’imyaka 27 asanzwe yitabazwa mu ikipe y’igihugu Amavubi ku mwanya w’inyuma ku ruhande rw’ibumoso aho abenshi bita kuri gatatu (3). Uyu, yageze mu ikipe ya Bugesera FC avuye mu ikipe ya Police FC  nayom yagezemo avuye mu ikipe ya AS Kigali.Mwemere kandi yakiniye amakipe nka APR FC, Atraco FC (ikibaho) ndetse na Kiyovu Sport.

 Mwemere Ngirinshuti

Ubwo Mwemere yari mu mukino wa gishuti wa  FC Bugesera 1-1 Mukura VS tariki 24 Nzeli 2016 kuri sitade Huye 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • claude7 years ago
    ngo afite imyaka 27 !!!!?? iyo niyo amaze akina football siyo amaze avutse. njye mwemeri ndamuzi afite imyaka 38, ntibakagabanye imyaka ntabwo ari umuco mwiza
  • Kazungu7 years ago
    Weho Claude ntukavuge ibinu ubeshya ngunabyemeze mwemeri afite imyaka mikeya kuko yarakana atwaza inkweto Tchami youssufu bimwe bita bakanyamayayi babakinyi yazamuwe na coach Baptista mumyaka mikeya Tchami nawe arumirwa amubona bakinana kandi ubwe na Tchami ntafiye imyaka 38 mwemeri ntagejeje kuri 30 rwose abanyarwanda ntitugakunde byacitse twishimira gusebyanya





Inyarwanda BACKGROUND