RFL
Kigali

Ese koko abakinnyi birukanwe muri Rayon Sports batanze amafaranga kugira ngo bahabwe ‘Release Letter’?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/10/2016 18:11
1


Tariki 23 Kanama 2016 nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ku mugaragaro urutonde rw’abakinnyi bane yari yamaze kubona ko itazifashisha mu mwaka w’imikino 2016-2017, biba ngombwa bahita bahabwa uburenganzira bwo kwigira mu yandi makipe.



Nyuma yaho gato hari amwe mu makipe yakomeje kwifuza bamwe mu bakinnyi bari birukanwe muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru ariko bakagira imbogamizi yo kubona ibaruwa ibasezerera muri Rayon Sports (Release Letter).Icyateraga izi mbogamizi nuko ikipe ya Rayon Sports yari yaramaze kubwira aba bakinnyi ko umukinnyi uzajya akenera iyi baruwa hari amafaranga azajya atanga bitewe n’amasezerano yari asigaje muri iyi kipe.

Aganira na INYARWANDA, Gakwaya Olivier umunyamabanga akaba n’umuvugizi wa Rayon Sports yemeje ko byabayeho ko umukinnyi wari wasezerewe muri iyi kipe yagombaga kugira umubare w’amafaranga atanga kugira ngo ahabwe ibaruwa imwemerera kuba yagurwa n’indi kipe.

“Yego amafaranga bagiye bayatanga. Umukinnyi wese yatanze amafaranga bitewe na ‘Dossier’ yari afite muri Rayon Sports ndetse n’umusaruro yari yaratanze mu ikipe”.

Urugero Inyarwanda ifitiye ibimenyetso, ni umukinnyi Kanamugire Moses wahoze ari myugariro w’iyi kipe ariko akaza kwisanga mu bakinnyi bane (4) Rayon Sports yari yamaze gusezerera.Kanamugire yaje gushakwa n’ikipe ya Mukura Victory Sport ndetse inamwemerera ko yagenda ikamuha amafaranga ariko aza kubura ‘Release Letter’ bituma gahunda ipfuba.

Uyu mukinnyi yaje kwerecyeza mu ikipe ya FC Musanze asinyamo imyaka ibiri ariko abifashwamo na ‘Release Letter’ yahawe na Rayon Sports amaze kuyishyura ibihumbi magana ane (400.000FRW). “Muri Musanze narasinye ariko Rayon nayihaye ibihumbi magana ane (400.000FRW) ya Release Letter”. Uyu mugabo yatanze aya mafaranga kuko yari asigaje umwaka umwe ku masezerano yari yarasinye muri Rayon Sports.

Moses Kanamugire wageze muri Rayon sports muri 2013, yirukanwe

Kanamugire Moses byabaye ngombwa ko atanga ibihumbi 400 (400.000 FRW) kugira ngo ahabwe 'Release Lettter'

Uretse Kanamugire Moses, Alexis Ndacyayisenga na Mugenzi Cedrick bita Ramires bakina ku mpande  n’uwari umunyezamu wa gatatu, Musoni Theophile bita Pato ni abandi bakinnyi basezerewe muri Rayon Sports bari basigajemo umwaka umwe ku ,masezerano bari barasinyanye.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rayon7 years ago
    Ahubwo kitayabaka nugukosa uzi ibyo ikipe itanga kubakinnyi cg mwabonye ibyo Emmanuel yakoreye Rayon ntamuhwe abakinnyi bayihirira nayo rero ntazo igomba kubagirira duhuzwa namafaranga





Inyarwanda BACKGROUND