RFL
Kigali

Ese Casa Mbungo wasezereye ikipe ya APR FC atoza AS Kigali arongera kuyisezerera ari muri Police FC?

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:1/07/2015 10:55
0


Ikipe ya Police FC igomba kwakira ikipe ya APR FC ku kibuga cya Kicukiro mu mukino wo kwishyura wa kimwe cya kabiri cy’ igikombe cy’ amahoro. Casa Mbungo aherutse gusezerera ikipe ya APR FC muri iyi mikino ndetse anegukana iki gikombe mu mwaka wa 2013. Umukino ubanza warangiye amakipe anganya 1-1 biha amahirwe Police FC.



Ikipe ya Police FC ni ikipe yagerageje gutegura neza iyi mikino ibiri igomba kuyihuza na APR FC byatangiye no kuyiha umusaruro kuko umukino ubanza wabaye ku Cyumweru tariki ya 28 Kamena 2015 warangiye amakipe yombi anganya 1-1 mu mukino utari woroshye. Ibi byumvikane ko ikipe ya Police FC isabwa nibura kunganya na APR FC 0-0 igahita igera ku mukino wa nyuuma yemye cyangwa ikaba yanatsinda uyu mukino.

Casa Mbungo Andre utoza ikipe ya Police FC afite amateka ku ikipe ya APR FC kuko yasezereye mu mwaka wa 2013 ubwo yatozaga ikipe ya AS Kigali, akaza no kwegukana iki gikombe cy’ Amahoro, yubaka amateka ku ikipe ya AS Kigali yaje no guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika yerekana ko ikomeye. Iyo usubije amaso ku bakinnyi AS Kigali yari ifite icyo gihe batandukanye cyane n’ abo Police FC ifite ubu.

Ikipe ya Police FC iraza kuba igarura mu kibuga kapiteni wayo Tuyisenge Jacques utaragaragaye ku mukino ubanza. Nyuma y’ umwiherero iyinkipe imazemo iminsi abakinnyi bose bafite intego yo gusezerera APR FC ari nabyo biri bukomeze cyane uyu mukino.

Tubibutsa ko uyu mukino uza gutangira ku isaha ya saa cyenda n’ igice, ukabera kuri sitade ya Kicukiro aho ikipe ya Police FC isanzwe yakirira imikino yayo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND