RFL
Kigali

UKO MBIBONA: Ese abayobozi ba Espoir FC bari mu mwanya mwiza wo kubaza umutoza umusaruro ufatika?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/01/2018 12:51
1


Abanyarwanda bakunda kuvuga ko gusarura aho utabibye ari ingeso mbi ndetse na Bizimana Abdou bita Bekeni we yigeze kuvuga ko utaba wasigiye umugore intoryi ngo uze kumubaza inyama ku ifunguro. Ibi birajya gusa neza n’ibihe ikipe ya Espoir FC irimo muri iyi minsi nyuma y’imikino icumi ya shampiyona.



Umwaka w’imikino 2016-2017 ikipe ya Espoir FC yari ikipe itinyitse kuko byaje no gutanga umusaruro igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro itsindwa na APR FC igitego 1-0 mu mukino wakiniwe kuri sitade ya Kigali mu masaha y’ijoro. Umusaruro barangizanyije ntabwo zari inyungu ku ikipe gusa ahubwo byanatanze amahirwe kuri bamwe mu bakinnyi kugira ngo barambagizwe n’amakipe akomeye ndetse anaba mu mijyi ikomeye mu Rwanda kurenza Rusizi.

Muri abo, Mbogo Ali yateze igana ku Mumena mu ikipe ya Kiyovu Sport, Nyandwi Saddam agana muri Rayon Sports ari nako Hatungimana Basile Fiston atega iyihuta agana i Huye muri Mukura Victory Sport. Aba bakinnyi uko ari batatu (3) bari basanzwe babanza mu bwugarizi bw’iyi kipe yambara umweru n’umutuku. Bivuze ko bari bagize 75% by’abarinda ko izamu rya Espoir FC ryakungahazwa ku mubare w’ibitego. Aba bose baragiye hasigara Wilondja Jacques unafite igitambaro cya kapiteni.

Nyuma y’igenda ry’aba bakinnyi, abayobozi b’ikipe ya Espoir FC ntibigeze bagira igitekerezo cyo gushaka abandi bakinnyi bari ku rwego rwo hejuru ku buryo baziba iki cyuho ahubwo bahise bihutira kumvisha Ndayizeye Jimmy ko agomba gukoresha abari abasimbura babo kugira ngo azabahe umwanya wa gatanu (5)muri uyu mwaka w’imikino 2017-2018, ibintu bigoranye ko bazabigeraho.

Ese imvugo y’abayobozi ivuga ko abakinnyi bose ari bamwe barayisobanukiwe?

Bigendanye n’uburyo amakipe yo mu Rwanda ayobowe, usanga abasobanukiwe n’ibisabwa kugira ngo ikipe ikomere ari bacye kuko ikipe runaka igurisha umukinnyi bari bafite ukomeye, wababaza icyo bagiye gukora bakakubwira ko abasigaye bazamusimbura kandi ko ngo burya abakinnyi bose ari bamwe ndetse abandi mu bayobozi bahita bakumvisha uburyo uwo mukinnyi atari kamara mu ikipe.

Iki cyizere no kumva ko abakinnyi bose ari bamwe mu kibuga nibyo ikipe ya Espoir FC iri kurwana nabyo bikanatuma abayobozi bitana ba mwana mu gihe hamaze gukinwa 1/3 cya shampiyona y’u Rwanda.

Abayobozi ba Espoir FC barashaka umusaruro aho batabibye.  

Nta kuntu watakaza umukinnyi nka Mbogo Ali wakinaga imikino yose ishoboka muri Espoir FC, kuri ubu akaba aho yagiye bayoboye (Kiyovu Sport) shampiyona ndetse anari mu ikipe y’igihugu Amavubi ngo uze kubwira abafana ko azasimburwa n’umuntu utarabonye ubushobozi bwo kumusimbura bakiri kumwe utaranakinnye byibura imikino icumi (10) muri shampiyona ishize.

Nta kuntu kandi wabwira abantu ukuntu wabura umukinnyi nka Nyandwi Saddam wafashije Rayon Sports gutwara ibikombe bitatu mbere ya shampiyona harimo na Super Cup 2017 ngo ujye kumusimbuza uwo bari basanzwe babana mu ikipe atabona umwanya, ibi ni cyo kimwe no kuri Hatungimana Basile wigiriye muri Mukura Victory Sport.

Mu bakinnyi bakinaga mu mutima w'ubwugarizi hasigayemo Wilondja Jacques gusa

Mu bakinnyi bakinaga mu mutima w'ubwugarizi hasigayemo Wilondja Jacques gusa

Aha umuntu yahita yibaza ibibazo byinshi….. Mu busanzwe kugira ngo ikipe igire umwanya mwiza (Intego ihuriweho n’amakipe menshi) ni uko uba wabanje gutsinda amakipe byitwa ko akomeye kugira ngo uyagabanyirize umuvuduko bityo areke kugusigamo ikinyuranyo cy’amanota menshi.

Gusa ibi ntiwabigeraho mu gihe ayo makipe ari gukoresha ba bakinnyi wowe wagenderagaho ugihangana nabo mu buryo bukomeye banagutsinda bakaba baragutsindaga biyushye akuya cyangwa mukanganya.

Kuri ubu Espoir FC mu bwugarizi ikoresha Wilondja Jacques kapiteni uba afatanya na Gatoto Serge wari umusimbura wa Mbogo Ali mu mutima w’ubwugarizi. Uwineza Jean de Dieu bita Figo wari umusimbura wa Nyandwi Saddam inyuma ku ruhande rw’iburyo na Moninga Walusambo bita Keita wari umusimbura wa Hatungimana Basile Marcelo ukina muri Mukura Victory Sport.

Icyo mbona abayobozi ba Espoir FC bakabaye bakora:

Kuba magingo aya Espoir FC iri ku mwanya wa nyuma n’amanota umunani (8), si isura nziza ndetse si nako Abanyarusizi bari babyiteze. Mu gihe ikipe iri mu bihe bibi ntabwo byari umwanya wo kugira ngo batangire bitane ba mwana n’umutoza bazi ko bamugumanye bibatwaye imbaraga kuko nyuma ya shampiyona byabaye ngombwa ko bamuha andi masezerano n’amafaranga afatika kuko amakipe nka Rayon Sports yari mu nzira zo kumukura mu Bugarama.

Muri iki igihe isoko ry’igura no kugurisha abakinnyi rifunguye, bakabaye bakubita hirya no hino bakareba aho bakura nibura ba myugariro babiri bafite amazina akomeye niyo babahenda ariko bakaba bazi ko bazatanga umusaruro ufatika. Kuko nyuma y’umunsi wa cumi, ESpoir FC iri mu makipe ya mbere yinjijwe ibitego byinshi (11) nyuma ya FC Marines imaze kubitswa ibitego 13 ariko yo iranatsinda kuko yicaye ku mwanya wa cyenda n’amanota 12.

Aho kugira ngo babe barafashe umutoza bakamuhagarika  bakabaye barakoranye inama bakamubaza ikitagenda neza kuko kinagaragara ndetse binavugwa ko yaba yarabasabye amafaranga yo kugura abakinnyi bakabigenza gacye.

Ubu Espoir FC iri gutozwa na Kalisa Francois (ubanza ibumoso)

Ubu Espoir FC iri gutozwa na Kalisa Francois (ubanza ibumoso)

Kuba umutoza adafite abakinnyi bamufasha cyane mu bwugarizi kuko hafi ya bose babagurishije, umusaruro wabaye iyanga bityo ibyo yari yijeje abayobozi mu masezerano mashya baba aribyo bashingiraho bamuhagarika batabanje kureba aho umwaka ushize bakuraga umusaruro.

Bizimana Marcel perezida w’ikipe ya Espoir FC yavuze ko mu masezerano y’imyaka itatu bari basinyanye na Ndayizeye Jimmy bari bafitemo ingingo ivuga ko muri uyu mwaka w’imikino 2017-2018 agomba byibura kuzabageza mu myanya itanu ya mbere.

Aganira na The New Times, Bizimana yagize ati “Mbere yuko dusinyana andi masezerano, twari twahize ko tuzasoza mu myanya itanu ya mbere. Gusa nyuma y’imikino icumi twisanze ku mwanya wa nyuma bityo twanzura ko twaba tumuhagaritse imikino ibiri itaha”.

Nibyo koko abayobozi barashaka intsinzi ariko ntibajya batekereza ko nta bakinnyi bakomeye bafite. Aha umuntu yakwibaza niba igihe Ndayizeye azagarukira azaza azanye abasimbura ba Mbogo Ali, Nyandwi Saddam na Hatungimana Basile.

Mu mikino icumi ishize, Espoir FC yatsinzemo umwe (1), inganya imikino itanu (5) inatsindwa imikino ine (4). Iyi mibare niyo yavuyemo amanota umunani (8) n’umwenda w’ibitego bitanu (5) kuko babashije kwinjiza ibitego bitandatu (6) batsindwa ibitego 11.

Ndayizeye Jimmy ubwo bakinaga na Kiyovu Sport ku Mumena

Ndayizeye Jimmy ubwo bakinaga na Kiyovu Sport ku Mumena

Espoir Fc baguze abakinnyi nka Uwimana Emmanuel bo gukomeza hagati ariko inyuma nta mbaraga bashyizemo

Espoir Fc baguze abakinnyi nka Uwimana Emmanuel bo gukomeza hagati ariko inyuma nta mbaraga bashyizemo

Baloa Bao undi mukinnyi ukomeye usanzwe muri Espoir FC

Baloa Bao undi mukinnyi ukomeye usanzwe muri Espoir FC

Gatoto Serge (Ibumoso) wasigaye mu mwanya wa Mbogo Ali

Gatoto Serge (Ibumoso) wasigaye mu mwanya wa Mbogo Ali

Ndayizeye Jimmy (ibumoso) ubwo yaganiraga na Mbogo Ali (iburyo)

Ndayizeye Jimmy (ibumoso) ubwo yaganiraga na Mbogo Ali (iburyo)

Kwitwara nabi kwa Espoir FC bishingiye ahanini ku kutagira ubwugarizi bukomeye

Kwitwara nabi kwa Espoir FC bishingiye ahanini ku kutagira ubwugarizi bukomeye

Espoir Football Club uburu iri ku mwanya wa nyuma (16)

Espoir Football Club ubu iri ku mwanya wa nyuma (16)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kadogo6 years ago
    abayobozi bamwe bahugiye mumatora ya FERWAFA ama equipe yabo arimo arindimuka.Meme chose na GICUMBI





Inyarwanda BACKGROUND