RFL
Kigali

Erythrea yabaye iya mbere u Rwanda rubona imidali ine muri shampiyona Nyafurika-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/02/2018 16:02
0

Ikipe ya Erythrea mu cyiciro cy’abakinnyi b’abagabo bakuru yatwaye umudali wa Zahabu mu gice cyo gusiganwa n’ibihe buri kipe ku cyayo (Team Time Trial). Babigezeho bakoresheje iminota 51 n’amasegonda 28 (51’28”) mu gihe Team Rwanda baje ku mwanya wa kabiri n’iminota 51 n’amasegonda 45 (51’45”).

Muri iki cyiciro, Erythrea yari igizwe n’abakinnyi b’ibihangange nka Eyob Metkel, Musie Saymon, Mekseb Debesay na Ghebreigzabhier Amanuel. Aba bagabo batwaye umudali wa Zahabu mu gihe u Rwanda rwari rugizwe na Niyonshuti Adrien, Areruya Joseph, Jean Bosco Nsengimana na Ndayisenga Valens batwaye umudali wa Silver nyuma yo gufata umwanya wa kabiri.

Team Erythrea yatwaye umudali wa Zahabu mu bagabo bakuru

Team Erythrea yatwaye umudali wa Zahabu mu bagabo bakuru baba aba kabiri mu bakobwa bakuru

Ikipe ya Algeria yafashe umwanya wa gatatu bakoresheje 52’15”. Iyi kipe yari yitabaje abasore barimo; Mansouri Abderrahmane , Azzedine Lagab na Mansouri Islam. Maroc yaje ku mwanya wa kane, Ethiopia baba aba gatanu, Mauritius iba iya Gatandatu. Zambia yaje ku mwanya wa nyuma (14) bakoresheje 12m23s ku ntera ya 40 (40Km) amakipe yakoze muri iki cyiciro.

Gusa u Rwanda rwaje kwegukana umudali wa Zahabu (Gold Medal) mu cyiciro cy’abakobwa bakiri bato kuko baje imbere y’u Burundi mu ntera ya Km 18.6. Team Rwanda bakoresheje iminota 36 n’amasegonda atandatu (36’06”). IKipe y’u Rwanda y’abakobwa bakiri bato yari irimo; Mushimiyimana Samantha, Irakoze Neza Violette na Nzayisenga Valantine. U Burundi bafashe umwanya wa kabiri bakoresheje iminota 50 n’amasegonda atandatu (50’06’’).

U Rwanda rwongeye kubona umudali mu cyiciro cy’abahungu bakiri bato nyuma yo kuza ku mwanya wa kabiri inyuma ya Erythrea. Muri iki cyiciro, Erythrea yatwaye umudali wa Zahabu bakoresheje 26m07s ku ntera ya Km 42.7 naho u Rwanda bakoresheje 26m56s. Ikipe y’u Rwanda yari igizwe na Yves Nkurunziza, Jean Claude Nzafashwanayo na Gahembwa Bernabe. Izi ngimbi zambitswe umudali wa Feza (Silver).

Bosco Nsengimana, Areruya Joseph na Niyinshuti Adrien baje ukwabo nyuma yaho Valens Ndayisenga yabanje gutinda inyuma

Bosco Nsengimana, Areruya Joseph na Niyinshuti Adrien baje ukwabo nyuma yaho Valens Ndayisenga yabanje gutinda inyuma 

Ikipe y'u Rwanda y'abainnyi bakuru

Ikipe y'u Rwanda y'abainnyi bakuru 

U Rwanda rwongeye kubona umudali  mu cyiciro cy’abakobwa bisumbuyeho gato mu myaka (Femmes Elites) nyuma yo kuza ku mwanya wa gatatu inyuma ya Ethiopia yabaye iya mbere na Erythrea yafashe umwanya wa kabiri. Ethiopia yaje imbere mu ntera ya Km 38.31 bakoresheje isaha imwe, iminota ibiri n’amasegonda 38 (1h02m38s). Ikipe y’u Rwanda yaje ku mwanya wa gatatu bakoresheje 1h09m42s.

Abakobwa ba Erythrea babajwe no gutwarwa umudali na Ethiopia

Abakobwa ba Erythrea bababajwe no gutwarwa umudali na Ethiopia 

Ikipe y'igihugu ya Ethiopia (hagati) batwaye umudali wa Zahabu mu bakobwa bakuze

Ikipe y'igihugu ya Ethiopia (hagati) batwaye umudali wa Zahabu mu bakobwa bakuze

Eyob Metkel ukinira ikipe ya Erythrea yabafashije gutwara umudali wa Zahabu

Eyob Metkel ukinira ikipe ya Erythrea yabafashije gutwara umudali wa Zahabu

Peter Chintu wabaye umukinnyi kuri ubu akaba ari umutoza w'ikipe y'igihugu ya Zambia ni ni nawe perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare muri Zambia  ntabwo batamgiye neza kuko bafashe umwanya wa nyuma

Peter Chintu (ibumsoo) wabaye umukinnyi kuri ubu akaba ari umutoza w'ikipe y'igihugu ya Zambia ni ni nawe perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare muri Zambia  ntabwo batamgiye neza kuko bafashe umwanya wa nyuma 

Haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu ya Erythrea yatwaye Umudali wa Zahabu

Haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu ya Erythrea yatwaye Umudali wa Zahabu, Team Rwanda (ibumoso) ni aba kabiri

Team Rwanda (Abakobwa bakuze)

Team Rwanda (Abakobwa bakuze)

Team Rwanda (Abakobwa bakuze) ubwo bari bahageze bavuye i Nyamata

Team Rwanda (Abakobwa bakuze) ubwo bari bahageze bavuye i Nyamata 

Team Rwanda mu bahungu bakiri bato cyane bafashe umwanya wa kabiri nyuma ya Erythrea (Hagati)  naho Namibia yabaye iya gatatu

Team Rwanda mu bahungu bakiri bato cyane bafashe umwanya wa kabiri nyuma ya Erythrea (Hagati) naho Namibia yabaye iya gatatu

Team Rwanda (Abahunhgu bakiri bato)

Team Rwanda (Abahungu bakiri bato)

Bayingana Aimable perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda

Bayingana Aimable perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda 

Team Rwanda y'abakobwa bakiri bato nibo batwaye umudali wa Zahabu imbere y'U Burundi

Team Rwanda y'abakobwa bakiri bato ni bo batwaye umudali wa Zahabu imbere y'U Burundi

Team Burundi bahawe Umudali wa Silver

Team Burundi bahawe Umudali wa Silver 

Ingabire Beatha ufite shampiyona y'u Rwanda 2017 mu bakobwa

Ingabire Beatha ufite shampiyona y'u Rwanda 2017 mu bakobwa

Magnell Sterling umutoza w'ikipe y'igihugu cy'u Rwanda (Team Rwanda aabagabo bakuru) areba ku isaha

Magnell Sterling umutoza w'ikipe y'igihugu cy'u Rwanda (Team Rwanda abagabo bakuru) areba ku isaha

Team Rwanda (abagabo bakuru) ubwo bari bahagurutse

Team Rwanda (abagabo bakuru) ubwo bari bahagurutse

Mosana Debesay umukobwa wakiniraga Erythrea yaje kugwa ageze ku murongo ajyanwa kwa muganga

Mosana Debesay umukobwa wakiniraga Erythrea yaje kugwa ageze ku murongo ajyanwa kwa muganga

Areruya Joseph umunyarwanda ufite byinshi yitezweho muri iri rushanwa

Areruya Joseph umunyarwanda ufite byinshi yitezweho muri iri rushanwa

Magnell Sterling umutoza w'ikipe y'igihugu aganiriza Bosco Nsengimana

Magnell Sterling umutoza w'ikipe y'igihugu aganiriza Bosco Nsengimana

Team Zambia  batangiye baba abanyuma

Team Zambia batangiye baba aba nyuma 

Peter Chintu wabaye umukinnyi kuri ubu akaba ari umutoza w'ikipe y'igihugu ya Zambia ni ni nawe perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare muri Zambia  ntabwo batamgiye neza kuko bafashe umwanya wa nyuma

Peter Chintu wabaye umukinnyi kuri ubu akaba ari umutoza w'ikipe y'igihugu ya Zambia ni nawe perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare muri Zambia   

Ikipe y'igihugu y'abasore bakiri bato yatahanye umwanya wa kabiri

Ikipe y'igihugu y'abasore bakiri bato yatahanye umwanya wa kabiri

Kuri uyu wa Gatatu hakinwaga igice kiba kireba amakipe mu gukina basiganwa n’ibihe mu buryo bw’amakipe (Team Time Trial), kuri uyu wa Kane tariki 15 Gashyantare 2018 hazakinwa ibireba n'aho umukinnyi ubwe asiganwa n’ibihe (Individual Time Trial).

Dore uko gahunda y'irushanwa iteye:

Ku wa Kane tariki 15 Gashyantare 2018:

-Gusiganwa umuntu ku giti cye (Abakobwa b’abangavu n’ingimbi) : 18,6 km

-Gusiganwa umuntu ku giti cye (Abakobwa n’abahungu bakuru) : 40 Km

Kuwa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2018: Inama ya CAC

Ku wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018:

-Gusiganwa mu muhanda (Ingimbi) – 72 km

-Gusiganwa mu muhanda (Abakobwa b’abangavu) :60 km

-Gusiganwa mu muhanda (Abakobwa bakuru) : 84 km

Ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018:

-Gusiganwa mu muhanda (Abahungu bakuri na U23): 168 km

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND