RFL
Kigali

Eric Nshimiyimana abona Ndahinduka Michel yarahindutse

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/02/2018 9:51
0


Eric Nshimiyimana umutoza mukuru wa AS Kigali avuga ko muri uyu mwaka w’imikino yiteze ko rutahizamu Ndahinduka Michel bita Bugesera azakora akazi keza bitandukanye nuko yitwaye mu mwaka w’imikino 2016-2018 kuko ngo hari ibintu yagiye amukuramo byatumaga atiyizera imbere y’izamu.



Eric Nshimiyimana avuga ko mu mikino micye imaze gukinwa muri uyu mwaka w’imikino 2017-2018, yagiye akora igenzura akabona ko Ndahinduka Michel yagarutse mu murongo mwiza wo kuba yatsinda ibitego ndetse akaba yanabasha gufatanya na bagenzi be mu kibuga bakaba bakinira hamwe. Gusa ngo burya bisaba igihe cyo kwihangana kugira ngo umuntu asubire mu bihe byiza yahozemo.

“Nawe umurebye ubona ko atandukanye. Bugesera arimo araza, urebye ukuntu asigaye akina, wabonye n’umukino twakinnye na APR FC yakinnye neza. Hari igihe bisaba ukwihangana. Iyo umuntu yakinnye umupira hari ikintu yakoze, ntabwo bivuga ko iyo umubonye mu bihe bibi bya bindi biba byarashize. Hari igihe aba yaratakaje ikizere ugasanga ari mu kucyekeranya ubwe. Iyo abonye amahirwe akabona umwanya wo kongera kwizamura biraza. Nibaza ko Bugesera w’umwaka ushize atari uw’ubu. Njyewe ubu ndi kumwitegaho ibintu byinshi ku buryo mbona ko azadufasha”. Eric Nshimiyimana

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018 ubwo AS Kigali yatsindaga Kirehe FC ibitego 3-1, Ndahinduka Michel niwe wafunguye amazamu.  Ibindi bitego bya AS Kigali byatsinzwe na Ntwali Evode na Ndayisaba Hamidou. Igitego cy’impozamarira cya Kirehe FC cyatsinzwe na Jean Paul Uwimbabazi.

Uyu mutoza akomeza avuga ko burya ngo abantu babaye mu mupira bakunze kugira utundi tuntu dushobora kuba twavangira umukinnyi mu mwuga we. Gusa ngo iyo uri umutoza ukabashaka kubivumbura kare ngo biba byiza kuko uhita ufatirana ukaba wafasha umukinnyi kubivamo.

Mu magambo ye yagize ati“Buriya njyewe hari abakinnyi njya mpura nabo benshi. Uko twe dukora, uko twumva umupira, hari igihe usanga hari utuntu ugomba kubanza kumuvanamo ugenda uyungurura akongera akagaruka ku rwego”.  

Ndahinduka Michel niwe wafunguye amazamu

Ndahinduka Michel yitezweho impinduka mu busatirizi bwa AS Kigali FC

Ndahinduka Michel yavuye mu ikipe ya Bugesera FC agana muri APR FC aho yahise atangira guhamagarwa mu ikipe y’igihugu (Amavubi). Gusa yaje kugira ikibazo cy’imvune bituma asa naho abuze umwanya wo kwigaragaza. Aho akiriye yasanze nta mwanya agifite muri APR FC n’Amavubi, birangira APR FC imurekuye agana muri AS Kigali aho kuri ubu ari mu mwaka we wa kabiri.

Dore uko imikino yarangiye:

Kuwa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018:

-AS Kigali 3-1 Kirehe FC

-Musanze FC 0-0 Gicumbi Fc

-Marines FC 0-1 Police FC

-Amagaju FC 2-2 Espoir FC

Dore imikino iteganyijwe:

Ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018

-Sunrise FC vs Mukura VS (Nyagatare, 15h30’)

-SC Kiyovu vs Bugesera FC (Mumena, 15h30’)

-Etincelles FC vs Miroplast FC (Umuganda Stadium, 15h30’)

Kuwa Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2018

-Rayon Sports vs APR FC (Stade Amahoro, 15h30’)

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND