RFL
Kigali

Eric Nshimiyimana umutoza wa AS Kigali asanga Rayon Sports yarabatsinze ibitego bicye-VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/09/2018 9:38
0


Eric Nshimiyimana umutoza mukuru wa AS Kigali avuga ko kuba Rayon Sports yarabatsinze ibitego 3-1 ari ibitego bicye bitewe nuko iyi kipe y’umujyi yari imaze igihe gito yitegura bityo itari ku rwego rwo guhatana na Rayon Sports imaze igihe iri mu marushanwa.



Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Bimenyimana Bonfils Caleb (42’, 79’) na Nova Bayama 90’ mu gihe igitego cy’impozamarira cya AS Kigali cyatsinzwe na Ndarusanze Jean Claude ku munota wa cumi (10’) kuri penaliti.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Eric Nshimiyimana yavuze ko bitewe n’igihe gito AS Kigali yari imaze yitegura nta byinshi yabona avuga ahubwo ko abakinnyi be yabashima ko bihagazeho bagatsindwa ibitego bicye.

“Amagambo yanjye araza kuba macye kuko kumara iminsi ine ukora imyitozo ukaza gukina umukino nk’uyu uhura n’ikipe iri mu marushanwa…ni umupira w’amaguru kuko buriya umupira ugira ukuri kuko nibaza ko n’ibitego twatsinzwe byabaye bicye kuko ikipe iri mu marushanwa kuriya uko twabashije gukina byari ngombwa ko mu mpera twabaye nk’abarekura kuko iyi ufite imyitozo micye ni kuriya bimera”. Eric Nshimiyimana

Eric Nshimiyimana Umutoza mukuru wa AS Kigali aganira n'abanyamakuru

Eric Nshimiyimana Umutoza mukuru wa AS Kigali aganira n'abanyamakuru

Eric Nshimiyimana akomeza avuga ko uyu mukino wari mwiza muri gahunda yo kwitegura kwinjira mu marushanwa arimo na shampiyona ndetse ko byamufashije kureba uko abakinnyi be bashya bahagaze.

“Twatsinzwe ariko ku rundi ruhande byadufashije mu buryo ari umukino uduhaye kongera kwisuganya tukamenya ko tugomba gutangira guhatana tunitegura shampiyona. Mu buryo bwiza nabonye uburyo twinjiye mu mukino kuko ufashe iminota 90 ukareba uko twakinnye usanga atari bibi”.

Yakomeje agira ati" Abakinnyi bashya nazanye nabo ubona ko Leon Rachid (Burundi), ntabwo ari umukinnyi mubi kuko namwe imyitozo yari afite kuva bava gukina na Gabon nawe nta myitozo myinshi yakoraga. Mwabonye uriya mwana wakinaga kuri gatatu (Niyomugabo Jean Claude) mwabonye uko akina. Ni umukinnyi maranye nawe umwaka, ndi kumutegura kuko nizera ko ntashidikanya umuhaye amanota ntiwajya munsi ya 80%”.

Nyuma yo gucyura amanota atatu y’umunsi (3), Rayon Sports yahise isanga APR FC ku mukino wa nyuma kuko nayo yageze kuri uru rwego inyagiye Etincelles FC ibitego 3-0. Byiringiro Lague yatsinzemo ibitego bibiri (24’,57’) mu gihe igitego cya gatatu cya APR FC cyatsinzwe na Nsengiyumva Moustapha ku munota wa 88’ w’umukino.

Ku Cyumweru tariki 30 Nzeli 2018 ni bwo APR FC izacakirana na Rayon Sports ku mukino wa nyuma uzakinirwa kuri sitade Amahoro saa cyenda n’igice (15h30’) nyuma y'uko Etincelles FC izahura ba AS Kigali bashaka umwanya wa gatatu saa saba (13h00').

Niyomugabo Jean Claude (23) umukinnyi wemeje abantu ko azi umupira

Niyomugabo Jean Claude (23) umukinnyi wemeje abantu ko azi umupira

Nizeyimana Alphonse Ndanda yinjijwe ibitego bitatu

Nizeyimana Alphonse Ndanda yinjijwe ibitego bitatu 

Ndandou Omar myugariro wa AS Kigali (2)inyuma ya Michael Sarpongo

Ndandou Omar myugariro wa AS Kigali (2)inyuma ya Michael Sarpongo

IKIGANIRO ABATOZA BOMBI BAGIRANYE N'ABANYAMAKURU

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga bahura na Rayon Sports

AS Kigali XI: Nizeyimana Alphonse (GK,1), Niyomugabo Jean Claude 23, Kayumba Soter (GK,15), Ndandou Omar 2, Harerimana Rachid Leon 4, Ntamuhanga Thumaine Tity 12, Nsabimana Eric Zidane 20, Niyonzima Ally 8, Benedata Janvier 21, Ndarusanze Jean Claude 11 na Ishimwe Kevin 17. 

PHOTOS: Anitha USANASE (Inyarwanda.com)

VIDEO: Eric Niyonkuru (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND