RFL
Kigali

Eric Nshimiyimana avuga ko uwamuha abafana nk’aba Rayon Sports yasinyira gutwara igikombe

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/01/2017 6:16
1


Eric Nshimiyimana umutoza mukuru w’ikipe ya AS Kigali avuga ko gutoza ikipe zitagira abafana bigora abatoza benshi kuko ngo nkawe ubwe uwamuha abafana nk’aba Rayon Sports ashobora kwizeza umuntu ko azatwara igikombe bidapfa bidapfusha.



Ni mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino AS Kigali yatsinzwemo na Police FC ibitego 3-0. Byari mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kicukiro, binatuma AS Kigali itsindwa umukino wa kabiri yikurikiranya.

Ejo bundi naganiriye n’umuntu wo muri Rayon Sports bakina na Pepiniere FC. Njye narababwiye ufashe abakinnyi mfite muri AS Kigali ukabaha abafana ba Rayon Sports ukanzanira amasezerano njyewe Eric nakubwira ko natwara igikombe nkagusinyira ko nintagitwara unyirukana. Eric Nshimiyimana umutoza wa AS Kigali wanatoje APR FC akanayikinira

Eric avuga ko kandi ngo buriya nka Rayon Sports uyifashe ukayirekera abakinnyi ifite muri iyi minsi ahubwo ukayambura abafana, ngo ntiyazapfa itwaye igikombe uretse kwibera mu myanya nk’itanu (5). Gusa ngo kandi uramutse ufashe abakinnyi AS Kigali ikoresha ubu, ukamugerekeraho abafana ba Rayon Sports, igikombe ngo yagitwara nta kabuza.

Yakomeje agira ati "Ndamubwira nti ufate abakinnyi mufite muri Rayon Sports ubazane muri AS Kigali, nta mwanya wa gatanu bafata. Urumva, twebwe turakora cyane kuko hari ibintu ukora kugira ngo utere abakinnyi ishyaka bitakabaye ngombwa…hariho n’abatoza benshi baba bavuga ngo bashaka gutoza amakipe agira abafana benshi kubera buriya bushyuhe bwaho butuma akazi koroha, ariko twe biragoye cyane.” Eric Nshimiyimana ubwo yasubiraga mu kiganiro yagiranye n’umuntu uba muri Rayon Sports (atashatse kuvuga izina).

Eric Nshimiyimana-  As KigaliEric Nshimiyimana utoza AS Kigali avuga ko gutoza ikipe ifite abafana benshi byoroshya akazi

Mu mikino 14 ya shampiyona AS Kigali imaze gukina, yatsinzemo umunani (8), inganya ibiri (2) itsindwa imikino itatu (3). Iyi mibare ituma iyi kipe y’umujyi wa Kigali yicaye ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 26 ishobora kuvaho mu gihe Espoir FC yatsinda Sunrise FC kuri uyu wa Gatandatu mu mukino uteganyijwe kubera i Rusizi kuko iyi kipe y’i Rusizi iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 24 n'ibitego umunani (8) izigamye.

AS Kigali

AS Kigai mu isengesho rya nyuma y'umukino batsinzwemo ibitego 3-0 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • swaleh7 years ago
    None se koyatozaga Amavubi sitade yuzuye kuki ayagitwaye urwo nurwitwazo





Inyarwanda BACKGROUND