RFL
Kigali

Enyimba SC iraye i Kigali ije kwesurana na Rayon Sports-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/09/2018 23:31
0


Ikipe Enyimba SC yo mu gihugu cya Nigeria yageze i Kigali mu Rwanda aho ifite umukino uzayihuza n’ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda. Enyimba SC yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ku isaha ya saa tatu z’ijoro.



Umukino wa ¼ cy’irangiza cy’imikino ya Total CAF Confederation Cup 2018 uri hagati ya Rayon Sports na Enyimba SC uzakinwa kuri iki Cyumweru tariki 16 Nzeli 2018 kuri sitade ya Kigali saa cyenda z’amasaha yo mu Rwanda (15h00’). Uwavuze mu izina rya Enyimba SC yabwiye itangazamakuru ko biteguye gukina na Rayon Sports, avuga ko n’ubwo batari kumwe na kapiteni wabo nta gihunga bibateye.

Yavuze ko yaherukaga mu Rwanda , avuga ko yishimira kugaruka mu gihugu cyiza.Yagize ati “Naherukaga hano nishimiye kongera kugaruka mu Rwanda. Ni igihugu cyiza. Tuje mu mukino uzaduhuza na Rayon Sports.”

Yungamo ati « Nta mukino woroha, Rayon Sports ni ikipe nziza turabizi. Kuba kapiteni atari kumwe natwe ntacyo bizaduhungabanyaho. Turi hamwe duhagarariye igihugu cyacu, tuziki icyo uyu mukino uvuze kuri twe. »

enyimba

babahab

ikie

 REBA HANO UREBE UKO BAKIRIWE

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND