RFL
Kigali

Emmanuel Adebayor yanze kuva muri Tottenham Hotspur kuko atabonye ikimenyetso cy’Imana

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:3/09/2015 11:29
1


Rutahizamu ukinira Tottenham yatangaje ko yategereje ikimenyetso kivuye ku Mana kimwemeza ko ava muri iyi kipe ntiyakibona, bityo agomba kuhaguma ikipe yabyanga yabikunda.



Nyuma y’ifungwa ry’isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi, benshi bibazaga impamvu Adebayor wamaze kugaragarizwa n’umutoza ko nta gahunda amufiteho atemeye gusohoka muri Tottenham ngo ajye mu makipe menshi yamushakaga harimo na Aston Villa yamwirutseho cyane binyuze ku mutoza Sherwood wamutoje igihe kinini muri Totenham.

Adebayor

Adebayor yifuzwaga n'umutoza wa Aston Villa, Tim Sherwood bagiranye ibihe byiza muri Tottenham

Nkuko uyu mukinnyi yabitangaje, si umushahara mwinshi ahabwa watumye atagenda. Ahubwo abigiriwemo inama n’umupasitere we, ntiyashoboraga  kujya mu ikipe iyo ariyo yose kuko Imana itabyemeye.

Adebayor wahoze akinira amakipe nk’Arsenal na Manchester City mu Bwongereza kuri ubu ahebwa 100,000 by’amapawundi ku cyumweru muri Tottenham, akaba agifitemo amasezerano y’umwaka.

Adebayor

Mu kumwereka ko ikipe itakimukeneye, bamaze gutanga nimero yambaraga mu kibuga, bamubuza kwifotozanya n’ikipe nkuru ahubwo yohereza mu ikipe y’abana batarengeje imyaka 21.

Kuri ubu Adebayor avuga ko ibintu bibiri bishobora gutuma yemera kuva muri Tottenham ni uko yabona ikimenyetso kivuye ku Mana ko igihe kigeze ngo agende.

Niba kitabonetse, ikipe igomba kumwishyura umushahara wose w’umwaka asigaje ku masezerano ungana na miliyoni 5 z’amapawundi bitaba ibyo yiteguye no kwicara ku gatebe ndetse no gukora ikindi cyose azasabwa n’ikipe nayo ipfa kuba imwishyura ibihumbi 100 ku cyumweru nkuko biri mu masezerano ye.

Adebayor

Akenshi Adebayor muri iyi minsi ari kugenda avugwaho inkuru zitangaje zishingiye cyane ku myemerere, nyuma yaho byabanje kuvugwa ko gusubira inyuma kwe mu kibuga byaba biterwa na nyna umurongo nkuko yabimwishinjirizaga, mu minsi ishize nabwo byari byavuzwe ko uyu mukinnyi yinjiye mu idini rya Islam.

Manzi Rema Jules






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    burya abagez mubgongereza barasenga wapi





Inyarwanda BACKGROUND