RFL
Kigali

Emery Mvuyekure yatunguwe n’abafana b’Intare za APR FC bamuha impano-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/05/2018 14:17
0


Ku mugorobwa w’uyu wa Gatanu mu masaha ya saa mbili ni bwo Mvuyekure Emery umunyezamu w’ikipe ya APR FC yatunguwe n’itsinda ry’abafana ba APR FC bari mu kitwa “Intare za APR FC” bamufasha kwizihiza umunsi we w’amavuko banamugenera impano irimo n’inkweto zo mu kibuga (Godions).



Byari muri gahunda nshya aba bafana bihaye yo kujya baba hafi y’abakinnyi haba mu bihe byiza n’ibibi bahura nabyo mu kazi kabo ko gukina umupira w’amaguru. Intare za APR FC bakunze gutungura abakinnyi n’abatoza ba APR FC ku minsi mikuru y’amavuko ndetse bakagira n’igice basuramo abakinnyi baba barahuye n’ibibazo by’imvune.

Iyo umukinnyi cyangwa umutoza yagize isabukuru y’amavuko, bakunze kumucanira urumuri bakanakata umutsima wa kizungu (Gateau Moderne) bagasangira bakanaganira bisanzwe. Ku rundi ruhande, iyo umukinnyi yagize ikibazo cy’imvune cyangwa ubundi burwayi, aba bafana baramusura bakamuganiriza bakamuhumuriza ndetse bakanamuha inkweto zikoreshwa mu kibuga (Godions). Igikorwa aba bafana bakoreye Emery Mvuyekure cyabereye muri City Valley mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya CHIC.

Intare za APR FC na Emery Mvuyekure (hagati) kuri uyu wa Gatanu

Intare za APR FC na Emery Mvuyekure (hagati) kuri uyu wa Gatanu

Kuri uyu wa Gatanu byari tariki 25 Gicurasi 2018 haba igikorwa cyo gusura uyu mukinnyi ariko aba bafana babifatanya na gahunda no kwizihiza isabukuru y’amavuko kuko tariki ya 4 Mata 2018 ubwo Mvuyekure yari yagize isabukuru batabonye uko babikora nk’uko Nkurunziza Gisa Gregoire umunyamabanga mukuru w’Intare za APR FC yabisobanuriye INYARWANDA. Nkurunziza Gisa yagize ati:

Uyu mukinnyi Mvuyekure Emery yahuye n’ikibazo cy'imvune ndetse aza no kugira isabukuru yabaye tariki ya 4 Mata 2018, ariko ntibyakunze ko twe nk’Intare za APR FC tumusura cyangwa ngo tumufashe kwizihiza isabukuru bitewe n’impamvu zitandukanye. Gusa twakomeje kubizirikana ni yo mpamvu twabikoreye rimwe kuri uyu wa Gatanu.

Muri iyi gahunda, Emery Mvuyekure yahawe inkweto zifashishwa mu gukina umupira w’amaguru (Godions) ariko aza gusaba ko bazandikaho ijambo “Intare za APR FC” kugira ngo bikomeze kumwibutsa neza ibihe byiza yagize ahura n’aba bafana. Mvuyekure yavuze ko yari azi ko abafana batoranya abakinnyi muri gahunda yo kubatungura no kubasura ariko ko kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gicurasi 2018 yashize amacyenga ahubwo abona ko abakinnyi bose ba APR FC bakunzwe mu buryo bumwe nta kurobanura.

Uwase Claudine umuyobozi mukuru w'Intare za APR FC ashyikiriza impano Emery Mvuyekure

Uwase Claudine umuyobozi mukuru w'Intare za APR FC ashyikiriza impano Emery Mvuyekure 

Emery Mvuyekure yahawe inkweto

Emery Mvuyekure yahawe inkweto

Inkweto bamuhaye yabasabye ko bandikaho "Intare za APR FC"

Inkweto bamuhaye yabasabye ko bandikaho "Intare za APR FC"

Iki gikorwa cyakorewe Emery Mvuyekure cyaje gikurikira icyabereye i Musanze aho batunguye Imanishimwe Emmanuel ku isabukuru y’amavuko mbere ya gato ya Byiringiro Lague nawe babikoreye kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gicurasi 2018 kuko ari bwo yagize isabukuru y’amavuko. Ombolenga Fitina nawe bamukoreye ibi birori ubwo APR FC yanyagiraga Amagaju FC ibitego 6-0 kuwa Mbere tariki 21 Gicurasi 2018 kuri sitade ya Kigali.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND