Ibifashijwemo na kizigenza wayo Lionel Messi, ikipe ya FC Barcelona yongeye kugaragaza ubushongore n’ubukaka bwayo itsindira ibitego 3-2 mukeba w’ibihe byose Real Madrid imbere y’abafana bayo ku mukino w’umunsi wa 33 wa shampiyona wakinirwaga kuri stade ya Santiago Bernabeu ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru.
Ni nyuma y’ibihe bikomeye ikipe ya FC Barcelona yari irimo nyuma yo gusezererwa na Juventus muri Champions League kuwa gatatu w’iki Cyumweru, mu gihe Real Madrid yo yari ikiri mu byishimo byo gusezerera Bayern Munich.
Abatoza bombi basuhuzanya mbere y'umukino
Ronaldo mukuru na Luis Figo abakinnyi bombi bakiniye aya makipe yombi nabo bari baje kwihera ijisho
Cristiano Ronaldo yari yaziritswe na Umtiti
Real Madrid imbere y’abafana bayo yinjiye neza mu mukino itangira isatira bikomeye Fc Barcelona itari ifite Neymar Jnr, mu gihe yo yari yagaruye Gareth Bale nubwo yaje kongera kugira imvune mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira. Iminota 15 ya mbere yihariwe na Real Madrid ariko uko iminota yagendaga yigira imbere FC Barcelona nayo yagendaga yinjira mu mukino amakipe yombi arasatirana mu buryo bugaragara.
Kharim Benzema ahanganye na Sergio Bousquets
Marcelo yakubise inkokora Messi atabigendereye, biviramo uyu mukinnyi gukomereka bikabije mu gice cy'imbere mu kanwa
Abaganga bagerageza kumwitaho
Byabaye ngombwa ko akina iminota myinshi afite igitambaro mu kanwa cyagabanyaga amaraso
Casemiro afungura amazamu
Abakinnyi ba Real Madrid bishimira igitego cya mbere
Ikipe ya Real Madrid niyo yafunguye amazamu bwa mbere ku gitego cyatsinzwe na Casemiro ku munota wa 28. Abasore ba Luis Enrique ntabwo bigeze bacika intege kuko bakomeje gushakisha uburyo bakwishyura iki gitego ndetse ku munota wa 33 Messi nyuma yo kunyura kuri ba myugariro ba Real Madrid aboneza umupira mu nshundura ari nako igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya.
Messi aboneza mu izamu igitego cya mbere nyuma yo guca mu rihumye ba myugariro
Imvune yakomeje gukurikirana Gareth Bale utabashije gusoza igice cya mbere
Mu gice cya kabiri amakipe yakomeje gukina umukino ufunguye ariko FC Barcelone ikabonana kurusha Real Madrid. Ibi byaje gutanga umusaruro ku munota wa 73 ubwo Ivan Rakitic yaboneraga iyi kipe y’i Catalon igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye yarekuye. Iminota yakurikiyeho Real Madrid yakinanye igihunga itangira gukora amakosa menshi byanaviriyemo Sergio Ramos kubona ikarita y’umutuku ku munota wa 77 nyuma y’ikosa yari akoreye Messi.
Rakitic ntiyigeze yorohera umuzamu Keylor Navas ku mizinga y'amashoti yamurekuriraga
Byaje kurangira amunyabitse igitego
Nyuma yo gushaka gukonyora Messi, Ramos yahise ahabwa ikarita itukura n'umusifuzi Alejandro Hernandez, uyu akaba ari nawe wari wamusohoye mu kibuga muri Classico y'umwaka ushize
Ni ikarita ya 22 Ramos abonye kuva yatangira gukinira Real Madrid
Nyuma y’uko Ramos asohotse benshi bibwiraga ko bigiye kurushaho korohera Barcelone ariko Zinedine Zidane yahise avanamo Benzema yinjiza James Rodriguez winjiranye ingufu nyuma y’akanya gato ahita anabonera Real Madrid igitego cyo kwishyura ku munota wa 85.
Umunya-Colombia, James Rodriguez yaje kwishyura igitego cya Raktic nyuma yo gusimbura Kharim Benzema utagize byinshi akora muri uyu mukino
James Rodriguez yishimira iki gitego
Nyuma y’uko iminota 90 isanzwe y’umukino irangiye hongeweho iminota ibiri aho ku masegonda ya nyuma y’umunota wa kabiri Messi wigaragaje cyane muri uyu mukino yahise abonera ikipe ye igitego cya 3, umukino urangira ari ibitego 3 kuri 2 ihita inafata umwanya wa mbere n’amanota 75 inganya na Real Madrid ariko ikaba iyiri imbere n’ibitego byinshi izigamye ndetse hanarebwe imikino yabahuje gusa nanone Real Madrid ikaba igifite umukino umwe w’ikirarane.
Messi yishimira igitego cy'intsinzi yatsinze mu masegonda ya nyuma y'umukino
Yahise akuramo umupira we awereka abafana ba Real Madrid asa nk'ubihenuraho byanatumye ahita ahabwa ikarita y'umuhondo
Lionel Messi yari amaze imyaka itatu atabasha gutsinda igitego muri Clasico, ariko ubu ibitego 2 yatsinze bikaba byatumye akomeza kuyobora abakinnyi bafite ibitego byinshi muri uyu mukino aho yagwije ibitego 16 ava kuri Alfredo Di Stefano, akaba ari imbere ho ibitego 7 Cristiano Ronaldo. Igitego cya kabiri yatsinze kandi cyatumye agwiza ibitego 500 amaze gutsindira FC Barcelona.
Umukinnyi wahoze abica bigacika muri Real Madrid, Raul Gonzalez na mugenzi we Gianluca Zambrotta barebeye uyu mukino mu i Manhattan
Carlos Puyol wahoze ari kapiteni wa FC Barcelone yarebanye uyu mukino n'impunzi hamwe n'abimukira mu Bugereki
Abakinnyi amakipe yombi yifashishije muri uyu mukino
REAL MADRID (4-3-3): Navas, Carvajal, Ramos, Nacho, Marcelo, Casemiro (Kovacic 69), Kroos, Modric, Bale (Asensio 39), Ronaldo, Benzema (James 81)
BARCELONA (4-2-3-1): ter Stegen, Sergi Roberto, Pique, Umtiti, Alba, Busquets, Rakitic, Iniesta, Messi, Suarez, Alcacer (Gomes 69)
Andres Iniesta yasangije abakunzi be ibyishimo bari bafite mu rwambariro
Uko umunsi wa 33 wa shampiyona usize amakipe ya mbere akurikiranye
AMAFOTO:Dailymail
TANGA IGITECYEREZO