RFL
Kigali

Eguma utoza Rivers United yavuze intwaro azifashisha asezerera Rayon Sports

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/03/2017 9:18
0


Ikipe ya Rayon Sports iri mu marushanwa y’imikino Nyafurika igomba kuzahura inshuro ebyiri na Rivers United (Nigeria) itozwa na Stanley Eguma uvuga ko ubunararibonye ikipe ye ifite mu mikino Nyafurika azabwifashisha asezerera Rayon sports ya hano mu Rwanda.



Rivers United yamanutse mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu cyangwa ayafashe imyanya iza inyuma y’amakipe aba yemerewe kujya muri iri rushanwa, ubwo yari imaze gusezererwa na El-Merreikh (Sudan) iyitsinze igiteranyo cy’ibitego 4-3.

Eguma yahamirije Goal.com ko agomba kuzakira Rayon Sports ayibikamo ibitego kugira ngo bizamworohere gutegura umukino wo kwishyura uzabera kuri sitade Amahoro i Remera. Umukino ubanza uri mu cyumweru cya tariki 13-15 Mata 2017 hakinwa umukino ubanza mbere yo gukina umukino wo kwishyura tariki 23 Mata 2017.

“Turasabwa gukora cyane. Isomo twakuye mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo rizadufasha. Twagize igihombo gikomeye gusezererwa ariko tugiye gukora iyo bwabaga kugira ngo ntituzongere gukora amakosa. Tugomba kumva ko dushobora no gutsinda Rayon Sports impamba nini kuko buri kimwe cyose gishobora kuba umunsi uwo ariwo wose”. Stanley Eguma umutoza mukuru wa Rivers United.

Eguma yaboneyeho umwanya wo gusaba imbabazi abatuye Nigeria bose ku kuba baragize uburangare bagasezererwa muri CAF Total Champions League anabizeza ko bitazongera mu mikino ibiri bazahuramo na Rayon Sports. Gusa uyu mutoza yavuze ko uburyo amakipe yo muri Nigeria yakirwa mu bindi bihugu biba bimeze nk’aho ari inyamanswa ahanini ashimja igihugu cya Sudan kuba cyarabakiriye nabi bikanabaviramo gutsindwa.

“Ikintu kimwe navuga nuko hano muri Nigeria twakira neza amakipe tuba turi buhure mbese ku buryo usanga twabaye inshuti. Ariko iyo biba bitangaje iyo twe tubasuye badufata nk’inyamaswa ku buryo wagira ngo ntituba dushaka kubaho”. Stanley Eguma.

Uyu mutoza akomeza avuga ko umupira w’amaguru atari intambara kuko ukinwa mu nce zose ziri ku isi by’umwihariko muri Afurika. Asoza avuga ko Afurika ifite urwego igezeho rw’imikinire ku buryo abakinnyi bakabaye babonamo bagenzi babo nk’abavandimwe nta bintu byo gukanga abantu kuko ngo siko umupira w’amaguru ukinwa.

AMATEKA: Rayon Sports izisobanura na Rivers United yavutse ari uko Dolphins FC ihujwe na Sharks FC

Rivers United ikipe ikomoka muri Nigeria igomba kuzisobanura na Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND