RFL
Kigali

Eguma utoza Rivers avuga ko azakina 'Total Football'-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/04/2017 11:08
2


Stanley Eguma umutoza mukuru wa Rivers United ikipe yamaze kugera mu Rwanda yavuze ko aje gukina ubwoko bw’umukino wo guhanahana imipira yo hasi higanjemo amacenga (Total Football) kandi ko yizeye ko bizamuha umusaruro kuko ngo abakinnyi be biteguye gutsinda uko byagenda kose.



Eguma wafashije Rivers gutsinda Rayon Sports ibitego 2-0, avuga ko yiteguye umusaruro mwiza imbere ya Rayon Sports adatinya kuvuga ko yabonye ari ikipe nziza. “Twiteguye umukino mwiza, twatsinze umukino ubanza none tuje hano kandi uzaba ari umukino mwiza tugomba gutsinda. Tuzitabaza uburyo bwo gukina duhanahana imipira yo hasi (Total Football) kandi tuzatsinda”. Stanley Eguma.

Stanley Eguma akunda kuvuga ko kuva Rivers United itazongera gukora ikosa ryo kuba yatsindwa umukino wo kwishyura nkuko byabagendekeye bakurwamo na El-Merriekh ubwo yabatsindaga ibitego 4-0 nyamara bari bayitsinze ibitego 3-0 mu mukino ubanza mu mikino y’ijonjora rya kabiri rya CAF Total Champions League.

Uyu mutoza asoza avuga ko kandi abakinnyi be bose baje i Kigali biteguye gukina kandi ko azakora uburyo bwose bwo gushaka intsinzi aho uzajya ananirwa azajya asimburwa ariko Rayon Sports ikabura aho imuhera imutsinda. Rivers United yaraye mu Rwanda, irakora imyitozo yo kumenyera ikibuga cya sitade Amahoro saa cyenda n’igice (15h30’) nk’uko amategeko ya CAF abiteganya.

Stanley Eguma avuga ko Rayon Sports ari ikipe nziza ariko ko ikizanye Rivers United ari ugutsinda umukino

Stanley Eguma avuga ko Rayon Sports ari ikipe nziza ariko ko ikizanye Rivers United ari ugutsinda umukino

Abakinnyi ba Rivers United bagera mu Rwanda

Abakinnyi ba Rivers United bagera mu Rwanda

.......................Binjira mu modoka........

...........Binjira mu modoka........

Rivers united mu mudoka yabakuye ku kibuga cy'indege

Rivers united mu modoka yabakuye ku kibuga cy'indege






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kagul7 years ago
    Uyu mutoza ntashaka ko rayon imenya system de jeu yiwe
  • Kombe7 years ago
    kutizera ibyo uriya mutoza avuga nibyo byonyine byafasha Masudi nabahungu be .arikubeshya kuko nabonye batera amashoti ya kure .Arabizi ko akinnye imipira migufi atakwikura i kigali.So courrage kdi abanyarwanda twese tukuri inyuma kuko uhagarariye igihugu kandi gikeneye inshinzi.Imana ibabe hafi





Inyarwanda BACKGROUND