RFL
Kigali

E-FERWAFA uburyo bw’ikoranabuhanga buzafasha mu iterambere ry’umupira w’amaguru-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/09/2017 12:30
0


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku bufatany na Connectik bamuritse uburyo bw’ikoranabuhanga bizera ko buzafasha mu iterambere ry’umupira w’amaguru n’abakinnyi by’umwihariko bakinira mu Rwanda.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeli 2017 ni bwo abayobozi mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru na Alain Dolium umuyobozi wa Connectik basobanuriye abanyamakuru akamaro k’uburyo bw’ikoranabuhanga (e-Ferwafa Mobile App) ku mupira w’amaguru mu Rwanda.

Alain Dolium umuyobozi mukuru muri Connectik yavuze ko uburyo bwa e-Ferwafa ari inkingi izafasha FERWAFA n’amakipe kuba babasha kumenya neza nta gushidikanya umusaruro abakinnyi batanga mu kibuga ndetse bikanabafasha mu igura n’igurisha kumenya ni uwuhe mukinnyi ukwiye amafaranga runaka baba bamushakamo cyangwa bifuza kumutangaho.

“Uburyo bwa e-FERWAFA ni inkungi ikomeye ije gufasha FERWAFA n’amakipe mu kuba banononsora ikijyanye n’uburyo abakinnyi bitwara mu kibuga. Bizafasha kongera agaciro k’abakinnyi ku isoko ndetse binorohere abafana n’abandi babyifuza kubona amakuru yizewe kandi vuba”. Alain Dolium

Alain Doilium umuyobozi mukuru muri Conneckit

Alain Doilium umuyobozi mukuru muri Conneckit

Alain Dolium yavuze ko kandi ubu buryo buzafasha abakunzi b’umupira w’amaguru kumenya amakuru ku mupira w’amaguru w’u Rwanda mu buryo bworoshye kuko bizaba bikoranye ubuhanga butuma nta kwibeshya kuzamo.

Mu bindi ubu buryo buzajya bufasha harimo kuba abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru bazajya bagura amatike yo kwinjira ku bibuga ku mikino iri mu Rwanda no hanze yarwo.  Ubu buryo kandi buzajya bufasha abafana kuba bakora amatsinda ku murongo wa interineti (Groups) bakaba baganira bahana ibitekerezo bitandukanye ku makipe yabo bakunda.

Uburyo bwa e-FERWAFA bushobora gufasha ikipe kuba yabona umuterankunga batarinze guhura amaso ku maso ahubwo bakaba baganirira ku murongo wa interineti bakagira ibyo bumvikana bikazashyirwa mu bikorwa birimo nko kuba babaha imyenda, amafaranga n’ibindi ikipe yakenera nko kubaka ikibuga. Kayiranga Vedaste visi perezida wa FERWAFA yavuze ko iyi gahunda hari hashize igihe gikabakaba umwaka bayitegura kandi ko yizeye neza ko izagira icyo imarira umupira w’amaguru.

Kagabo Patrick ushinzwe ubucuruzi no gushaka amasoko muri FERWAFA avuga ko kugira ngo e-FERWAFA izagere ku ntego bisaba imbaraga z’abakozi bazaba bakora muri iyi gahunda ndetse n’abanyamakuru basanzwe bakora ibijyanye na siporo by’umwihariko umupira w’amaguru. Uyu mugabo kandi yavuze ko nta mafaranga FERWAFA isabwa kuzashora muri iki gikorwa.

Patrick Kagabo (ubanza ibumoso), Alain Dolium (Hagati) na Kayiraga Vedaste (ubanza iburyo)

Patrick Kagabo (ubanza ibumoso), Alain Dolium (Hagati) na Kayiraga Vedaste (ubanza iburyo)

Nyuma y’umuhango wo gusobanurira abanyamakuru ibijyanye na e-FERWAFA, biteganyijwe ko undi muhango wo kwerekana neza uko ubu buryo bukoreshwa uzakorwa kuwa 30 Ugushyingo 2017. Amakuru azajya atambuka kuri porogaramu ya e-Ferwafa azajya aba yanditse mu rurimi rw'icyongereza n'Ikinyarwanda.

Patrick Kagabo (ubanza ibumoso), Kayiranga Vedaste (Hagati) na Alain Doilum (ubanza iburyo) nyuma y'igikorwa

Patrick Kagabo (ubanza ibumoso), Kayiranga Vedaste (Hagati) na Alain Doilum (ubanza iburyo) nyuma y'igikorwa

Amafoto: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND