RFL
Kigali

Dylan Kerr watozaga Gormahia FC ari mu biganiro na Black Leopards FC yahozemo Ivan Minnaert

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/11/2018 17:37
0


Dylan Kerr, umwongereza uheruka gutandukana na Gormahia FC iri mu cyiciro cya mbere muri Kenya, ari mu biganiro bishobora kurangira asinye amasezerano mu ikipe ya Black Leopards nayo iri mu cyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo.



Nk’uko ibitangamakuru bitandukanye byandikirwa muri Afurika y’Epfo ndetse no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba bakomeza babivuga, uyu mugabo yageze muri Afurika y’Epfo avuye mu Bwongereza kugira ngo arangize gahunda afitanye n’abayobozi b’ikipe ya Black Leopards ikubutse mu cyiciro cya kabiri.

 Black Leopards yazamutse mu cyiciro cya mbere nyuma yo gusoza shampiyona y’umwaka w’imikino 2017-2018 iri ku mwanya wa kabiri mu cyiciro cya kabiri. Iyi kipe yatojweho na Ivan Minnaert kuva mu Ugushyingo 2017 kugeza muri Gashyantare 2018.

Black Leopards FC yashinzwe mu 1983 ikaba ikinira ku kibuga cya Thohoyandou Stadium yakira abafana ibihumbi 40 (40.000). Iyi kipe iyoborwa na David Thidiela ikaba yari isanzwe itozwa na  Zeca Marques. Umwanya mwiza iheruka mu cyiciro cya kabiri ni uko mu mwaka w’imikino 2014-2015 yarangije ku mwanya wa gatatu (3). Kuri ubu iri mu cyiciro cya mbere.

Image result for Dylan Kerr

Dylan Kerr watozaga Gormahia FC mu nzira za bugufi zimuganisha muri Black Leopards

Black Leopards FC yigeze gutozwa na Ivan Minnaert

Black Leopards FC yigeze gutozwa na Ivan Minnaert






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND