RFL
Kigali

DUTEMBERE: Twatambagiye ikigo cya 'Gasore Serge Foundation' i Ntarama mu Bugesera

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/05/2017 17:10
2

Kuri uyu wa Kane tariki 11 Gicurasi 2017 ni bwo INYARWANDA yafashe urugendo igana mu Karere ka Bugesera, umurenge wa Ntarama, Akagari ka Kibungo mu mudugudu wa Rusekera ahubatse ikigo cyizwi ku mazina ya 'Gasore Serge Foundation Community', ikigo cyubatswe ku murava n’ibitekerezo bya Gasore Serge uvuka muri aka gace.

Ni ikigo yashinze agamije guhugura ababyeyi mu bijyanye no kurekera abana mu miryango yabo ari nako gifasha abana batishoboye mu kuba bakwiga ndetse n’abafite impano muri siporo zitandukanye bakaba bahabonera umwanya wo kuzizamura. Iyo utembereye iki kigo ubonamo ibyiciro byinshi kuko ukinjira muri iki kigo ugahindukira ibumoso bwawe uhita ubona ahubatse inzu nini ikorerwamo amasengesho ndetse n’inama zitandukanye.

Iyo ukomeje inyuma y’iyo nyubako uhita ubona indi nzu itari nini ikorerwamo imigati ifasha abana n’abakozi mu bijyanye no kubaka gufasha umubiri. Iyo ukomeje gato uhita ugera ku nyubako zirimo aho abana bakiri bato bigira (Inshuke zavutse mu miryango itishoboye), aho barara, aho bicazwa baganirizwa banigishwa imico itandukanye.

Uko ukomeza kandi ibumoso, niho ubona ububiko bw’ ibikoresho byifashishwa mu gutegura amafunguro, aho bategurira amafunguro y’abana n’abakozi. Mu goza iki cyiciro cya mbere cy’izi nyubako uhita ugera ahari uturima tw’igikoni aho usanga harimo amoko atandukanye y’imboga zitegurirwa abana barindwa indwara ziterwa no kutarya indyo yuzuye.

Iyo umanutse metero zitarenga eshanu (5m) uhita ugera ku murima w’ubunyobwa ukujyana ahari ikiraro cy’ihene nazo zibarizwa mu mutungo w’iki kigo cyubatswe mu ntangiriro za 2016. Mbere yuko ugera ku kiraro cy’ihene uhitira ku nzu iba iteraniyeho ababyeyi baba bahugiye mu mirimo y’ubukorikori butandukanye,bavuga ko ibikoresho bakora baba bafite isoko ryihuta riba ribategereje kugira ngo bagurishe.

Ubaye nk’uwusubira inyuma ukongera kwinjira muri iki kigo noneho ugasa nk'ugendera mu kaboko k’iburyo, uhita utangirira ku nzu ushobora kuba waguriramo icyo kurya cyoroheje (Cantine). Iyo ukomeje gato uhita ugera ku ivuriro (Post de Santé) mbere yuko ugera ku nyubako ikiri kubakwa itegurwa kuzavamo ibitaro by’ababyeyi (Maternité).

Iyo uhagaze imbere y’iri vuriro imbere yawe haba hari ubusitani (Jardin) burimo ibikoresho bifasha abana gukina. Iyo uhagaze kuri iri vuriro n ibwo uba witegeye neza iki kigo ku buryo ahantu hose uba uhareba imbere yawe. Kuko yaba inyubako zose twavuze haruguru, n’ibiro by’abakozi byose uba ubibona.

Amwe mu mateka ya Gasore Serge washinze “Gasore Serge Foundation”.

Gasore Serge yahoze ari umukinnyi w’imikino ngororamubiri (Athletisme) warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera. Nyuma yo kujya kwiga muri Amerika abikesha ubuhanga bwe mu marushanwa yo gusiganwa ku maguru, afite intego yo gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu cye.

Gasore yamenyekanye mu myaka ya 2004-2005, ariko nyuma aza kugira amahirwe yo gukomeza amashuri ya Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akinira ishuri yigagaho. Gasore nubwo yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, nyuma ababyeyi be bimukiye mu Murenge wa Ntarama Akarere ka Bugesera ari naho yarokokeye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Gasore w’imyaka 31 yafashe umugambi wo kugaruka mu Rwanda aho yahise atangira kubaka “Gasore Serge Foundation” muri 2016.

Aho yavukiye: I Nyamirambo

Igihe yavukiye: Tariki ya 25 Gicurasi 1986

Ibirometero yasiganwaga: 5KM na 10 KM

Ibyo akunda: Abana, siporo no kwiyungura ubumenyi

Icyamushimishije: Kugira icyo amarira igihugu (Kuba hari abana arera, koroza abatishoboye n’ibindi)

Irangamimerere: Arubatse afite umugore n’abana babiri.

Kuba afite iki kigo kimaze gukomera, Gasore avuga ko ashimira cyane umufasha we, abavandimwe be ndetse n’ubuyobozi bwa siporo mu Rwanda. Mu mateka ye, yatangiye akina umupira w’amaguru mu 2000. Nyuma yaje kujya mu mukino ngoramubiri ubwo yari atangiye kujya yiruka agatsinda bikamuviramo kujya aserukira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga.

Uko asobanura icyo siporo yamumariye:

Yagize ati: "Siporo yampaye kwiga ahantu ntashoboraga kwigira iyo ataba siporo, ikindi ni ukunteza imbere n’umuryango wanjye. Burya umuntu wakoze siporo aha ibintu agaciro, amenya gusabana, gukorana n’abandi, kumenyana n’abantu benshi, ubu si nkireba mfasha n’abandi."

Urugendo rwa Gasore Serge mu bijyanye n’amashuli:

Amashuri abanza nayigiye ku kigo cya Kivugiza mu Mujyi wa Kigali no mu Cyugaro mu Murenge wa Ntarama, amashuri y’Icyiciro rusange (Tronc Commun) nyigira muri St Joseph i Kabgayi, nkomereza i Ririma mu ishami ry’Ibinyabuzima n’Ubutabire (Biochimie), Kaminuza nayikomereje muri Amerika, mu kigo cya Abilene Christian University muri Leta ya Texas mu ishami ry’imitekerereze (Psychology), icyiciro cya kabiri cya Kaminuza nize inkoranabuhanga (Informatique) niga na none ikindi cyiciro cya kabiri cya kaminuza mu icungamutungo (Management).

Mu rugendo rwe rwo gukina hari irushanwa ryamubabaje n’iryamushimishije:

Gutsinda shampiyona y’Intara (Regional) muri Amerika mu ishuri nigagaho muri 2008, icyo gihe ni njye umutoza yareberagaho duhita tubona itike yo gukina Shampiyona y’Igihugu tuba aba mbere mu kwiruka kirometero icumi (10KM) mu byo bita “Cross country”. Nyuma nongeye gutsinda irushanwa ribera mu nzu (indoor) mu kwiruka kirometero eshanu (5KM), mu gushaka ibihe (minima) byo gukina Shampiyona y’Igihugu mpita ntsinda.

Icyamubabaje: Ni Shampiyona ya Amerika, naje ndi uwa mbere ngiye kugera aho dusoreza (arrive) mfata mugenzi wanjye ngo twishimire ko twatsinze ahita ancaho mba uwa kabiri.

Uko yinjiye mu marushanwa muri Amerika nuko amasezerano ye yarangiye:

Irushanwa rya mbere narikinnye muri 2005, nabona Abanyakenya n’Abanyamerika nkagira ubwoba, ariko nasizwe n’Abanyakenya babiri mba uwa gatatu.

Amasezerano yanjye yarangiye muri 2009, ndangije icyiciro cya mbere cya kaminuza, Adidas insaba kuyikinira ndabyanga, nkomeza amashuri kuko niho nabonaga inyungu z’igihe kinini, bityo gukina by’umwuga mba ndabihagaritse.

Igihe yatangiriye gufasha abana b’i Bugesera  n’uburyo byamujemo:

Mu mwaka wa 2010 ni bwo natangiye kwishyurira abana badafite ubitaho ubwisungane mu kwivuza (mituelle de santé). Ni uko nasanze abantu ari magirirane, mu gihe umuntu akiri ku isi aba agomba gukora ibintu byiza, ijya kurisha ihera ku rugo niyo mpamvu nahereye ku gihugu cyanjye.

Uko asobanura umumaro w’ikigo cye yashinze mu gace avukamo:

Iki kigo cyitwa “Gasore Serge Foundation Community”, kizahugura ababyeyi mu bijyanye no kurekera abana mu miryango yabo, iki kigo cyatanze imirimo kuko abacyubaka ni abaho, hazaba harimo ivuriro (post de santé), abana kizacumbikira bazavurirwa ubuntu.

Ubutumwa agenera abanyarwanda muri rusange n’abakunzi ba siporo by’umwihariko:

Abanyarwanda dukwiye kwigishwa n’amateka igihugu cyagize, abantu bamenye ko ibintu ari magirirane bagaheraho bafasha urubyiruko. Aba-Sportifs bagerageze kudatererana barumuna babo bari inyuma, bakitabira amarushanwa siporo ikazagira icyo ibagezaho, ndetse bakitabira n’ibikorwa byo gufashanya (domain social).

 Iyo urenze gato ku rwibutso rwa Jenoside ruri i Ntarama ugaterera amaso ku musozi ibumoso bwawe nibwo utangira kubona Gasore Serge Foundation Community

Iyo urenze gato ku rwibutso rwa Jenoside ruri i Ntarama ugaterera amaso ku musozi ibumoso bwawe ni bwo utangira kubona Gasore Serge Foundation Community

Icyapa kikubwira ko wahageze

Icyapa kikubwira ko wahageze

Umuryango w'igipangu cya Gasore Serge Foundation (Main Gate)

Umuryango w'igipangu cya Gasore Serge Foundation (Main Gate)

 Ibumoso bwa Main Gate winjira mu kigo

Ibumoso bwa Main Gate winjira mu kigo

Iburyo winjira

Iburyo winjira

Iyo winjiye ukagendera mu ruhande rw'ibumoso uhingukira ku nyubako ikorerwamo amasengesho ndetse iyo bibaye ngombwa hanabera n'inama ihuza abantu benshi

Iyo winjiye ukagendera mu ruhande rw'ibumoso uhingukira ku nyubako ikorerwamo amasengesho ndetse iyo bibaye ngombwa hanabera n'inama ihuza abantu benshi 

Imbere hayo iyo winjiyemo

Imbere hayo iyo winjiyemo

Iyo uyisohotsemo ukomeza kumanuka... ariko uramutse ucyebutse uhita ubona aho winjiriye mu gipangu

Iyo uyisohotsemo ukomeza kumanuka... ariko uramutse ucyebutse uhita ubona aho winjiriye mu gipangu

Gusa imbere yawe uhita wakirirwa n'igikuta kikubwira ko imbere hakorerwamo imigati

Gusa imbere yawe uhita wakirirwa n'igikuta kikubwira ko imbere hakorerwamo imigati

Inzu ikorerwamo imigati

Inzu ikorerwamo imigati 

 Iyo urenze aho wasanga umugati ushyushye uhita ubona amashuli y'abana b'inshuke

Iyo urenze aho wasanga umugati ushyushye uhita ubona amashuli y'abana b'inshuke

 Ni abana bagiye bakurwa mu miryango itishoboye

Ni abana bagiye bakurwa mu miryango itishoboye

Hanze y'ishuli iyo uharebye wihuta uhabona ibigori

Hanze y'ishuli iyo uharebye wihuta uhabona ibigori

Twasanze umwalimu ari kubigisha gusoma no kwandika

Twasanze umwalimu ari kubigisha gusoma no kwandika

Mu rindi shuli naho umwalimu yari yinikije amasomo

Mu rindi shuli naho umwalimu yari yinikije amasomo

Ibice by'umubiri w'umuntu

Ibice by'umubiri w'umuntu

Usohotse mu ishuli ugana hanze uba ubona hanze handitse amagambo y'ubwege

Usohotse mu ishuli ugana hanze uba ubona hanze handitse amagambo y'ubwege

Twinjire mu nzu abana bafatiramo ifunguro

Twinjire mu nzu abana bafatiramo ifunguro

Claudine ushinzwe ubuzima bw'abana kuko ariwe umenya amafunguro yabo uko ategurwa

Claudine ushinzwe ubuzima bw'abana kuko ariwe umenya amafunguro yabo uko ategurwa

Claudine ati"Njyewe ni uku nifotoza"....Tuti uri umurokore se?....Ati "Cyane"

Claudine ati"Njyewe ni uku nifotoza"....Tuti uri umurokore se?....Ati "Cyane"

Claudine ni nawe ushinzwe kubungabunga uturima tw'igikoni

Claudine ni nawe ushinzwe kubungabunga uturima tw'igikoni

Kadox umugenzuzi rusange wa Gasore Serge Foundation kumwe na Cluadine mu murima w'ibigori

Kadox umugenzuzi rusange wa Gasore Serge Foundation kumwe na Cluadine mu murima w'ibigori

Umurima w'ubunyobwa

Umurima w'ubunyobwa

Kadox wadufashije gutembera iki kigo yatubwiye ko ubu ari ubwa mbere bahahinga ubunyobwa

Kadox wadufashije gutembera iki kigo yatubwiye ko ubu ari ubwa mbere bahahinga ubunyobwa

Ahakorerwa imyenda abana bambara mu ishuli

Ahakorerwa imyenda abana bambara mu ishuli  (impuzankano/Uniformes)

Ishati yamaze gukorwa uko iba imeze

Ishati yamaze gukorwa uko iba imeze

Iyo urebye ahagana ruguru uhita ubona inzu ibamo ibiro by'abakozi

Iyo urebye ahagana ruguru uhita ubona inzu ibamo ibiro by'abakozi

.....Iyo wirengagije kujya ku biro ugahita uterera amaso hepfo ubonayo abandi bantu

.....Iyo wirengagije kujya ku biro ugahita uterera amaso hepfo ubonayo abandi bantu

Usanga bari kuboha udukapu

Usanga bari kuboha udukapu

Uyu mubyeyi arasiga irangi agakapu yarangije kuboha

Uyu mubyeyi arasiga irangi agakapu yarangije kuboha

Udukapu twarangijwe

Udukapu twarangijwe 

Icyapa kikwereka aho ihene zirara

Icyapa kikwereka aho ihene zirara

Umukozi ushinzwe kwita ku isuku y'ikiraro

Umukozi ushinzwe kwita ku isuku y'ikiraro

Uhagaze ku kiraro ugatunga kamera urugana haruguru uhita ubona inzu zose ku kigero cya 95%

Uhagaze ku kiraro ugatunga kamera urugana haruguru uhita ubona inzu zose ku kigero cya 95%

Iyo uzamutse uva ku kiraro usubira kuri 'Main Gate' uca ku ishyamba ry'inturusu naryo riri mu kigo imbere

Iyo uzamutse uva ku kiraro usubira kuri 'Main Gate' uca ku ishyamba ry'inturusu naryo riri mu kigo imbere

Uwamahoro Innocente ushinzwe ibikorwa byo guhuza abantu na Gasore Serge Foundation Community yari yicaye muri bya biro twaciyeho ubwo twagezeho tukabona abantu hepfo

Uwamahoro Innocente ushinzwe ibikorwa byo guhuza abantu na Gasore Serge Foundation Community yari yicaye muri bya biro twaciyeho ubwo twagezeho tukabona abantu hepfo

Iyo ukomeje kwisohokera uca ku bisitani burimo aho abana bakinira

Iyo ukomeje kwisohokera uca ku bisitani burimo aho abana bakinira (Kwicundeba)

Gasore Serge

Bafite n'ikipe y'umukino ngororamubiri wo kwiruka (Athletisme)

Bafite n'ikipe y'umukino ngororamubiri wo kwiruka (Athletisme)

Ukomeza kuzamuka ugahita ubona ahari kubakwa ahazajya hakirirwa ababyeyi (Maternity)

Ukomeza kuzamuka ugahita ubona ahari kubakwa ahazajya hakirirwa ababyeyi (Maternity)

Iruhande rw'iyi maternity hari Post de Sante ikora

Iruhande rw'iyi maternity hari Post de Sante ikora 

 Iyo ukuruye neza icyapa kiri kuri Post de Sante

Iyo ukuruye neza icyapa kiri kuri Post de Sante

Abategereje ibisubizo bya muganga

Abategereje ibisubizo bya muganga

Microscope igikoresho gifasha mu kureba indwara

Microscope igikoresho gifasha mu kureba indwara 

Hirya y'ivuriro haba imodoka ifasha mu bwikorezi

Hirya y'ivuriro haba imodoka ifasha mu bwikorezi

Iyi pikipiki nayo iba iri hafi aho

Iyi pikipiki nayo iba iri hafi aho

Cantine

Cantine

Akazu gakoreramo uwushinzwe umutekano niho winjirira uza cyangwa utaha

Akazu gakoreramo uwushinzwe umutekano n iho winjirira uza cyangwa utaha

Uruzinduko rusojwe dutashye...........

Uruzinduko rusojwe dutashye...........

AMAFOTO: Saddam MIHIGO

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kibwa26 years ago
    Ariko hari icyo ntumva? Izi plan zizi nyubako zikorwa harebwe ikizakorerwa mu nyubako!? Wagura ngo ni maison d'habitation gusa!?
  • Uwamahoro Innocente 6 years ago
    Muvandimwe izi nyubako zatekerejweho neza cyane. Uherereye kera na kare abana bigira mu mashuri agizwe n'icyumba kimwe aho usanga umwana agera agafata ubumenyi ubundi agataha. Ariko twe siko bimeze, aha ni ahantu umwana, umukozi cg undi wese uje atugana agera akiyumva nkugeze mu rugo kuko abana barahigira, bakaharira, ndetse bakanaharuhukira birirwana n'umubyeyi mu ishuri utabaha ubumenyi gusa ahubwo barerwa nyi e nk'abana bari mu muryango. kuburyo nta tandukaniro no mu rugo. Ngicyo igitekerezo cy'inyubako mubona. Murakoze.

Inyarwanda BACKGROUND