RFL
Kigali

DR CONGO: Perezida wa Linafoot yeguye nyuma y'imvururu zikomeje kuba akarande ku ma sitade mu gihugu cya Congo Kinshasa

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:20/05/2015 10:02
0


Perezida wa Linafoot, ishinzwe gutegura shampiyona mu gihugu cya Congo Kinshasa, Simon Kayoyo Umbela yamaze gutangaza ko yeguye ku mpamvu ze bwite nyuma y’ imvururu zabaye ku mukino wa shampiyona wahuje Sanga Balende na Vita Club ndetse n’ uwahuje Shark IX na TP Mazembe



Ku munsi w’ ejo ku wa kabiri nibwo Simon Kayoyo Umbela wari usanzwe ari perezida wa Linafoot (Ligue Nationale de Football) mu gihugu cya DR Congo, ari yo ishinzwe gutegura shamiyona yo muri iki gihugu, yatangaje ko yeguye mu kiganiro yahaye Radio Okapi.

Simon Kayoyo Umbela yagize ati: “ Nari ndi kuri federasiyo mu gitondo, nibwo natangaga ibaruwa yo kwegura ndetse na federasiyo imaze kwemera ubwegure bwanjye.”

N’ ubwo ariko uyu muyobozi Simon Kayoyo Umbela yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite, hari andi makuru avuga ko yaba yeguye biturutse ku gitutu yashizweho n’ ubuyobozi bwamusabye kwegura kubera imvururu zikomeje kuba akarande muri ruhago ya Congo Kinshasa, aho abantu bakomeje kugwa no gukomerekera ku bibuga bitandukanye biturutse ku kaduruvayo gaterwa n’ abafana baba batishimiye ibyavuye mu mikino itandukanye.

Kugeza ubu shampiyona yo mu gihugu cya Congo Kinshasa nayo yabaye ihagaritswe mu gihe kitazwi, na minisiteri ifite siporo mu nshingano zayo biturutse ku mvuru zabaye ku mukino wahuzaga ikipe ya Sanga Balende na Vita Club ndetse n’ izabaye ku mukino wahuje Shark XI na TP Mazembe.

Alphonse M.PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND