RFL
Kigali

Djoliba AC yageze mu Rwanda kwisobanura na APR FC (Ibiciro byo kwinjira)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/03/2018 18:12
0


Ikipe ya Djoliba AC ikomoka mu gihugu cya Mali yageze mu Rwanda aho ije gusura APR FC mu mukino wo kwishyura mu irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu ku mugabane wa Afurika (Total CAF Confederation Cup 2018). Umukino ubanza, APR FC yatsindiwe mur Mali igitego 1-0.



Ni igitego cyatsinzwe na Cheikh Niang, iki gitego APR FC irasabwa kureba uko yakivamo nk’ideni igasigara isabwa ikindi cyangwa ibirenzeho ngo ibe yakomeza mu cyiciro gikurikira. Gusa mu gihe yaba inaniwe gutsinda umukino ku kinyuranyo kiyishyira mu nyungu, yahita ivamo byihuse.

Itsinda ry’abantu 28 (Team Delegation) ni bo bageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Werurwe 2018 mu masaha ya saa kumi z’i Kigali. Fanyeri Diarra umutoza mukuru wa Djoliba yatangarije abanyamakuru ko ataje kugarira ahubwo ngo azakina asatira izamu kuko ngo ari bwo buryo bwonyine bwamufasha kugarira. Ikipe izakomeza, izahura n’izaba yasezerewe muri 1/16 cya Total CAF Champions League binyuze muri tombora, mbere y’uko bagera mu matsinda.

Mu gihe Fanyeri adafite gahunda yo kugarira izamu, ikipe ya APR FC irasabwa kuzakina umukino ufunguye bakina basatira bakanugarira icyarimwe kuko Djoliba AC bafite impamba bakuye mu rugo. APR FC itarakinnye umukino wa shampiyona yagombaga guhuramo na Espoir FC, yahise ijya kwuherera i Shyorongi, ahantu yavuye kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Werurwe 2018 ikaza gukorera imyitozo kuri sitade Amahoro ahazabera umukino nyirizina.

Ibiciro byo ku mukino wa APR FC vs  Djoliba AC:

-VVIP (Icyubahiro cyo hejuru): 15,000 FRW

-VIP (Icyubahiro ): 10,000  FRW

-Green (Imyanya y’icyatsi): 5,000 FRW

-Yellow (Intebe z’umuhondo): 3,000 FRW

-Ahandi hose: 1,000 FRW.

Abakinnyi 11 Petrovic yari yabanjemo i Bamako:

Kimenyi Yves (GK, 21), Rugwiro Herve 4, Mugiraneza Jean Baptiste 7, Bizimana Djihad 8, Hakizimana Muhadjili 10, Byiringiro Lague 14, Buregeya Prince 18, Imanishimwe Emmanuel 24, Ombolenga Fitina 25, Nshuti Dominique Savio 11 na Rukundo Denis 28.

Djoliba AC irakomeza gucumbika kuri Grand Legacy Hotel i Remera

Dore abakinnyi abakinnyi n’abatoza ba Djoliba bari i Kigali:

Adama Keita (K),  Amara Traore (GK), Siaka Bagayoko, Moussa Sissoko, Emile Koné, Abdoulaye Diady, Mamoutou Kouyaté, Mamadou Cissé, Oumar Kida, Niang Boubacar, Traoré Seydou, Naby Souma, Mohamed Cissé, Cheick Bourama Doumbia, na Seydou Diallo, M’Baye Youssouf , Maiga Mamadou, Cheikh Niang na Cissé Oumar Kida

-Umutoza mukuru ni Fanyeri Diarra.

-Umutoza wungirije: Harouna Samake .

-Boubacar Coulibary  umutoza ushinzwe guha abakinnyi imyitozo y’ingufu.

AMAFOTO: Rwandamagazine






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND