Rutahizamu mpuzamahanga w’umunya-Esipanye, Diego Costa wari usanzwe akinira Chelsea ndetse mu mwaka w’imikino ishize akaba yarayitsindiye ibitego 20 mu mikino 35 yayikiniye akayifasha kwegukana igikombe cya Shampiyona, kuri ubu yatangaje ko umutoza w’iyi kipe umutaliyani Antonio Conte yamumenyesheje ko atakimufite muri gahunda ze.
Ibi Diego Costa yabitangaje nyuma y’umukino wa gicuti ikipe y’igihugu ye ya Esipanye yari imaze gukinamo na Colombiya bakanganya ibitego 2-2.
Conte yanyoherereje ubutumwa buguf(message) ambwira ko ntari kwinjira muri gahunda ye muri Chelsea. Birashoboka ko ntigeze mba umukinnyi mwiza uko bikwiye... Imibanire yanjye n’umutoza ntabwo yari myiza muri uyu mwaka w’imikino. Ubutumwa bugufi gusa amenyesha nyuma y’ibyo nakoreye ikipe byose…Biteye isoni ariko byasobanutse ko umutoza atakinkeneye kandi ko atakinshaka na gato. Diego Costa
Muri uyu mwaka w'imikino nubwo byabakundiye bakagera ku nstinzi, hakunze kuvugwa ubwumvikane bucye hagati ya Diego Costa na Antonio Conte
Nkuko yabyitangarije, mu byifuzo by’uyu mugabo kuba yasubira mu ikipe ya Atletico Madrid ni amwe mu mahitamo yazaga hafi, ariko kuba iyi kipe yarafatiwe ibihano bituma izongera kugura abakinnyi muri Mutarama 2018, ishobora kuba impamvu yatuma Diego Costa yatekereza ahandi yagana.
Amezi atantu nta gukuna? Ntabwo mbizi, biragoye ariko abantu bazi ko nkunda cyane Atletico kandi ko nakwishimira kugaruka i Madrid. Byaba bishimishije ngarutse ariko ntibyoroshye kumara amezi ane cyangwa atanu nta gukina. Haza igikombe cy’isi n’ibindi byinshi byo kwitabwaho. Ndifuza gukina, nta kindi. Diego Costa
Diego Costa ashobora gusubira mu ikipe ya Atletico Madrid yagiriyemo ibihe byiza
Kuba byamaze gusobanuka ko Diego Costa umwaka utaha atazaba ari i Stamford Bridge, byongeye gutuma abantu benshi bitega ko isaha iyo ari yo yose Romelu Lukaku ashobora gusinyira Chelsea nkuko bimaze iminsi bivugwa.
Romelu Lukaku ashobora kugaruka muri Chelsea
TANGA IGITECYEREZO