RFL
Kigali

Desire Mbonabucya arasaba De Gaulle kwegura, Katauti we arifuza guhurira nawe kuri Radiyo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/03/2017 13:30
13


Karekezi Olivier ni we wabimburiye abandi mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Werurwe 2017, nyuma y’amasaha macye yibasiye De Gaulle ku magambo yatangaje ko ikipe y’igihugu itigeze ijya mu gikombe cya Afurika ahubwo ari abanyamahanga, Desire Mbonabucya wari Captain na Katauti Hamad wari umwungirije banze kurya iminwa nabo basubiza De Gaulle.



Soma ibaruwa ndende ifunguye Desire Mbonabucya yanditse ireba  De Gaulle akayinyuza ku rukuta rwe rwa Facebook:

”Mwiriwe mwese nshuti zanjye bakunzi ba Sport mwese, Ndabasuhuje cyane,mukomere Impamvu itumye nandika uyu munsi nuko nshaka gusubiza Président wa Fédération y'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA ku magambo yatangaje mu kinyamakuru Igihe.com

Ngo u Rwanda ntirwagiye muri CAN ngo hagiyeyo abanyamahanga. Ngo ku bwe arashaka ko (u Rwanda) rujyayo bwa mbere binyuze ku mutoza Antoine Hey. Nyakubahwa président nagira ngo nk'uwabaye Captain w'ikipe y'igihugu Amavubi muri 2004 ubwo twajyaga muri CAN bwa mbere mu mateka y'u Rwanda,ndagira ngo nkubwire ko ayo magambo yo gupfobya amateka meza yabayeho muri ruhago yacu mu Rwanda ntashobora kuyihanganira kuko binkoraho cyane ndetse na bagenzi banjye nari mpagarariye icyo gihe.

Nyakubahwa président nagira ngo mbanze nkwibutse amateka. U Rwanda rwari rumaze imyaka igera kuri 50 rutarakandagira muri CAN, ariko kubera ingufu abantu bashyizemo ku isonga harimo Nyakubahwa président wa République HE Paul Kagame aherekejwe na Gouvernement yose badusabye twebwe nk'abakinnyi gukora iyo bwabaga tukerekana ko dushoboye ko twagera muri CAN baturemamo icyizere,baduha ibyangombwa byose bikenerwa natwe dushyiraho akacu nk'abakinnyi tubigeraho
Igihugu cyose kirishima kuva ku muto kugera ku mukecuru n'umusaza.

Ndetse n'akarusho ku babyibuka bari i Kampala, Nyakubahwa président wa République yadutumiye indege spécial kugira ngo dutahe iryo joro kubera ibibazo by'umutekano byari bihari, ndetse Nyakubahwa président wa République na Gouvernement yose twaraye tubyina intsinzi muri Stade Amahoro kugeza mu Rukerera. None Nyakubahwa De Gaulle uyu munsi utaramara n'imyaka itanu umenyekanye mu mupira, nabwo mu bintu bidasobanutse, urashaka gupfobya ibyo byishimo by'igihugu cyose??

Nyakubahwa président De Gaulle nagira ngaruke kuri ibyo uvuga ngo ikipe y'icyo gihe yari abanyamahanga gusa. Ubihera he wambura umuntu ubwenegihugu yahawe na Leta nkande?? nagira ngo nkwibutse ko u Rwanda ari igihugu kigenga kandi gishobora guha ubwenegihugu uwo gishatse wese. Ikindi ndagira ngo nkwibutse ko muri Football moderne nta bunyamahanga bubaho niba uri président w'ishyirahamwe ry'umupira wagombye kuba ubizi.

Noneho nagira ngo ngaruke kuri abo wita abanyamahanga, n'abakinnyi 7 muri 22 bagiye muri CAN kandi nabo bahawe ubwenegihugu ubwo se abanyamahanga bari hehe??? Nyakubahwa De Gaulle iyo ubivuga wagira ngo ntunajya ureba ibindi bihugu ngo urebe abakinnyi biba bifite! none uzateza umupira ute imbere utazi gukopera ibyo abandi bakora byiza bitanga umusaruro??

Nyakubahwa De Gaulle nagira ngo ku giti cyanjye nongere nkunenge cyane! Muri Congo Brazzaville wafashe icyemezo cyo gukinisha Daddy Birori kandi umutoza na Team manager bakubwiye ko ari i kibazo! Wowe ubwawe utanga itegeko ry'uko akina ko ibindi bibazo uzabyirengera,nyuma biza kurangira dutewe mpaga Igihugu cyose kirababara biguturutseho! kuki nk'umugabo utabyirengeye??? ikindi kubyirengera wasanze ari ukwihimura ku bari barahawe ubwenegihugu byemewe n'amategeko kandi amakosa ari ayawe? Ibyo rero byo guhuzagurika nyakubahwa nibyo bituma umupira udatera imbere!

AmavubiIkipe y'igihugu yagiye mu gikombe cya Afurika 2004, aho Desire yari Kapiteni

Reka ngaruke ku mutoza. Umutoza Antoine Hey mwamutoranyije mumaze kugirana amasezerano mbere na Fédération y'umupira w'amaguru y'ubudage mu nama yabereye South Africa, kuki mwiriwe mucuragiza bariya batoza bandi munabeshya abanyarwanda???
Nyakubahwa De Gaulle twebwe abasportif byose turabibona ariko ubu birakabije kuko wageze aho utagomba kugera ushaka gupfobya amateka ya football yacu mu Rwanda!! Twe kuri twe bakinnye CAN tubibona nk'Agasuzuguro!!

Reka ndangirize aha ariko sinarangiza ntakubajije impamvu ufata umutoza ukamuha umwaka umwe ukamusaba kutujyana muri CHAN cg CAN byamunanira akagenda. Ibyo nibyo bizateza football yacu imbere? Biratangaje cyane kuri twe abasportif bivuga ko aje gupima amahirwe!! icyo nacyo ni kimwe mu byica umupira wacu kuko umutoza azakorera ku gitutu ntashobora gutekereza kure.

Nkaba Ndangiza nsaba Ministère ya Sport ko yashishoza neza koko niba De Gaulle ariwe muntu ukenewe kuko bigaragara ko ibyo abandi bose bakoze mbere ye abisuzugura ko ntacyo bakoze kandi yibagirwa ko ku bw'abamubanjirije habayeho Amakipe yagiye muri CAN na Coupe du monde U17. Twizere ko Ministère iza kugira icyo ikora kuri aya magambo asuzuguza cyangwa asebya igihugu, Njye ku bwanjye nkurikije amakosa akorwa n'imivugire idahwitse nkaba namusaba kwegura.

Nkaba mbashimiye cyane bavandimwe namwe nshuti basportif nanditse byinshi muranyihanganira n'akababaro ko kumva umuntu usebya amateka meza y'ibyagezweho muri Sport yacu. Mukomeze mugire ibihe byiza kandi Imana ikomeze ibane namwe.”

Katauti nawe yunganiye Desire Mbonabucya

Usibye iyi baruwa ya Desire Mbonabucya, mu kiganiro gisa n’icyunganira uwari Kapiteni we, Ndikumana Hamad Katuti wari wungirije Desire Mbonabucya yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda ko abona De Gaulle ntacyo arakorera umupira w’u Rwanda atanga urugero rufatika yerekana ko hari ibyo abo yita abanyamahanga bari gukora atigeze abasha gukora, aha Katauti yagize ati “Nkubu maze gushakira ikipe Haruna Niyonzima muri Cypre n'abandi bakinnyi bari hafi kubona amabaruwa abajyana, uwo wita abantu abanyamahanga hari umukinnyi n’umwe arajyana ku mugabane w’Uburayi?, ni iki se amaze gukorera aba bakinnyi yita abanyarwanda be? Ese aturusha gukunda u Rwanda? Abantu babe maso.”

Aha Katauti yatangaje ko Haruna agomba kujya muri Cypre mu minsi iri imbere agahura n’umutoza we bakagira ibyo baganira gusa ngo ikipe yaramushimye kandi ngo ni ikipe nziza kuko yazamutse mu cyiciro cya mbere muri kiriya gihugu. Usibye Haruna kandi Katauti yatangaje ko hari n'abandi bakinnyi arimo gushakira amakipe i Burayi mu rwego rwo gukomeza kubaka umupira w’u Rwanda. Mu kiganiro twagiranye nawe kuri telephone yaje kungamo ati”Ese De Gaule w’umunyarwanda ni iki arakorera umupira?”

katauti

Katauti ati "Ko turi gushya dushyashyana ngo abana b'u Rwanda batere imbere nka perezida wa Ferwafa yakoze iki? ni inde yajyanye byibuza?

Katauti mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com yashimiye Afande Kayizari wayoboraga Federasiyo muri kiriya gihe kuko hari benshi yafashije kujya gukinahanze arwanira ishyaka umupira w’u Rwanda ndetse anafashga abakinnyi kugeza ikipe igiye mu gikombe cya Afurika. Asoza ikiganiro yahaye Inyarwanda.com Katauti yasabye Radiyo yose ibishaka ko imufashije yamuhuriza na De Gaulle kuri micro bakaganira imbere y’abanyarwanda. Aha yagize ati “Mumbabarire munsabire Radiyo iyo ariyo yose intumire na De Gaulle muri Studio ndashaka kumubaza ikibazo abanyarwanda bumva akakinsubiza bumva. Ndabinginze mubinkorere rwose.”

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Ibyo bavuga nukuri, njye mbona president wacu yagira icyabikoraho kuko izindi nzego byara bananiye
  • Piri7 years ago
    Ariko njye narumiwe pe!ibaze vraiment umuntu wumuyobozi uyoboye institution nka ferwafa akihandagaza akavga amagambo nkaya yuzuyemo ubugoryi bwinshi,uguhubuka gukabije no kudashishoza!!!!!ese nkubu umuntu uhubuka gutya yageza iki ku bantu?ubundi s buriya ariwe na katauti umunyarwanda ninde?ninde uvuga ikinyrwanda neza?ese umuntu yambura ate ubwenegihugu undi wabuhawe ninzego zibifitiye ububasha?ubuse pogba,sagna,evra,martial,.....bakinira ubufaransa atari abirabura?injiji gusa!ubwo rero nawe ngo waravuze!umuntu wumugabo avga amahomvu nkaya kweli!icyakoze wegure ntago umuntu nkawe wigihubutsi bigezah twagira icyo tukwitegaho kizima!ariko njye nanabibonye kera ko imiyoborere yawe iciriritse hubwo ushobora kuba uhagarikiwe ningwe!!!!!
  • dev7 years ago
    bwana de gaule byagufasha gucuruza akabari n imiziki,kuko football yarakwihishe, harya buriya wowe wavukiye mu rwagasabo, tukwibutse se, sigaho gucurika ubwenge wiyubahe wegure utazaba nka Sebwugugu
  • Job 7 years ago
    Ark Degaule ntiyabeshye njye mpora mbivuga abanyarwanda nta mpano bagira bana. None 2004 abakinyi benshi ntibari abakongomani koko Ninabwo muherukayo none kuva mutangiye gukinisha abanyarwanda mwagezehe? Ntimwavuyemo ubushize kubera Etekiyama or Dady birori nkuko mumwita. Abanyarwanda sha njye mbona nta mpano mugira muri category dose Haba kuririmba ntabyo muzi gukina ntabyo none ko mutuka Deguale kandi yavuze ukuri uvuze ukuri abizire?
  • 7 years ago
    Job nkawe ubwo uvuziki impanose harigihugu itabonekamo banza usubiremo ibyuvuze ubitekerezeho neza abantu twese tuvuka tunganya ubushobozi bwabubwogukina cg ubuhanzi kubwibyorero Degaule yasuzuguye igihugu na Nyakubahwa kuko yakoze ibishoboka byose muri2004 njyewe numva bamutumiza munteko agasobanura ibyo yavuze kk birenze ukotwe tubyumva cg yegure kk nuwo baribafatanyije ISSA Ayatu yabonye ibyamubayeho nawe Police izamukuru ikirane irebeko ntakibyihishe inyuma
  • Rugirabatware Hérvé Loïc7 years ago
    Iyo Passport number ye se ko mbona ifite numéro nka passport yo mu bubiligi!! Izo mu Rwanda zitangizwa na PC. Nacho ubundi aribyo cyaba ari igikorwa kiza kinyomoza abamwise umunyamahanga.
  • bosco7 years ago
    degaule ndabona ameze nkumwana wiga kuvuga niwe iyo atangiye kubyiga apfa kuvuga ibyo abonye!!!twihangane nibindi azabizana kuko agatinze kazaza namenyo yaruguru!! Naho ibyo kwegura ntibibaho kuko atsinda nubundi ntawabikekaga gusa imana yo mwijuru niyo yonyine yamudukiza naho ubundi ntibyoroshye....buriya uwamukorera igenzura wasanga harikizima amaze kutugezaho abo yasimbuye yanarusha uretse kudusubiza inyuma namatiku ye ...kuzana abatoza ngo baje muri interview kandi umutoza azwi kera
  • kavona7 years ago
    Iteka amateka ahora ara mateka amagambo siyo ayahindura.Ntagihugu nakimwe mwisi kitagira umunyamahanga ugikinira wahawe ubwenegihugu ndumva atari byiza guha agaciro gake imvune bariya batype batakaje kugirango baduhe ibyishimo
  • david7 years ago
    N'ukuri uyumugabo agomba kwegura ntacyo amariye umupira w'amaguru mugihugu cyacu par contre arimo kuwusubiza inyuma. Jyewe n'ukuri ndamurambiwe kabisa.
  • ysii aimable7 years ago
    Degaule weee ntacyintu umariye ruhago yacu sukukwanga ibyo uyo bora ntawutabiyobora najye naza nkabiyobora kandi nkana kurusha kure gusa ushobora kuba uvuga utabanje gutekereza ikindi ayo baguhemba bakagombye kureba uko batwifashirizamo dore ubushomeri buratwishe.
  • ALVIN BRYAN7 years ago
    NJYE SINUMVA UKUNTU WAVUGA NGO UZAJYA MURI CAN NTA BAKINNYI UFITE BAGARAGARA IKIPE ICUNGIRAHO,2004 TWAGIRAGA DESIRE,KATAWUTI,ABED MAKASI,... NONESE BARIYA BO MURI APR NIBO BAZATUJYANA CAN? KUDAKINISHA ABANYAMAHANGA BYANANIYE SPAIN,GERMANY,BELGIUM,FRANCE,ENGLAND,UBUTALIYANI,.... TWE TURI BA NDE TWABISHOBORA.PLZ IYO INSINZI IBONETSE NTAWE UTEKEREZA NGO NI UMUNYAMAHANGA WATSINZE IGITEGO.BAGARURE CEASAR KAYIZARI NIWE WARI USHOBOYE.
  • kamuhangire fred johnson7 years ago
    banyarwanda twari dukwiriye abayobozi badafite icyo batumariye kuko ntituzishimira burigiheko president wa Republica ahora ababazwa nuko umunyarwanda wese agira agaciro mumahanga ngo hanyuma bisubizwe inyuma nabatazi ibyo bakora njyewe birambabaza cyane iyonumva ntamu kinnyi numwe unezezwa numwuga cg intambwe sport yomurwanda igezeho kubera uwitirirwa kuyobora ferwafa hacyenewe amahugurwa kuri de gaulle ahubwo ashobora kuba ariwe munyamahanga kuko ndabona atarigeze abona ibyishimo abanyarwanda twahoranaga kubwa ceaser k mumugarure naho uwo sinzi ibyarimo nuko ntakundi inzozize zagaragaye nukunukugeza sport yomurwanda aharindimuka
  • ddd7 years ago
    wowe uvuga ko De Gaulle yavuze ukuri ushingira kuki?nawe yaciye bugufi asaba imbabazi naho wowe uri inyuma yibyo yavuze bibi ? erega yakoze amakosa ntabwo abantu bose bamwanga kuko bamuzi bamwanga kubera imikorere afite, kdi impamvu atavaho nayo izwi nuwahaye akazi,niyikosore maze urebe ko atagira amahoro, nge ndamushimye ko yaciye bugufi agasaba imbabazi nabyo bishobora bake





Inyarwanda BACKGROUND