RFL
Kigali

Danny Usengimana yatsinze, Singida United ikomeza kuyobora itsinda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/01/2018 18:14
0


Danny Usengimana rutahizamu w’umunyarwanda ukinira Singida United muri Tanzania yongeye kureba mu izamu muri Mapinduzi Cup ubugira kabiri mu mukino bakinaga na Mlandege FC kuri uyu wa Gatanu.Singida United yarangije umukino itsinze ibitetego 3-0.



Danny Udsengimana ni we wafunguye amazamu ku munota wa 29’ w’umukino mbere yuko Kenny Ally yungamo ikindi ku munota wa 37’. Igitego cya gatatu (3) mu nyungu za Singida United cyatsinzwe na Mundia Lubinda ku munota wa 55’. Danny Usengimana yahise yuzuza ibitego bibiri muri iyi mikino cyo kimwe na mugenzi we Deus Kaseke bakinana. Singida United kuri ubu iyoboye itsinda rya kabiri (B) n’amanota icyenda ku icyenda (9/9) kuko inazigamye ibitego bitandatu (6).

Young Africans ni iya kabiri n’amanota atandatu (6) mu mikino ibiri imaze gukina magingo aya. Gusa kugira ngo ibe yaca kuri Singida United nuko yatsinda umukino ifite ibitego guhera kuri birindwi (7). Muri uyu mukino, Danny Usengimana, Kambale Salita Gentil na Rusheshangoga Michel bose babanje mu kibuga. Shafik Batambuze ni we wabaye umukinnyi w’umukino (Man Of The Match).

Singida United izagaruka mu kibuga ikina na JKU kuri uyu wa Gatandatu mbere yo gucakirana na Young Africans Kuwa Mbere tariki ya 8 Mutarama 2018.

Dore abakinnyi 11 ba Singida United babanje mu kibuga:

Ally Mustapha (GK, 30), Rusheshangoga Michel 22, Shafik Batambuze 6, Salum Kipaga 5, Juma Kennedy 15, Yahya Mudathir 27, Deus Kaseke 7, Kenny Ally8, Danny Usengimana 10, Kambale Salita Gentil9 na Kiggi Makasi 4.

Danny Usengimana amaze gutsinda igitego

Danny Usengimana amaze gutsinda igitego

Kambale Salita Gentil nawe ahagaze neza muri iyi minsi

Kambale Salita Gentil nawe ahagaze neza muri iyi minsi

Singida United iyoboye urutonde

Singida United iyoboye urutonde 

Shafik Batambuze niwe wabaye umukinnyi w’umukino (Man Of The Match)

Shafik Batambuze ni we wabaye umukinnyi w’umukino (Man Of The Match)

PHOTOS: Singida United






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND