RFL
Kigali

Danny Usengimana yatsinze, Kambale aba umukinnyi w’umukino

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/01/2018 6:10
0


Singida United ikipe yo muri Tanzania yacyuye amanota atatu iyakuye kuri Zimamoto FC nyuma yo kuyitsinda ibitego 3-2 mu mukino w’irushanwa ry’igikombe cya Mapenduzi Cup wakiwaga kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mutarama 2018.



Muri uyu mukino, Danny Usengimana yatsinze igitego ku munota wa 21’. Iki cyari igitego cya kabiri Singida yinjizaga kuko ku munota wa karindwi (7’) ni bwo Deus Kaseke yari yafunguye amazamu ku mupira yahawe na Kambale Salita Gentil wahoze muri Etincelles FC. Iki gitego yatanze n’uburyo yitwaye mu mukino, byatumye agira umukinnyi w’umukino (Man of the Match).

Igitego cya gatatu cya Singida United cyatsinzwe na Kiggi Makasi ku munota wa 81’ w’umukino. Ibitego byose by’impozamarira bya Zimamota FC byatsinzwe na Ahmada Hilika (38’, 84’). Danny Usengimana na Kambale Salita Gentil bari babanje mu kibuga mu gihe Rusheshangoga Michel yinjiye mu kibuga mu gice cya kabiri bitewe nuko yari yaruhukijwe.

Nyuma y’aya manota atatu (3), Siginda United igomba kugaruka  mu kibuga kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Mutarama 2018 ikina na Taifa ya Jan’Ngombe mbere yo kuzakina na Mlandege kuwa  Gatanu tariki ya 5 Mutarama 2017. Nyuma, Singida United izagaruka mu kibuga ikina na JKU kuwa Gatandatu mbere yo gucakirana na Young Africans Kuwa Mbere tariki ya 8 Mutarama 2018.

Kiggi Makasi watsinze igitego cya gatatu cya Singida United

Kiggi Makasi watsinze igitego cya gatatu cya Singida United

Kambale Salita Gentil na Danny Usengimana babanje mu kibuga

Kambale Salita Gentil na Danny Usengimana babanje mu kibuga

Rusheshangoga Michel acika abakinnyi ba Zimamoto FC

Rusheshangoga Michel acika abakinnyi ba Zimamoto FC

Rusheshangoga Michel azamukana umupira

Rusheshangoga Michel azamukana umupira 

Kambale Salita Gentil yabaye umukinnyi w'umukino (Man of the Match)

Kambale Salita Gentil yabaye umukinnyi w'umukino (Man of the Match)

PHOTOS: Singida United






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND