RFL
Kigali

Danny Usengimana yafashije Police FC kunyagira Aspor FC mu mukino wa gishuti-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/12/2017 13:44
0


Danny Usengimana rutahizamu w’ikipe ya Singida United mu cyciro cya mbere muri Tanzania yafashije Police FC yahozemo kwitwara neza imbere ya Aspor FC ayitsindira igitego mu mukino wa gishuti waberaga ku kibuga cya Kicukiro. Police FC yatsinze Aspor FC ibitego 3-1.



Ibitego bibiri bya mbere bya Police FC byatsinzwe na Muzerwa Amin mu gice cya mbere nyuma Danny Usengimana aza gutsinda igitego cy’umutwe mu gice cya kabiri cy’umukino. Turatsinze Gilbert ni we watsinze igitego cy’impozamarira cya Aspor FC.

Danny Usengimana uri mu kiruhuko akorera imyitozo muri Police FC

Danny Usengimana uri mu kiruhuko akorera imyitozo muri Police FC

Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC avuga ko imikino ya gishuti yateguye ari iyo kumufasha gutyaza ikipe mu gihe shampiyona itarasubukurwa ku buryo icyo gihe kizagera bahagaze neza. Seninga Innocent yagize ati:

Dukora imyitozo buri munsi ariko burya imyitozo bisaba ko uyigerekaho imikino nk’iyi kugira ngo abakinnyi bagire akantu ko guhangana n’abantu bataziranye kuko kuriya dukina hagati yacu (Deuc Cas) ntabwo biba bitanga akazi gakomeye kuko ni abantu muba mubana munasangira byose, ariko iyo mukinnye n’ikipe mutandukanye biba byiza mu kwitegura no kumenya icyo ugomba gukosora.

Seninga Innocent wahindaguraga abakinnyi abaha umwanya wo gukina,ntiyari afite Songa Isaie, Munezero Fiston, Mpozembizi Mohammed na Twagizimana Fabrice Ndikukazi batameze neza ku buryo bari gukina mu gihe Biramahire Abeddy, Nzarora Marcel na Mico Justin bari muri Kenya mu Mavubi.

Rwibutso Claver umutoza mukuru wa Aspor FC avuga ko yishimiye uko abakinnyi bitwaye mu mukino kandi ko hari amakosa yabonye aho aherereye ku buryo byazamufasha gukosora. Rwibutso Claver yagize ati: 

Ni byo Police FC iradutsinze kuko ni ikipe ifite abakinnyi bafite ubunararibonye ndetse banakuze mu mutwe kurusha abo mfite. Uyu uba ari umukino ushimishije kuko gukona n’ikipe yarangije shampiyona iri ku mwanya wa kabiri ntabwo biba ari ibintu byoroshye. Abakinnyi banjye bungutse byinshi bizabafasha mu gihe bazaba bari gukina n’abo bari ku rwego rumwe.

Danny Usengimana yari yinjiye mu kibuga asimbuye

Danny Usengimana yari yinjiye mu kibuga asimbuye

Danny Usengimana uri mu kiruhuko akorera imyitozo muri Police FC

Ubwo Danny Usengimana yari mu kirere inyuma ya Neza Anderson mu gikorwa cyabyaye igitego

Danny Usengimana yari mu kirere inyuma ya Neza Anderson mu gikorwa cyabyaye igitego

Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC

Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC

Rwibutso Claver umutoza mukuru wa Aspor FC  aganira n'abanyamakuru

Rwibutso Claver umutoza mukuru wa Aspor FC aganira n'abanyamakuru

Niyigaba Ibrahim ukina asatira muri Police FC

Niyigaba Ibrahim ukina asatira muri Police FC

CIP Mayira Jean de Dieu umunyamabanga mukruu w'ikipe ya Police FC ku kibuga cya Kicukiro

CIP Mayira Jean de Dieu umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Police FC ku kibuga cya Kicukiro

Bisengimana Justin uri kwitegura ubukwe yaje ku kibuga gusuhuza abakinnyi

Bisengimana Justin uri kwitegura ubukwe yaje ku kibuga gusuhuza abakinnyi

Muvandimwe Jean Marie Vianney abangamirwa

Muvandimwe Jean Marie Vianney abangamirwa

Mushimiyimana Mohammed ku mupira

Mushimiyimana Mohammed ku mupira

Niyonzima Jean Paul Robinho agenzura umupira

Niyonzima Jean Paul Robinho agenzura umupira

Niyonzima Jean Paul Robinho agenzura umupira agana izamu

Neza Anderson agerageza "Galinca"

Neza Anderson agerageza "Galinca"

Muzerwa Amin watsinze ibitego bibiri mu mukino

Muzerwa Amin watsinze ibitego bibiri mu mukino

Ndayishimiye Celestin agerageza gutera umupira aryamye mu muyaga

Ndayishimiye Celestin agerageza gutera umupira aryamye mu muyaga (Air-Bicyle-Kick)

Nizeyimana Mirafa hagati mu kibuga ntabwo yasimbuwe

Nizeyimana Mirafa hagati mu kibuga ntabwo yasimbuwe mu gihe abandi bagiye basimburwa

Mushimiyimana Mohammed agorana n'abana ba Aspor FC

Mushimiyimana Mohammed umukinnyi wo hagati muri Police FC

Mushimiyimana Mohammed agorana n'abana ba Aspor FC

Mbere yuko batera koruneri

Mbere yuko batera koruneri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND