RFL
Kigali

Danny Usengimana ni we uzahabwa inkweto ya ZAHABU

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/06/2017 7:53
0


Danny Usengimana rutahizamu w’ikipe ya Police FC n’Amavubi kuri ubu FERWAFA yemeje ko ari we uzahabwa inkweto ya Zahabu nk’umukinnyi wahize abandi mu gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017 kuko yashyikije ibitego 19 mu mikino 30.



Iki ni igihembo azaba atwara ku nshuro ye ya kabiri yikurikiranya mu mwaka w’imikino 2015-2016 yari yatwaye iki gihembo n’ibitego 16 yanganyaga na Hakizimana Muhadjili wa APR FC ubwo yari akiri muri Mukura Victory Sport.

Uyu musore w’imyaka 22 yujuje ibitego 19 mu mukino Police FC yanyagiyemo FC Marines ibitego 4-2 akaza gutsindamo kimwe cyatumye aca kuri Wai Yeka wari wabonye igitego FC Musanze itsinda Sunrise FC akagira ibitego 18 Usengimana yari asanzwe afite mbere y’umukino.

Danny Usengimana kandi araba agiye mu bitabo by’amateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda ku mpamvu zuko abaye umukinnyi wa mbere utwaye iki gihembo yikurikiranya kuva iyi shampiyona yatangira guterwa inkunga na Televiziyo ya Azam ikitwa Azam Rwanda Premier League.

Danny Usengimana binashoboka ko azaba anahatanira ibihembo mu bindi byiciro, kuri ubu ni umukinnyi ufite gahunda yo kugana muri AFC Singida United yo muri Tanzania. Umuhango wo gutanga ibihembo ku bahize abandi muri uyu mwaka w’imikino uteganyiwe mu kwezi gutaha kwa Nyakanga nk’uko amakuru aturuka muri FERWAFA abivuga.

Danny Usengimana ararusha ibitego bine Mico Justin bakinana muri Police FC kuko arangije afite ibitego 15. Kambale Salita Gentil rutahizamu akaba na kapiteni wa Etincelles FC arangije shampiyona afite ibitego 14, Shaban Hussein ukinira Amagaju FC arangizanyije ibitego 12 agakurikirwa na Mutebi Rashid (Gicumbi Fc), Ssentongo Faruk (Bugesera Fc) na Pierre Kwizera (Rayon Sports) bose bafite ibitego 11 buri umwe.

Danny Usengimana mu mukino Police FC yanyagiyemo FC Marines ibitego 4-2

Danny Usengimana mu mukino Police FC yanyagiyemo FC Marines ibitego 4-2

Moussa Camara umunya-Mali wakiniraga Rayon Sports nawe yisanze mu bakinnyi icumi (10) batsinze ibitego byinshi muri shampiyona kuko yarebye mu izamu inshuro icumi (10). Rayon Sports ni yo yegukanye igikombe cy’uyu mwaka w’imikino 2016-2017 ibashije gusarura amanota 73 mu mikino 22 batsinze, bakanganya irindwi (7) bagatsindwa umwe (1) mu mikino 30 bakinnye muri shampiyona.

Dore uko abatsinze ibitego byinshi bakurikirana:

1. Usengimana Dany (Police Fc)-19

2. Wai Yeka (Musanze Fc)-18

3. Mico Justin (Police FC)-15

4. Kambale Salita (Etincelles FC)-14

5. Shassir Nahimana (Rayon Sports)-13

6. Shaban Hussein (Amagaju FC)-12

7. Mutebi Rashid (Gicumbi FC)-11

8. Ssentongo Faruk (Bugesera FC)-11

9. Pierre Kwizera (Rayon Sports)-11

10. Moussa Camara (Rayon Sports)-10

Mu muhango uzaba mu mpera za Nyakanga 2017 nibwo Danny Usengimana azahemberwa amashoti ye yagannye mu rucundura

Mu muhango uzaba mu mpera za Nyakanga 2017 ni bwo Danny Usengimana azahemberwa amashoti ye yagannye mu rucundura

Abugarira muri FC Marines barangije shampiyona Danny Usengimana abavumbyemo ibitego bibiri kuko no mu mukino ubanza wakiniwe i Rubavu yabatsinze igitego

Abugarira muri FC Marines barangije shampiyona Danny Usengimana abavumbyemo ibitego bibiri kuko no mu mukino ubanza wakiniwe i Rubavu yabatsinze igitego cyaje cyunganira icyari cyatsinzwe na Mico Justin bityo umukino urangira ari bitego 2 bya Police FC ku 0 bwa Fc Marines

Mu gihe Wai Yeka yatsinda nibura ibitego bibiri (2) Danny Usengimana ntatsinde ku munsi wa nyuma igikombe cyataha i Musanze

Wai Yeka wa FC Musanze arangije shampiyona afite ibitego 18 arushwa igitego kimwe (1) na Usengimana Danny

Mico Justin yatsinze ibitego bibiri mu mukino

Mico Justin ukinana na Usengimana Danny muri Police FC arangije shampiyona afite ibitego 15 atigeze atsinda mu myaka yose yamaze muri AS Kigali

Kambale Salita Gentil yahise agwiza ibitego 10 muri shampiyona

Kambale Salita Gentil yarangije shampiyona afite ibitego 14






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND