RFL
Kigali

Danny Usengimana na Michel Rusheshangoga bagarutse mu Rwanda-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/06/2018 21:54
2


Danny Usengimana rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi wari muri Singida United cyo kimwe na myugariro Rusheshangoga Michel bakinanaga, bageze mu Rwanda ku mugoroba w’iki Cyumweru tariki 3 Kamena 2018 bakubutse muri Tanzania.



Saa mbili n’iminota 30 (20h30’) ni bwo indege ya Rwanda Air WB 0441 yari isesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe aho bose bemereye INYARWANDA ko bari ku isoko nyuma yo gusoza amasezerano bari bafitanye na Singida United.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Danny Usengimana yavuze ko kuri ubu nta kipe afite kuko amasezerano yari afite muri Singida United yarangiranye n’umukino batsinzwemo ibitego 3-2 na Mtibwa Sugar mu irushanwa rya FA Cup 2018. Gusa ngo muri iki gihe amakipe amuvugisha baravugana ariko nta n’imwe baragira icyo bumvikana. Danny Usengimana ati:

Nje mu kiruhuko kuko akazi nari mfite muri Tanzania igihe cyako cyarangiye. Ubu nta kipe mfite. Amakipe ntabwo wabura kuganira nayo kuko gukina ni ko kazi. Shampiyona yararangiye ntabwo nzasubirayo, ntabwo mbiteganya. Naje twavuganye kuko abandi bagiye muri Kenya mu irushanwa rya SportPesa.

Danny Usengimana agera i Kanombe

Danny Usengimana agera i Kanombe 

Asubiza ku bijyanye n’amakipe amushaka yaba hanze na hano mu Rwanda, Danny Usengimana yagize ati”Ikipe ntabwo yagushaka ngo wange kuvugana nayo. Muravugana kugira ngo bamenye ibyo ukeneye kugira ngo nimwumvikana neza ube wayemera”. Danny Usengimana avuga ko amakipe yo mu Rwanda no hanze aba amuvugisha ariko ko nta n’imwe arumvikana nayo mu buryo yatangaza ko bafitanye gahunda ikomeye.

Usengimana uvuga ko hari byinshi yigiye muri Singida United bijyanye n’ubuzima busanzwe bityo bizamufasha mu buzima bw’umupira w’amaguru. Danny Usengimana araba akorera imyitozo muri Police FC ikipe yagiye avamo dore ko nayo bivugwa ko imwifuza.

Rusheshangoga Michel myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi nawe wabaga muri Singida United avuga ko yagarutse mu rugo nta masezerano agifitanye nayo kuko ngo nta nubwo ubuzima bwari bwiza mu bijyanye n’umwuga. Rusheshangoga Michel ati:

Urebye mu by’ukuri ntabwo byari byiza cyane. Gusa icyo navuga ko njyewe na Singida dusa naho twatandukanye ariko kuko bagiye muri Kenya mu irushanwa rya SportPesa ariko muri aka kanya ubu ndi hano mu rugo, nibava muri iri rushanwa ni bwo tuzaganira kugira ngo dutandukane neza.

Rusheshangoga Michel nawe yagarutse mu Rwanda

Rusheshangoga Michel nawe yagarutse mu Rwanda

Ku bijyanye no kuba yaba agiye kugaruka muri APR FC cyangwa akaba yagana muri Rayon Sports, Rusheshangoga yavgize ati” Mu by’ukuri muri iyi minsi twari dushyize umutima kuri shampiyona n’igikombe cya FA. Nta kipe n’imwe yaba APR FC na Rayon Sports naba naravuganye nayo. Njyewe nje mu kiruhuko nta muntu turavugana mu buryo bwo kuba namukinira”.

Rusheshangoga avuga ko agiye kuba agiye i Muhanga gusura umuryango bityo azagaruke i Kigali asabe imyitozo muri APR FC kuko ngo batandukanye mu mahoro.

REBA HANO UBWO ABA BAKINNYI BARI BAGEZE I KANOMBE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    hahah abatanzania babaiye amazi abab bakecuru se ubu hari ukibakeneye bajye mur kirehe cyangwa gitikinyoni
  • Frank5 years ago
    Ikaze bavandimwe murisanga mugihugu cyamahoro mu rwanda.





Inyarwanda BACKGROUND