RFL
Kigali

Danny Usegimana na Rusheshangoga bari mu Rwanda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/12/2017 9:10
0


Danny Usengimana rutahizamu w’ikipe ya Singinda United mu cyiciro cya mbere muri Tanzania na myugariro Rusheshangoga Michel bakinana muri iyi kipe, bageze mu Rwanda mu kiruhuko kigufi bitewe nuko shampiyona yabo yabaye ihagaze bitewe n’imikino y’irushanwa rya CECAFA Senior Challenge Cup 2017.



Danny Usengimana ufite ibitego bine (4) mu mikino 11 ya shampiyona imaze gukinwa muri shampiyona ya Tanzania, avuga ko aje mu Rwanda kuba aruhuka ariko anakomeza imyitozo kugira ngo shampiyona izakomeze nta kibazo afite cyo kuba yazatangirira kuri zero.

“Naje mu kiruhuko kuko shampiyona natwe yarahagaze nk’uko bimeze mu Rwanda kuko hari imikino ya CECAFA kandi abakinnyi benshi bahamagawe mu makipe y’ibihugu byabo. Ubu rero twabaye tuje kugira ngo tunaruhukeho gato. Gusa njye nzakomeza imyitozo muri Police FC kugira ngo ntasubira hasi”. Danny Usengimana

Agaruka ku buzima nuko amerewe i Singida, Danny Usengimana avuga ko bimeze neza kuko ikipe yabo tari kwitwara nabi kuko kuri ubu ikipe ya mbere (Simba SC) irusha Singida United amanota atatu kuko ifite 23 mu gihe bo bafite amanota 20 ku mwanya wa kane. Mu mikino 11 bamaze gukina, batsinzwe itanu banatsinda itnu (5) mu gihe batsinzwe umukino umwe (1).

Igitego Usengimana aheruka ni icyo yatsinze Mbeya City kuwa Gatandatu bakina umunsi wa 11 wa shampiyona, umukino yanatanzemo umupira wavuyemo igitego cya mbere.

Danny Usengimana ubwo yari ku kibuga cy'indege cya Dar-Es-lam mbere yo kuza i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane

Danny Usengimana ubwo yari ku kibuga cy'indege cya Dar-Es-lam mbere yo kuza i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane

Danny Usengimana yakirwa n'umukunzi we i Kigali

Danny Usengimana yakirwa n'umukunzi we i Kigali

Rusheshangoga Michel (Iburyo) na Jado Max (ibumoso)

Rusheshangoga Michel (Iburyo) na Jado Max (ibumoso)

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona ya Tanzania

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona ya Tanzania






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND