RFL
Kigali

Désiré Mbonabucya wari kapiteni w'Amavubi yemeranyijwe kubana n'umucuruzikazi w'umuherwe - AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/09/2014 9:00
15


Umukinnyi w’umupira w’amaguru Désiré Mbonabucya wabaye igihe kirekire kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze kwemeranwa n’umukobwa w’umucuruzikazi w’umuherwe kwibanira nk’umugabo n’umugore, mu mpera z’iki cyumweru gishize bakaba barakoreye ibirori bidasanzwe mu busitani bw’akataraboneka bw’uyu mukobwa.



Désiré Mbonabucya ni umwe mu bakinnyi batazibagirana mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera byinshi yagejeje ku ikipe y’igihugu Amavubi, uyu mukinnyi w’imyaka 37 y’amavuko akaba ari umwe mu bakinnyi babashije kuyobora neza iyi kipe ubwo yari Kapiteni wayo.

Mbonabucya yakiniye u Rwanda ari na Kapiteni w'ikipe, yibukwa cyane muri CAN 2004 ari nayo rukumbi u Rwanda rwabashije kugera mu mikino ya nyuma

Mbonabucya yakiniye u Rwanda ari na Kapiteni w'ikipe, yibukwa cyane muri CAN 2004 ari nayo rukumbi u Rwanda rwabashije kugera mu mikino ya nyuma

Mu mpera z’icyumweru gishize, Désiré Mbonabucya, yasuye ubusitani bw’akataraboneka bw’uyu mugore we witwa Brenda THANDI ariko bakunda kwita Miss Thandi, n’ubwo byari byakozwe mu rwego rwo gusura ibikorwa by’umukunzi we ndetse akanamushyigikira, byaje kuba ibirori bikomeye bafata amafoto y’urwibutso ndetse bongera no gushimangira umubano wabo dore ko Désiré Mbonabucya  yamaze kwambika impeta y’urudashira (fiancailles) uyu mukunzi we, uyu akaba ari umucuruzikazi ukomeye cyane ukorera ibikorwa bye by’ubucuruzi muri Congo Brazzaville, u Bubiligi n’u Bufaransa, akaba kandi afite ibigo (enterprises) bitatu by’ubucuruzi ndetse anafite umubavu (Parfum) wamwitiriwe witwa “Miss Thandi”.

Aha Mbonabucya yari agiye gusanganirwa n'umukunzi we Brenda

Aha Mbonabucya yari agiye gusanganirwa n'umukunzi we Brenda 

brenda

brenda

brenda

brenda

brenda

brenda

Miss Brenda Thandi mu busitani bwe bw'akataraboneka

Uyu Miss Brenda Thandi ukundana na Désiré Mbonabucya ndetse bamaze no kwemeranwa kubana nk’umugore n’umugabo, ni umunyarwandakazi wavukiye mu gihugu cya Afrika y’Epfo, aza gutangira gukora ubucuruzi muri Congo Brazzaville ariko ubu yibera mu Bufaransa, aho akaba anahafite ikigo cy’ubucuruzi gikomeye, akagira ikindi mu Bubiligi ndetse n’ikindi muri Congo Brazzaville.

brenda

brenda

brenda

brenda

brenda

brenda

brenda

brenda

brenda

brenda

brenda

Mbonabucya n'abari bamuherekeje bagiriye ibihe  byiza cyane mu busitani bw'akataraboneka bwa Miss Brenda Thandi

Mbonabucya n'abari bamuherekeje bagiriye ibihe  byiza cyane mu busitani bw'akataraboneka bwa Miss Brenda Thandi

Désiré Mbonabucya akunze kandi kugaragara ashyigikira cyane uyu mugore we mu bikorwa bye by’ubucuruzi no guhanga udushya, mu byumweru bibiri bishize akaba aherutse no kwerura ku mugaragararo avuga ko uyu Brenda ari umugore we akunda by’agahebuzo nk’uko bigaragara ku rukuta rwa facebook rw’uyu mukinnyi.

brenda

brenda

brenda

brenda

brenda

Umucuruzikazi w'umuherwe Miss Brenda Thandi na Mbonabucya bari mu bihe byiza by'urukundo rwabo

Umucuruzikazi w'umuherwe Miss Brenda Thandi na Mbonabucya bari mu bihe byiza by'urukundo rwabo

brenda

brenda

brenda

brenda

brenda

brenda

brenda

brenda

brenda

brenda

brenda

brenda

brenda

brenda

Brenda, Mbonabucya n'abari babagaragiye bagiriye ibihe bidasanzwe muri ubu bisitani

brenda

brenda

brenda

brenda

Brenda, Mbonabucya n'abari babagaragiye bagiriye ibihe bidasanzwe muri ubu bisitani

Kugeza ubu Désiré Mbonabucya akinira ikipe yitwa US Albert Schaerbeek anebereye umutoza w’ikipe yabo y’ingimbi

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dada9 years ago
    Ese uyu muceceuru utu tujipo niyo myenda yabonye idasanzwe, abanyamafranga we! muzagire urugo ruhire
  • peace9 years ago
    ko mutatweretse ifoto ye agiconga ruhago mu Rwanda?
  • bebe9 years ago
    uku ni ugukabya....madamazela.azacunge neza ntazamugire nka jeanne yataye muri kenya..nabana ayiweeee ngo kubana???
  • X-Man9 years ago
    The Reality of this Relationship will be shown out very Soon!!!
  • kalisa9 years ago
    genda Mbonabucya ubonye Umugore wigitangaza. kandi usobanutse kabisa. courage kandi.
  • KIKI9 years ago
    jye ndabona wagirango ni umukozi we nkabandi ntiwabona ko ari abantu bakundana,she is just too much for him i dont think he can handle her,she out of his league.
  • Matayo9 years ago
    BAZUMIRWA!! Aha nta rukundo mpabona no kuri expression biragara, mfite na doubt ko ubu busitani ari ubwa nyamukobwa nako nyamukec...
  • kaka9 years ago
    Abanyarwanda muracyari muri yamyumvire yanyu ngo niba bemeranyije kubana ni ukwirirwa mwikurubanahooooo umwe yakubita undi ngo niko zubakwa, hano si iyo myumvire ihaba, hano murabana kuko mukundanye, buri wese akaguma mubye undi ibye, mukabyara mwabyumvikanye apana bimwe.byanyu urongora bagahitako batangita kukubaza ngo nturabyaran nkaho bazi planification yawe,mwananiranwa buri wese agakomeza gahunda ze nundi ize, apana bimwe byanyu byo
  • irene 9 years ago
    jyewe mbona icyangombwa ari urukundo kabisa, cya mbere nu rukundo, abavuga muvuge. Imana ikomeze ibagende imbere kandi mbasabiye ko muzabana akaramata
  • fire9 years ago
    yewe ntaru kundo ndi kuonamo.nagende atangire amwoze mubirenge nawe bage bamugurira ibiryo atahire ibyo.sha nta mugore wakurushije cash nge mungua zanabindinde.reba ukuntu umugore ariwe urangaje imbere nyabu
  • tinda john9 years ago
    mubyukuri umutype biragaragara ko atisanzuye umukobwa si uwa classe ye tu aramugendera kure nkaho ari intare imuri hafi ubuse ahandi hiherereye byagenda bite!!!!!1
  • franchizo9 years ago
    hahahaaaa!!!! Mbonabucya yongeye yariye kabisa.
  • franchizo9 years ago
    hahahahaha!!!!! Mbonabucya yongeye yariye kabisa! yaguye ahasashe mbese!
  • Ntakurutimana Jean Bosco9 years ago
    waoooo mbega Byiza baraberanye kabsa mbifurije urugo ruhire ese ubundi capitaine ntabana yarafite? ntawundi mugore se yigeze?
  • 9 years ago
    Ingabire mbega urugo ndabona umukobwa ari chimureta ahari ntamano agira maanza afite amajanja





Inyarwanda BACKGROUND