Umukinnyi w’umupira w’amaguru Désiré Mbonabucya wabaye igihe kirekire kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze kwemeranwa n’umukobwa w’umucuruzikazi w’umuherwe kwibanira nk’umugabo n’umugore, mu mpera z’iki cyumweru gishize bakaba barakoreye ibirori bidasanzwe mu busitani bw’akataraboneka bw’uyu mukobwa.
Désiré Mbonabucya ni umwe mu bakinnyi batazibagirana mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera byinshi yagejeje ku ikipe y’igihugu Amavubi, uyu mukinnyi w’imyaka 37 y’amavuko akaba ari umwe mu bakinnyi babashije kuyobora neza iyi kipe ubwo yari Kapiteni wayo.
Mbonabucya yakiniye u Rwanda ari na Kapiteni w'ikipe, yibukwa cyane muri CAN 2004 ari nayo rukumbi u Rwanda rwabashije kugera mu mikino ya nyuma
Mu mpera z’icyumweru gishize, Désiré Mbonabucya, yasuye ubusitani bw’akataraboneka bw’uyu mugore we witwa Brenda THANDI ariko bakunda kwita Miss Thandi, n’ubwo byari byakozwe mu rwego rwo gusura ibikorwa by’umukunzi we ndetse akanamushyigikira, byaje kuba ibirori bikomeye bafata amafoto y’urwibutso ndetse bongera no gushimangira umubano wabo dore ko Désiré Mbonabucya yamaze kwambika impeta y’urudashira (fiancailles) uyu mukunzi we, uyu akaba ari umucuruzikazi ukomeye cyane ukorera ibikorwa bye by’ubucuruzi muri Congo Brazzaville, u Bubiligi n’u Bufaransa, akaba kandi afite ibigo (enterprises) bitatu by’ubucuruzi ndetse anafite umubavu (Parfum) wamwitiriwe witwa “Miss Thandi”.
Aha Mbonabucya yari agiye gusanganirwa n'umukunzi we Brenda
Miss Brenda Thandi mu busitani bwe bw'akataraboneka
Uyu Miss Brenda Thandi ukundana na Désiré Mbonabucya ndetse bamaze no kwemeranwa kubana nk’umugore n’umugabo, ni umunyarwandakazi wavukiye mu gihugu cya Afrika y’Epfo, aza gutangira gukora ubucuruzi muri Congo Brazzaville ariko ubu yibera mu Bufaransa, aho akaba anahafite ikigo cy’ubucuruzi gikomeye, akagira ikindi mu Bubiligi ndetse n’ikindi muri Congo Brazzaville.
Mbonabucya n'abari bamuherekeje bagiriye ibihe byiza cyane mu busitani bw'akataraboneka bwa Miss Brenda Thandi
Désiré Mbonabucya akunze kandi kugaragara ashyigikira cyane uyu mugore we mu bikorwa bye by’ubucuruzi no guhanga udushya, mu byumweru bibiri bishize akaba aherutse no kwerura ku mugaragararo avuga ko uyu Brenda ari umugore we akunda by’agahebuzo nk’uko bigaragara ku rukuta rwa facebook rw’uyu mukinnyi.
Umucuruzikazi w'umuherwe Miss Brenda Thandi na Mbonabucya bari mu bihe byiza by'urukundo rwabo
Brenda, Mbonabucya n'abari babagaragiye bagiriye ibihe bidasanzwe muri ubu bisitani
Kugeza ubu Désiré Mbonabucya akinira ikipe yitwa US Albert Schaerbeek anebereye umutoza w’ikipe yabo y’ingimbi
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO