Kuva kuwa 16-19 Kanama 2018 i Denver na Vail muri Colombia haraba hakinwa irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku magare rizwi nka Colorado Classic. Kuri iyi nshuro rikaba rizakinwa n’amakipe 15 arimo n’iy’u Rwanda (Team Rwanda) yanamaze gufata urugendo.
Colorado Classic 2018 izitabirwa n’amakipe 15 arimo ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Team Rwanda) irimo abakinnyi bakubutse muri Tour du Rwanda 2018 nka Ndayisenga Valens, Hadi Janvier, Uwizeyimana Bonaventure, Uwizeye Jean Claude, Nsengimana Jean Bosco na Patrick Byukusenge. Aba bakinnyi bahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 13 Kanama 2018 mu masaha ya saa munani (14h00’).
Abakinnyi bahamagawe:
1.Ndayisenga Valens (POC CL/France)
2.Hadi Janvier (Nyabihu CC)
3.Uwizeyimana Bonaventure (Benediction Club)
4.Uwizeye Jean Claude (POCCL/France)
5.Nsengimana Jean Bosco(Benediction Club)
6.Patrick Byukusenge(Benediction Club)
Iyi kipe y’abasore batandatu (6) bazaba bahatanira muri Colombia, bazaba batozwa na Sempoma Felix umutoza mukuru wa Benediction Club y’i Rubavu.
Ndayisenga Valens ubitse Tour du Rwanda 2014 na 2016
Sempoma Felix umutoza umaze kumenyera amarushanwa akomeye
Dore uko Colorado Classic iteye:
Tariki 16 Kanama 2018: Stage 1: Vai-Vail
Tariki 17 Kanama 2018: Stage 2: Vail (ITT)
Tariki 18 Kanama 2018: Stage 3: Denver-Denver-Rino -Rino
Tariki 19 Kanama 2018: Denver-Denver- Velorama
Dore amakipe 15 azitabira Colarado Classic 2018:
UCI WorldTour Teams:
-EF Education First-Drapac p/b Cannondale
-Trek-Segafredo
-Mitchelton-Scott
-LottoNL-Jumbo
UCI Pro Continental Teams:
-Hagens Berman Axeon
-Holowesko-Citadel p/b Arapahoe Resources
-Israel Cycling Academy
-UnitedHealthcare Pro Cycling Team
-Rally Cycling
UCI Continental Teams
-Aevolo
-Elevate-KHS Pro Cycling
-Jelly Belly p/b Maxxis
-Silber Pro Cycling
-303 Project
National Teams
-Team Rwanda Cycling
Uwizeye Jean Claude ari mu bakinnyi ba Team Rwanda bazakina Colorado Classic
TANGA IGITECYEREZO